Repubulika ishusho y’ikinyoma cyo gukunda igihugu

Amateka meza asubirwamo cyane cyane uwayagizemo uruhare iyo yumva ko byunguye abenegihugu.Amateka mabi nayo ahora yibukwa kuko aba yarakomerekeje benshi mu gihe gitandukanye kandi baranahaburiye ababo.RTEmagicC_MBONYUMUTWA_01.jpg

         Mbonyumutwa yayoboye Repubulika y'agateganyo muri MDR parimuhutu[photo archieves]
Imyaka isaga mirongo itanu n’itandatu iravuza ubuhuha mu Rwanda. Abasesengura basanga nta Repubulika nimwe itarasigiye intimba abanyarwanda. Repubulika ifite icyo yakemuye? Repubulika ifite ikibazo yateje mu Rwanda hagati mu banyarwanda? Bizwiko u Rwanda rwagize Repubulika eshatu imwe yazanywe na Perezida Mbonyumutwa Dominique ariyo MDR Parimehutu. Perezida Habyarimana nawe wazanye MRND. Perezida Bizimungu wazanye FPR.Amateka yerekana ko buri Repubulika yasigiye ibisari abanyarwanda. Repubulika yerekana ko hari abo yagabiye ikanyaga abandi.habyarimana       Gen Habyarimana yayoboye Repubulika muri MRND[photo archieves]

Repubulika ya mbere yaje ryari?yazanywe nande?yazanywe n’iki?yarakomeje irategeka cyangwa yavuyeho?yavanyweho nande?yayihoye iki?yo yakoze iki?yahuje abanyarwanda cyangwa yarabatanije? Repubulika ya mbere yumvikanye mu Rwanda 1961 iyobowe na Mbonyumutwa Dominique.Amateka avuga ko Repubulika ya mbere ngo yaje ije kurenganura rubanda nyamwinshi ikaba ariyo mpamvu bashyizeho ishyaka rya MDR Parimehutu. Iyi Repubulika ya mbere ivugwaho ko ariyo yazanye ubwigenge bukigenderwaho kugeza n’uy’umunsi.

Amakuru ashimangira ko itakomeje gutegeka kuko yavuyeho 1973 ikavanwaho na Gen Habyariama Juvenal. Amakuru abyemeza ashimangira ko bavugaga ko abanyenduga basuzugura abakiga.Ikiriho yatanije abanyarwanda kuko yateje ubuhunzi.Repubulika ya mbere yaje kugenda igaragaza imbaraga nke zo guhuza abanyarwanda kuko wasangaga yibanda ku bwoko kurenza ubunyarwanda.Repubulika ya kabili yazanywe na Gen Habyarimana kuva 1973 kugeza 1990 kuko kugeza 1994 hari haragaragaye umutwe w’ishyaka ryamurwanyaga rifite intwaro.Repubulika ya kabili nayo yirengagije ikibazo cy’impunzi ari nacyo cyaje kuyikoraho kugeza ivuyeho. Pasteur-Bizimungu                    Bizimungu Pasteri yayoboye Repubulika muri FPR[photo archieves]
Gusumbanya no gutonesha byagaragaye mu milimo no mu mashuri haba igikuta. Imilimo y’inzego z’umutekano zahariwe bamwe.Mu mashuri no mu milimo haba ikandamiza,imipaka yarafunzwe urwangano rurahingwa uwitwaga gito ateshwa ize yohorezwa ishyanga ahataba urukundo hahora imbeho nk’iya gahinga.Repubulika ya gatatu yazanywe na Bizimungu Pasteur 1994. gitera    Habyarimana joseph alias Gitera yazanye impinduramatwara asaza atabaye perezida[photo archieves]

Repubulika ya gatatu yakoze ikintu izindi zitari zagakoze kuko yahuje amoko y’abahutu n’abatutsi bahurira  ku ntebe yo kuyobora. Repubulika zose ntayiraca ubuhunzi.Repubulika ya gatatu igifata ubutegetsi abanyarwanda barayihunze bagana muri bimwe mu bihugu bitandukanye by’isi. Repubulika ya gatatu yagize gutya Depte Col Rizinde arayihunga aherekejwe na Minisitiri Seth Sendashonga udasize uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Haje gukurikiraho Minisitiri w’intebe Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma. Bwaracye undi Minisitiri w’intebe Rwigema Pierre Celestin nawe ati ndahunze. Perezida w’inteko ishingamategeko Sebarenzi nawe yarahunze. TWAGIRA-1 Twagiramungu yaharaniye Repubulika ntiyayibona[photo archieves]

Ubuse n’ubwo Repubulika ya gatatu yahuje abanyarwanda mu myanya yose kuva ku mudugugu kugera ku nzego nkuru ,ukongeraho igisirikare kuki abanyarwanda bahunga? Repubulika ya gatatu imaze kwerekana ko itandukanye nizayibanjirije n’ubwo abayihozemo bayihunga bakavuga ibirukuri n’ibinyoma.Amakosa y’umuntu ku giti cye agomba gutandukanywa na system kuko ntabwo imutuma gukosa.ntaganda bernardNtaganda yambuwe ishyaka [photo archieves]

Gahima Gerad yari umutoni muri Repubulika ya gatatu ,ariko yacuze umugambi wo kujya afunga agafungura uko yishakiye,ubu niwe uvuga amakosa. Igisabwa  na rubanda arirwo rurebererwa na Leta ni ugufasha abanyagihugu . mushayidi deo gratias                       Mushayidi yafinzwe ashaka kuba perezida w' u Rwanda[photo archieves]

Imiyoborere n’imitegekere byose bireba Kanyarwanda wa gabiwe na Kanyuza. Ubuhunzi bwaravuzwe ,ariko 1996 zimwe mu mpunzi zavugaga ko zitazagaruka muri Leta y’Inyenzi zararutashye. Amashuri yabaye menshi kuva ku y’incuke kugera kuri Kaminuza n’ubwo ntabyera ngo deee!! bakidobya ntibabura kuko zimwe bazaka gutuga ukwaha byazanga bagakomaho ingufuri.victoire ingabire         Ingabire Victoire afunzwe ashaka kuba Perezida w' u Rwanda[photo arichieves]

Repubulika ya gatatu yazanye ibitangazamakuru kuva ku byandika kuza ku ma radiyo udasize amatareviziyo noneho n’imbuga nkoranyamaga. Umuzi wiziritse muri repubulika n’uw’ubuhunzi kuko ninawo ukomeza guteza urwikekwe hagati mu banyarwanda. Ninde uzaca ubuhunzi?ninde utera ubuhunzi?uwazagira umuti wabyo yazawuha abanyarwanda.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *