Demokarasi ihamye:Ubwisanzure bw’umuturage

Kwitorera umuyobozi wihitiyemo niyo Demokarasi ihamye.

Akarere ka Rubavu amatora yagenze neza.

Amateka ahoraho mu gihe habaye ikibi cyibutsa icyabaye,ameza ahoraho nabwo iyo yibutsa icyiza cyabaye. Kuva u Rwanda rubaye Repubulika hagiye havugwa byinshi iyo habaga hagiye kuba amatora y’umukuru w’igihugu.Ayo mateka yagiye avaho hakurikijwe imiyoborere ihamye.

Hadj uhagarariye igikorwa cy'amatora mu ntara y' iburasirazuba
Hadj  kalimunda uhagarariye igikorwa cy'amatora mu ntara y' iburengerazuba

Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 04/08/2017 mu karere ka Rubavu yerekanye impinduka mu miyoborere y’u Rwanda. Amatora y’umukuru w’igihugu  mu 2017 yagaragayemo abakandida batatu:Frank Habineza w’ishyaka Green Party, Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi. Igikorwa cy’amatora cyafunguwe samoya mu gihugu hose ninako byagenze mu mujyi wa Gisenyi.Indorerezi zingeri zose zari zitabiriye kureba ko nta mukandida uribwibwe amajwi yahawe nabayoboke be.Akarere ka Rubavu umukandida warushije abandi amajwi ni Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi wagize amajwi 98,59.

Umuhango wo gufungura igikorwa cy' amatora kumugaragaro.
Umuhango wo gufungura igikorwa cy' amatora kumugaragaro mu karere ka Rubavu.

Imirenge yose igize akarere ka Rubavu igikorwa cy’itora cyagiye kirangira mu bihe bitandukanye ,ariko kugeza isaha yateganijwe ya sacyenda yageze hose barangije hasigaye kubarura amajwi. Abaturage mbere yo gutora baganirije itangazamakuru bagira bati: Twe uwo tugiye gutora turamuzi kandi tumukesha ibyiza yaduhaye natwe nta kindi twamwitura uretse kumutora agakomeza akatuyobora.Twaje kwegera ushinzwe amatora ku rwego rw’intara y’iburengerazuba Bwana  Hadj Kalimunda tumubaza uko igikorwa cyageze muri rusange mu ntara yose? Hadj Kalimunda yatangiye adutangariza ko igikorwa cyagenze neza,agira ati  abaturage twagize igihe gihagije cyo kubahugura tubakangurira kuzitabira igikorwa cy’itora kuko mu ntara y’iburerazuba lisiti ndakuka yariho abaturage  miliyoni imwe ibihumbi Magana atanu mirongo inani maganatatu n’icyenda(1580309)mu masaha ya sasaba  mu ntara yose  bari basigaje  bakeya ugereranije  n’umubare waruteganijwe.

Abaturage basukuye ahazatorerwa. Imitako yatatswe ahatorewe byakozwe n’abaturage. Amasite  575 niyo yaragize intara yose. Akarere ka Rubavu mu murenge wa Nyambyuma 95% mu gihe cya sayine bari barangije hasigaye bakeya. Umuryango wa FPR warufite indorerezi mugihe abandi ntabo bari bafite? Hadj  Kalimunda ati:Indorerezi z’abakandida hari abava mu mitwe ya politiki buri wese yohereza ababahgararira mu byumba by’itora uwamwohereje yarakiriwe utamwohereje ntabwo wabibaza ushinzwe amatora,namwe nk’itangazamakuru mwabaza niba haruwohereje indorerezi ntituyakire. Mu gihe cya sasaba mu ka rere ka Rubavu ubwitabire bwari bugeze kuri 90% kuko amasite amwe n’amwe bari batangiye gusa nkaho barangiza gutora cyangwa gutoresha.

abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu bwitabire bwo tora
abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu bwitabire bw' itora

Abafite ubumuga nabo bahawe uburenganzira bwo gutora.  Umuturage wo mu murenge wa Gisenyi tuganira twamubajije uko yabonye igikorwa cy’amatora? Ajya kunsubiza yagize ati: Nitwa Habimana Youssuf ndi umunyamuryango wa FPR Inkotanyi twatojwe gutora neza nta muvundo,nta gusunikana kandi tukazindukira igikorwa. Twamubajije uko yakiriye intsinzi ? Habimana issa : ati: Ndishimye kuko icyo twasabye duhindura itegeko nshinga nicyo kibaye ntakindi. Umukecuru Nyiramukamisha Marie we ngo yatangiye gutora ku ngoma ya MDR Parimehutu ,atora ku ngoma ya MRND batora ibara ry’icyatsi kibisi n’iry’ikijuju,akomeza gutora ku ngoma ya FPR akaba atoye umukuru w’igihugu inshuro eshatu kandi zose atora Kagame Paul. Amatora mu karere ka Rubavu yagenze neza kuko yatangiye kare arangira kare byerekana ko umuturage wigishijwe neza akora byiza.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *