FPR mu myaka 23 ifashe ubutegetsi byifashe gute?

Urugamba rwo kubohoza igihugu rwerekanye ko FPR yaruteguye kurenza UNAR   ya Rukeba. Imyaka yashize yavuzwemo ko u Rwanda rwuje umwijima maze imivu y’amaraso irameneka   havuka amakimbirane arenze umurongo wo kubaho.Nibwo havutse ishyaka rya MDR Parimehutu rimenesha   abanyarwanda   rishingiye ku bwoko.

Gen. Kabarebe Minisitiri w' ingabo, Senateri Tito rutaremara na Gen. Nyamvumba Chef d'Etat Major[photo internet]
Gen. Kabarebe Minisitiri w' ingabo, Senateri Tito rutaremara na Gen. Nyamvumba Chef d'Etat Major[photo archieves]

Muri iyo myaka havugwaga umutwe w’igisirikare witwaga inyenzi :Izina inyenzi cyangwa izina inkotanyi byose  yari  ay’ingabo  z’umwami Rwabugili.Inyenzi zabyaye inkotanyi.FPR yahuye n’ikibazo mu itangira ry’urugamba gusa rwahinduye isura ibohoza igihugu. FPR mu myaka 23 harimo inyangamugayo zikwiye gushimwa  ,uwatannye  akagwa ihabe nawe akwiye guhaburwa akagarurwa murwamubyaye. ihabe  riva  ku  itonesha  cyangwa  igihunga  gihunga  igihugu kuko iyo utana ntubuzi irengero ry’ubuzima bwawe n’ubwabawe hejo hazaza. Rimwe gusa hashobora kubyarwamo mu igabo w’intwari   akakugarura mu Rwanda.

Pasteur Bizimungu[photo archieves]
Pasteur Bizimungu[photo archieves]

Iyo  binaniranye  zitana zitazi iyo zigana hakurikira ibi: Bamwe barahunga,abandi bagafungwa, abandi    bagatoneshwa,abandi  bagakamirwa  ,ariko haracyarimo inyangamugayo:Uwaragiye neza aragabirwa ,uwaragiye nabi aranyagwa,uwaragiye areba hirya no hino ntamenya igihe yanyagiwe kuko n’ubundi aba atarazikunze.Nabari hakurya baraje basoma ku ntango gusa barayisoma ntibacurure kuko bikanga ko nabo batasangiye cyangwa batasangizwaga kuri ya ntango nyarwanda. Gusangira bitera urukundo mu banyagihugu ,naho kwikubira bitera intambara yurudaca.

Mazimpaka inkotanyi y'urugamba mu nzira y'ubushomeri[photo archieves]
Mazimpaka inkotanyi y'urugamba mu nzira y'ubushomeri[photo archieves]

 

Ingoma isimbura indi,umutegetsi  asimbura  undi,ariko  ubutaka ntibusimbura ubundi.FPR Inkotanyi yavuzweho byinshi ikivuka   kugeza   ifata   imbunda ikarasa ku ngoma ya MDR n’ubwo byitwaga MRND ,ariko ntaho byari bitaniye na MDR Parimehutu. Iya mbere ukwakira 1990 yumvikanye ko Inkotanyi zateye u Rwanda,naho Leta ya Kigali iti:Umwanzi Inyenzi yagaruye gihake na Gikoroni biherekejwe n’ikiboko. Urugamba rwararemye amasasu aravuga FPR yirukana Inzirabwoba mu Rwanda.FPR yafashe ubutegetsi    hakozwe    iki?FPR    ifashe ubutegetsi hahindutse iki?FPR ifashe ubutegetsi nibande babaye inyangamugayo?inkuru yacu irashaka kwerekano ko FPR ifashe ubutegetsi habayemo ibice byinshi kubera imyumvire hakazamo na munyumvishirize hakiyongeraho na zimwe mu nkotanyi zabaye inyangamugayo.

Gen. Kayumba yahunze u Rwanda[photo archieves]
Gen. Kayumba yahunze u Rwanda[photo archieves]

Abo tuvuga ni babandi batatunzwe urutoki kugeza na n’ubu cyangwa  ngo  hagire  ubitwaza mu bikorwa byabo.Isesengura ryerekana ko kuva FPR ifashe ubutegetsi ikabohoza igihugu harimo inkotanyi zatannye hakaba hakiri izindi zikiri indashyikirwa.Ikubitiro ryagaragayemo itoroka  rya  zimwe  mu  nkotanyi  zari  ziyobowe  na  Depte Col  Lizinde  Theoneste  hamwe na Seth Sendashonga,bidateye kabili haza isezererwa ry’abasirikare,haje kubonekamo zimwe mu nkotanyi zaje kuva muri FPR ziyobowe na Bizimungu Pasteur zishinga ishyaka.Ihunga n’ifungwa byaje kugenda bisa nkaho bitavuzweho rumwe.

Gerard Gahima yahunze u Rwanda[photo archieves]
Gerard Gahima yahunze u Rwanda[photo archieves]

Ikindi cyaje gutungurana n’ihunga rya bamwe muri aba bakurikira: Depte Deus Kagiraneza,Major Ntashamaje Gerard ubu yaragarutse,Depte Kajeguhakwa Valens ubu nawe yaratashye,Rujugiro we aracyari mu buhungiro.Ihunga rya Gen Bem Habyarimana aherekejwe na Col Ndengeyinka.Uko imyaka yagiye iza hakomeje guhunga inkotanyi nka: Major   Rudasingwa   Theogene na mukuru we Gahima  Gerard. Abasirikare ni:Gen Kayumba Nyamwasa,Col Karegeya Patrick,Major Micombero Jean Marie.Haje kumvikana ifungwa rya Gen Rusagara Frank hamwe na Col  Tom  Byabagamba.Imyaka yakurikiyeho humvikanye  ihunga ry’abanyamakuru Kabonero n’abo bakoranaga mu kinyamakuru Umuseso hiyongeraho Gasasira  Jean Bosco  w’ikinyamakuru Umuvugizi hatibagiranye Rugambage Jean Leonard wari  umwanditsi  mukuru  wacyo warasiwe imbere yiwe.

Gen. Rusagara arafunze[photo archieves]
Gen. Rusagara arafunze[photo archieves]

Uko iminsi yagiye iza humvikanye urupfu  rwa  Rwigara Assinapol humvikana urupfu rwa Padri Karekezi Dominique.Abasesengura  batanga  amakuru  bavuga ko hari zimwe mu nkotanyi kuva FPR yafata ubutegetsi zitaragira icyaha zibazwa kugeza ubu abo ni: Gen Nyamvumba Patrick ubu niwe mugaba w’ingabo ntabwo  yigeze  avugwaho  ku- gira icyo abazwa haba mu rwego rusanzwe rwa FPR cyangwa urw’igisirikare nta nuwigeze amwitwaza mu nyungu ze bwite. Gen Kabarebe James ni Minisitri w’ingabo z’u Rwanda  ntacyaha arumvikanaho kiratuma yisobanura ku nzego zitandukanye. Gen Dr Emmanuel Ndahiro uyu mu gabo yavuzweho ko yanga icyamwanduriza izina kuko nta nubwo yigeze anagira icyo atwara kitari mu nshingano. Gen Dr Ndahiro kugeza ubu nawe ntaho aritaba uwego rumukuriye.

Gen. Tom Byabagamba [photo archieves]
 Col. Tom Byabagamba [photo archieves]

Hon  Senateri  Tito  Rutaremara ni umukada kuva izina FPR ryatangazwa nta cyaha aravugwaho kugeza ubu nta n’ubwo aritaba FPR yisobanura nkabandi bagenzi be. Dr Muligande Charles uyu mur- okore nta cyaha agira keretse abakimushakira nka Sam Nkunsi wigeze kumutuka. Dr Majr Senateri Sezibera Richard nawe kugeza ubu ntaravugwaho ikosa. Munyentwari Alphonse ni Guverineri w’intara y’iburengerazuba ntaho aravugwaho icyaha kandi amaze imyaka cumi n’itandatu mu nzego z’ibanze(16)Seraphin Rushigajiminsi akora ku rwego rw’umuvunyi nta muntu uramwiyitirira mu nyungu ze biboneka ko ari inyangamugayo.

Inkotanyi ziri mu myanya zivugwaho amakosa cyangwa zitwazwa nabayakora abo ni: Minisitri w’ubutabera Busingye Joshon yavuzwe n’umuhesha w’inkiko witwa Iddy Ibraham Niyonshuti muri cyamunara yabaye kwa Kabuga Flecien. Musoni  James  Minisitri  w’ibikorwa   remezo   yagiye   yitwazwa na Tom  Rwagasana  mu  gitugu yakoresheje ahohotera ADEPR. Rugamba   Egde   nawe   yitwajwe na Tom Rwagasana muri ADEPR nk’inama zabereye mu Kagarama ka Kicukiro.Minisitri Malimba Musafili nawe yitwazwa nabahohotera amashuri makuru.Ikibandwaho    n’iterambere,ubutabera n’ubukungu.

Gen. Habyarimana yahunze u Rwanda[photo archieves]
Gen. Habyarimana yahunze u Rwanda[photo archieves]
 

Amazu arazamuka uko bwije   ni uko bukeye,ariko se ko ntawuyagana ngo ayakoreremo byo bizagenda gute?abavangira FPR nabo ntibabura abo bagaragara kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu. Imidugugu haboneka abiyita abanyamuryango  bakambara  bakaberwa ariko imbere imbereka ari zose.

Sam Nkusi mu nzira y' ubushomeri[photo archieves]
Sam Nkusi mu nzira y' ubushomeri[photo archieves]

Ubucuruzi bwo mu rwego rwo hejuru  hacibwa amasoko aciriritse ,hacibwa amamodoka ya rubanda amwe yitwaga Minibus,havuyeho ONATRACOM imwe yagendaga imisozi iyihinguranya. Amashuri yigenga kuva kuy’incuke kugeza kuri Kaminuza yariyongereye ni menshi cyane hari nayigira mu mazu yo guturamo.Imyidagaduro yo yaradindiye kuko umupira w’amaguru wasubiye hasi kuko 2004 u Rwanda rwari rwazamutse none rwaramanutse ibi ntawabura kubishimira Gen Kayizari.

Rwigema yaratashye ubu ni depite[photo archieves]
Rwigema yaratashye ubu ni depite[photo archieves]

Imiyoborere yo ifite imbogamizi kuko hose mu mirenge n’uturere usanga ishyamba ryarabuze kizimya. Kwimura abaturage huti huti bikozwe mu nyungu z’abantu bamwe aho kuba iz’igihugu.Habaye amatora y’umukuru w’igihugu inshuro ebyeri kandi FPR itsinda amatora ndetse no mu nteko ishingamategeko niyo yatsinze. FPR yahaye abagore ijambo kugeza aho bayobora umutwe w’Abadepite.Ikitarakorwa kigomba gukorwa ni uguha abanyarwanda ubwisanzure muri siporo ikava mu maboko y’abantu ku giti cyabo.

Uwizeyimana Evode yaratahutse[photo archieves]
Uwizeyimana Evode yaratahutse[photo archieves]

U Rwanda kurinda umutekano ni urwambere kuko bihamywa   n’amahanga   ,ariko mu ngo ho ishyamba si ryeru zirara zishya bwa cya zikazima. mbega!!Musenyeri   Nzakamwita yarabivuze Me Uwizeyimana Evode ashaka kumureba igisture cya politiki apfuka ingohe kuko intarakamirwa ntivogera iyabyawe na gitinywa. Ibyagezweho byo bizasagasirwa kugeza bibyaye umusaruro,ariko indakoreka zo zizagana he?uwazikamiye nazicutsa aho ntizazamena ibiraro zijya gushaka aho zona uruhira kandi zitarurutwitse.Umuturage  niwe  bukungu  bw’igihugu ibi iteka nibyo umukuru w’igihugu abwira bamwe mu bayobozi batatira inshingano.

Ephrem Nsengumuremyi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *