Uturere ishyamba siryeru

Ubugabe burambye butangwa n’Imana naho kunyagwa bigatangwa n’umwana w’umuntu.Inyito yahandi yazanye Komine birahama biba itegeko none hagarutse akarere  kimwe nka ya nyito yo hambere mu Rwanda rwari u Rwanda.

Murekezi Anastase Minisitiri w'intebe[photo archieves]
Murekezi Anastase Minisitiri w'intebe[photo archieves]

Ubu bivugwa ko hari uturere mirongo itatu(30)twose biravugwa ko ngo ishyamba atari ryeru.Urwego rw’akarere rugizwe na perezida wa njyanama hakiyongeraho abajyanama bashobora kuba bava muri nyobozi igizwe na meya hamwe na ba visi meya babili.Nyuma yaba haza uwo bita Gitifu w’akarere cyangwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere. Aba bose bivugwa ko baba bagomba kuzuzanya bagahuriza hamwe ,ariko bikaba byarananiranye. Perezida wa njyanama aba agomba kugira imbaraga nyinshi zo kugenzura nyobozi.Meya nawe aba agomba kugenzura ibikorwa byose biri mu karere yahawe na FPR kugirango uwo ahagarariye ariwe muturage atere imbere. Ikibazo kimaze kuba ingorabahizi muri tumwe mu turere kiraterwa n’ubwumvikane buke buva ku kwikanyiza kuba umwe agira ati:Jyewe ndi Perezida wa njyanama ngomba guhabwa raporo nanjye nkayijyana aho igomba kujya kuko ndi mwana cyama.

SG .FPR  Ngarambe Francois [photo archieves]
SG .FPR Ngarambe Francois [photo archieves]

Meya ati: ibyo byibagirwe kuko ntiwanzanye ntuzi ni uko naje hano. Visi meya nawe ati: uravuga iki wowe ko jyewe ndi umukada ndetse Papa wanjye ko yatanze imisanzu myinsi. Gitifu nawe ati: Ntunkange kuko nahawe bivuye hejuru ndetse n’ubu njyanye raporo. Reka tubereke uturere twakamo umuriro ugomba kuzimywa na Ngarambe Francois umunyamabanga wa FPR bitaba ibyo Minisitri w’intebe agatanga umwanya hadasigaye na Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu ninawe ubufite mu nshingano. Umujyi wa Kigali akarere ka Kicukiro. Meya Nyirahabimana Jeanne we rwose byanze kuko hagati ye na Gitifu kongeraho bamwe mu ba gitifu b’imirenge harasigara ingerere. Meya Nyirahabimana ashinja Gitifu w’akarere ibyaha  bitagira ikimenyetso ariko birazwi kugeza ku rwego rw’umujyi. Nyirahabimana yari Perezindante wa manda icyuye igihe mu karere ka Kicukiro ,none abavuganaga na meya wacyuye igihe Ndamage Jules bose arabagera amajanja . Ubuse ababishinzwe batubwira ko iyi ari imiyoborere cyangwa n’ihohotera. Intara y’iburasirazuba: Akarere ka Kirehe naho ishyamba si ryeru kuko meya Muzungu Gerard yatangiye kugirana ibibazo n’abaturage kugeza naho afungisha uwayoboraga ikigo cy’ishuri ryisumbye.

Kaboneka Minisitiri w'  ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]
Kaboneka Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]

Ubu ikindi kivugwa mu karere ka Kirehe  n’uburyo bamwe mu bakozi yahasanze batameranye neza nawe kuko bishobora no gutuma Gitifu w’akarere yeguzwa. Akarere ka Gatsibo:Aha ni aho gutabarwa n’umukuru w’igihugu nk’igihe ajyayo akeguza meya nabo bakoranaga bose.meya Gasana Richard aravugwaho igitugu gikabije kuko bamwe mu bakozi bamufata nk’umutegetsi ntibamubona nk’umuyobozi. Intara y’amajyaruguru: Akarere ka Gakenke ho byagaragaye ko ishyamba ryahiye rikaba rikeneye urizimya.

Mureshyankwano Guverineri w' intara y' amajyepho ashobora kwegura[photo archieves]
Mureshyankwano Guverineri w' intara y' amajyepho ashobora kwegura[photo archieves]

Ibi biboneka mu ifungwa rya Gitifu w’akarere na bagenzi be. Meya w’akarere ka Gakenke  Nzamwita Deogratias yavuzweho kudakorana neza na Gitifu w’akarere kongeraho Visi meya ushinzwe imibereho myiz ay’abaturage.

Uwambajemariya Meya w'akarere ka Burera mu nzira zo kwegura[photo archieves]
Uwambajemariya Meya w'akarere ka Burera mu nzira zo kwegura[photo archieves]

Akarere ka Burera ho byararangiye ni ugusunika ngo bucye kabili kuko meya Uwambajemaliya Frolence yarananiwe kugeza naho agirana ibibazo n’abaturage bigahuruza Minisitri Kaboneka ,ariko kugeza n’ubu byaranze.Intara y’iburengerazuba: Akarere ka Rubavu meya Sinamenye we arisabira kwegura bakanga.

Nyirahabimana meya w' akarere ka Kicukiro mu nzira zo kwegura[photo archieves]
Nyirahabimana meya w' akarere ka Kicukiro mu nzira zo kwegura[photo archieves]
Amakosa ye nimenshi cyane kugeza naho biboneka ko yakingiye ikibaba bamwe mu baturage bahohotera abandi bikageza naho batabaza inzego zindi . Akarere ka Nyamasheke ho bivugwa ko ntakibazo cyane cyari gihari ,gusa ngo abacyuye igihe barashaka kudurumbanya meya Kamali akahava amaguru adakora hasi.
Sinamenye meya w' akarere ka Rubavu mu nzira zo Kwegura[photo archieves]
Sinamenye meya w' akarere ka Rubavu mu nzira zo Kwegura[photo archieves]

Abo bashaka kudurumbanya ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bahozemo bacyura igihe none barangisha abaturage ubuyobozi. Intara y’amajyepfo: Akarere ka Kamonyi ibibazo byaho bizakemurwa n’umukuru w’igihugu kuko meya Udahemuka Aimable akihagera abagore bararwanye ninaho iteka humvikana impfu zitunguranye zaba izabajugunywa mu mashyamba cyangwa nabagwa mu birombe bicukurwamo amabuye.

Habitegeko Francois meya w' akarere ka Nyaruguru mu nzira zo kwegura[photo archieves]
Habitegeko Francois meya w' akarere ka Nyaruguru mu nzira zo kwegura[photo archieves]

Meya Aimable ngo we na Gitifu Bahizi ishyamba ryarahiye. Akarere ka Ruhango meya M babazi akwiye kwegura kuko akarere kamunaniye biboneka ko manda ya kabili byaba ari ukumuvuna ntacyo yica nta nicyo akiza. Ruhango byageze ku ntara bajya kwisobanura byumvikane ko byageze aho ikibuga bakiniramo batakizi. Akarere ka Nyaruguru: meya Habitegeko we ntabihisha kuko yanditse inyandiko bituma uwari Gitifu w’akarere yeguzwa kugeza naho yafunzwe amushinja gutonesha. Aha rero nkurikije inyandiko za meya Habitegeko zishinja Kayitasire gutonesha wanareba ibyo we ubwe akorana nabo yita abatoni be yakabaye nawe yegura.

Mbabazi meya w' akarere ka Ruhango mu nzira zo kwegura[photo archieves]
Mbabazi meya w' akarere ka Ruhango mu nzira zo kwegura[photo archieves]
Nyaruguru yo irashya pe kuko nta mahengekero Habitegeko kuko nta muntu n’umwe adahohotera. Ibi byose nta meya n’umwe utambara umwambaro wanditseho FPR,nta n’umwe utararahiye cyangwa ngo ajye mu itorero?nta nutarajyanywe imbere y’umukuru w’igihugu guhiga umuhigo?Umwiherero umwe kongeraho undi wabaye amasigaracyicaro kuko bitumvikana ukuntu wahanwa ugahanuka .

Gasana Meya w' akarere ka Gatsibo mu nzira yo kwegura[photo archieves]
Gasana Meya w' akarere ka Gatsibo mu nzira yo kwegura[photo archieves]
Ibi rero iyo byibasiye uturere uhagwa ni umuturage ujya gushaka yo serivise ,kuko usanga buri wese agira maneko ngo zimunekera umuvuga nabi. Abashyiraho inzego z’uturere bakwiye kujya babanza kubigisha urukundo .Burya intambara y’urukundo ntigira inkomere ,ahubwo yubaka ubumwe bw’abanyagihugu.

Andi amkuru ava ahizewe ni uko aba ba meya batangiye gutungwa agatoki baba ngo bageze mu manegeka ya politiki ihamye. Buri meya wese agomba kumenya ko inshingano aba yahawe ziba zigomba kubaka ubumwe bw’abanyarwanda aho kubatanya.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *