ADEPR:Urwishe ya nka ruracyayirimo n’ubu ishyamba ryagurumanye.

Ubugenzuzi bw’imali mu itorero rya ADEPR  buragera amajanja aba bakurikira: Sebadende Emmanuel ururembo rw’amajyaruguru,Kagibwami Tharcisse uyobora  ururembo rw’iburengerazuba, Ntibarikure Jean de Dieu uyobora ururembo rw’iburasirazuba. Nyuma y’ibi rero abakirisitu baratabaza kugirango imana ibumve vuba ibakize ibisigisigi by’ingoma y’abafundi bishaka kubagaruramo umwiryane.

Kagibwami Tharcisse inshuti magara na Tom[photo archieves]
Kagibwami Tharcisse inshuti magara na Tom[photo archieves]

Abagabiwe n’ingoma y’abafundi banze kuyoboka nyobozi ahubwo ngo bisandare! Ibi birakizwa n’isengesho cyangwa n’imbaraga zirenze izindi. Bamwe bati: Uwagukamiye ntugomba kumwibagirwa. ADEPR igice gishyigikiye abafundi cyanze kuyoboka.Imisanzu yo kunganira abafundi mu nkiko iratangwa. Tom Rwagasana yajyaga ashinja abatavuga rumwe nawe ko ari abanzi b’igihugu none nawe abamushyigikiye babaye ba ruvumwa.Iminsi y’ikinyoma ishibukana nyiracyo,naho iminsi y’ukuri imuha ikuzo mu bandi.Amakuru dukura ahizewe avuga ko ubu mu itorero rya ADEPR ishyamba ryagurumanye kubera agatsiko katangiye kwigomeka k’ubuyobozi bushya,kubera ko bashyigikiye umufundi w’umuhemu Tom Rwagasana ufunzwe akekwaho ibyaha bitandukanye,harimo kunyereza umutungo no guta inshingano za gipasiteri.

Iyo hajya kuba igikorwa runaka kibanza kugira uko gitangira. Mu itorero rya ADEPR ho ntabanga ririmo kuko byasakaye  kubera ubugenzuzi bwabanyereje umutungo  none bikaba byazanyemo ibibazo bikomeye. Ururembo rw’amajyaruguru ruyobowe n’uwitwa Pasiteri Sebadende Emmanuel. Igihe  agabirwa ururembo rw’amajyaruguru mu itorero ntibyavuzweho rumwe kuko bavugaga ko atejejwe ,kandi yarataramara imyaka mu bupasiteri bwo kuba yahabwa ururembo. Andi makuru yavuzwe icyo gihe ni uko Tom Rwagasana yarumugabiye ashaka ko yaziyishyura ideni yaramufitiye. Sebadende rero akihagera nawe ntiyabaye umwana kuko yumvaga ntawashyigura ingoma y’abafundi. Sebadende yaje gutanga inka za balinga mu rwego rwo gutesha Leta y’ubumwe agaciro kuko isanzwe igenera abanyarwanda  gahunda ya Girinka munyarwanda. Sebadende yaje kubwira itangazamakuru ko n’ubwo yatanze inka zitarizo ko n’umubukwe bazemera kandi ntazo batanzeho inkwano.

Sebadende uyobora adepr ururembo rw' amajyaruguru[photo archieves]
Sebadende uyobora adepr ururembo rw' amajyaruguru[photo archieves]

Pasiteri Kagibwami Tharcisse ayobora ururembo rw’iburengerazuba yigeze kunyura imbere y’ubutabera igihe cy’imyaka itatu. Kagibwami ubu akaba akusanya amafaranga yo kwishyura abunganira Tom Rwagasana hamwe na Mutuyemariya ,ari nako bigomeka k’ubuyobozi bushya. Ibi byagaragaye igihe ategeka umupasiteri wo mu karere ka Rusizi kwaka abakirisitu amafaranga ku ngufu ayitirira umusanzu wa Dove Hotel Gisozi. Pasiteri Ntibarikure Jean de Dieu yasigiwe ururembo rw’iburasirazuba na Tom Rwagasana none nawe ngo ntazayoboka nyobozi nshyashya kuko ariyo yamennye amabanga yabamugabiye bikabaviramo gufungwa. Abandi bavugwa bazakomeza kuririra ingoma y’abafundi imwe yari yarayogoje ADEPR hazamo Rwigema uyobora akarere ka Rulindo we akarusho ni muramu wa Tom Rwagasana.Undi uvugwa ni Ntakirutimana Frorient uyobora akarere ka Kicukiro: Ntakirutimana we nta n’ubwo yakabaye ayobora kuko afite imiziro yafunzwe igihe kirenze kandi yarakatiwe n’inkiko hari ku ngoma ya Rev Usabwimana Samuel yaziraga gutanga amasheke atazigamiwe.

Ntakirutimana yaje gukora amaterasi mu murenge wa Jarama ho mu karere ka Ngoma yambura abaturage ubu yaraburanye aratsindwa arajurira. Ntakirutimana akomoka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyamagabe niwe Tom Rwagasana yakoreshaga gushinja Apotre Gasarasi ibinyoma byo kwanga igihugu.Alexis Niyonzima nawe ngo azakora ibishoboka byose aharanire gushakira inkunga shebuja Tom Rwagasana n’ubwo afunzwe abashe kurekurwa .Niyonzima ayobora akarere ka Gasabo akaba ngo arara azenguruka mu bantu bose ababwira ko nibadatanga uwo musanzu bizabagirira ingaruka.Buri muntu reka tubereke uruhare rwe mu gusenya Itorero :Ntirarikure Jean de Dieu yahawe umwanya wo kuyobora abikesha Mutuyemariya. Ubumwe bwabo babukomora mu nkambi ya Bamako mu gihugu cya Tanzania,aho bari barahungiye FPR , kuko se wa Mutuyemaliya witwaga Rwakibibi Dominique yarahungutse arafungwa kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 . Ntibarikure niho akura imbaraga zo kurwanya nyobozi kuko yanashimiye Mutuyemaliya uko babanye muriyo nkambi. Mutuyemaliya yahungutse 1996 ahungukira mu cyahoze ari komine Murambi ya Peerefegitire ya Byumba.

Alex  uyobora adepr akarere ka Gasabo[photo archieves]
Alex uyobora adepr akarere ka Gasabo[photo archieves]

Ntibarikure akigabirwa na Mutuyemaliya akoresheje Tom Rwagasana yahakoze amakosa menshi cyane na n’ubu akaba akora arenze urugero kuko agandisha abanyarwanda. Amwe mu makuru dukura mu bakirisitu bo mu burasirazuba batashatse ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko  Ntibarikure yakoze ubusambo ngo ashaka kugaruza amafaranga yari yarahaye Tom na Mutuyemaliya aza gushyiraho isoko yaryise iry’imirindankuba. Umurindankuba umwe ngo waba ugura ibihumbi mirongo irindwi(70000 frw)uwo mukirisitu yadutangarije ko yabitegetse kubishyira muri buri nzu yose yitwa iya ADEPR umwe yawugurishije ibihumbi maganabili na mirongo itanu(25 0000 frw)akaba yarakomeje adutangariza ko  yabigize ihame kuko yavugaga ko uyobora natayatanga amwirukana. Abo bakirisitu badutangarije ko kandi ngo Ntibarikure yubatse akazu ka MRND  mu buryo bukurikira: Gutanga ubupasiteri yabakuraga i Gisenyi iyakomoka ,gutanga akazi nabyo niko yabikoraga. Uyobora Paruwase ya Kabarore yamukuye hafi ya Nyungwe akaba agirana isano n’umugore we.

Ikindi twakomeje dutangarizwa yaje gukora Paruwase itarabagaho ayita Karubungo ayiha mwene wabo witwa Nkezabera Elyesle Urugero:Abo yashinze umushinga imishinga ifasha abatishoboye nabo iwabo ku Gisenyi. Amahano ya Ntibarikure ni aho yazanye murumuna w’umugore we witwa Josylenne  Masengesho agahita ategeka Pasiteri Paul Uwimpanzi kumuha icyangombwa cya ADEPR nk’umukirisitu wa Paruwase ya Kabarondo kandi atari umukirisitu wayo . Ubu rero abakirisitu baribaza niba bazakomeza kuba ku nkeke yo kwakwa amafaranga batazi n’icyo bayakirwa n’ubwo bamwe babwirwa ko arayo kunganira abafundi bafunzwe no kubagemurira. 

Kimenyi Claude      

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *