Demokarasi ihagaze ite mu Rwanda?

bitekerezo  bya  muntu  bishobora  guhabwa agaciro cyangwa bikakimwa kubera impamvu zitandukanye.  Mu Rwanda bivugwako  hari Demokarasi kandi isesuye. Ababivuga bashimangira ko umuturage yitorera umuyobozi,babivugira ko umuturage yishyira akizana.

Prof. Kalisa Mbanda perezida wa komisiyo y'igihugu y'amatora[photo interenet]
Prof. Kalisa Mbanda perezida wa komisiyo y'igihugu y'amatora[photo internet]

Abandi nabo mu matamatama  akambije agahanga bo bati:Demokarasi iduheza, itwicisha  umuhengeri  aho umusare yambutsa bamwe abandi akabihorera. Abandi nabo bati: Demokarasi irangwa n’amashyaka  menshi  kandi agahatanira  intebe nyobozi yewe niyo yaba intebe itegeka ntacyo byatwara. Uburero biravugwa ko amashyaka yahagaze mukeragati cya Demokarasi kubera kunanirwa kumenya  inzira  nyabagendwa.  Utera  intambwe abanza  guhengeza  ko atasobanije  na  mugenzi we bityo inyito ikaba imwe bati: Demokarasi.1

PSM Itabaza ya Shima Diane Rwigara
PSM Itabaza ya Shima Diane Rwigara

Aha rero ntimuzavuge ko ugaba yarobanuye kuko igifu cyarariye kitakwemera kwizirika umukanda. Uzayoborwa akabona nta kibazo azakomeze yibyinire Demokarasi ,ariko na wawundi ushaka abazamuherekeza  ajya  kwishakira  umugati  wa politiki yarangiza akibagirwa   nawe muzamureke  kuko  ntaho  yaba  akuganisha.  

Amashyaka ashyamiranye  nayo  simeza  kuko  ntabwo  yaba azana Demokarasi. Umwenegihugu mwiza niwe uvamo umuyobozi  mwiza  aba  agomba  kwanga uburyarya n’uburyamirane kuko byica ubumwe,ariko  biravugwa  bikarangira  kuko shuguri yica byose mwene ngofero akanyagirwa ageze imbere y’inzu y’iwabo.Demokarasi si ukuvangura amaoko,Demokarasi si ukumenesha abanyagihugu, Demokarasi si uguha abo muvukahamwe ubutegetsi gusa, Demokarasi ntirobanura.

  Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *