ADEPR Muhanga baratabaza

Intabaza irangurura isaba ubufasha niyo ikenewe ngo ikure abanyarwanda mu gihirahiro kubera Twagirimana Charles na Kagabika Innocent bakomeje  kurema uburyo babuza umutekano ADEPR Muhanga.

Gasana Emmanuel umuyobozi wa Police y' u Rwanda [photo archieves]
Gasana Emmanuel umuyobozi wa Police y' u Rwanda [photo archieves]

Twagirimana Cherles mu itorero rya EDNTR yaje kwigomeka agira agatsiko agashora mu manza none nako kamuvuyeho kugeza naho kandikira Bishop Nylinkindi Thomas Ephrem ko bitandukanije na rusisibiranya Karoli!!.Bamwe mu bakirisitu ba ADEPR Muhanga twaganiriye badutangarijeko ko bagiye kwandikira Polisi kugirango ikurikirane ako gatsiko ka Twagirimana ushaka kubasenyera ubumwe bwabo.

Twagirimana Charles nyuma yo kwirukanwa mu itorero rya EDNTR noneho yayoboye agatsiko karwanya nyobozi ya ADEPR Muhanga agamije kuyisenya. Amakuru yigaragaza mu itorero rya ADEPR avugako abayobozi bayo ntakibazo bafite ariko bikaba byigaragaza ko Twagirimana Charles nyuma yo kwirukanwa mu itorero rya EDNTR ashaka kuzana umwuka mubi muri ADEPR.Twagirimana Charles akaba yararemye umutwe wo kwigomeka k’ubuyobozi bwa ADEPR Muhanga cyane muri Paruwase ya Nyabisindu na Gahogo. Tariki 11 Kanama nibwo Twagirimana Charles hamwe n’itsinda rya Amani Desire bakoze ikiganiro n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com ,aho bashakaga guhunga buri kibazo cya buri muntu bagahimba bagirango bigaragaze bukirisitu kandi ntabubaranga. Mukaruranga Djamila we aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com yagize ati:Umuyobozi wa Paruwase arantotseza kuko yanantukiye mu ruhame ,ahubwo andutisha Pasiteri Innocent Mutabazi kubera ubucuti bafitanye.

Twamubajije impamvu yatumye amutuka arayibura kuko ntacyo yashingiragaho . Amani Desire we ikibazo afite n’ikimwe gusa yarananiranye kuko no ku ngoma ya Rev Usabwimana Samuel yari yaraciwe,ariko nawe yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko umuyobozi we amwanga kuko yamusimbuje  Hategekimana Prothogene.Ikibazo baba bashaka kuba hamwe gusa bakwimurwa induru zikavuka. Amani yimuriwe i Mbare ahita yigomeka. Ahandi havugwa na Twagirimana  Charles na Amani hatagira inshingiro n’iyimurwa ry’abamwe mu bashumba(pasiteri) bo bakajya aho bashyizwe bumva nta kibazo ariko agatsiko kakigomeka kavuga ko kwimurwa ari ukubigizayo. Pasiteri Kagibwami Justin nawe ari mu kigare cya Twagirimana Charles cyo kwigomeka .Paruwase ya Gahogo igira uwitwa Ndamukunda Emmanuel ayobora umudugudu wa Rwamuraza nawe ubu yayobotse Twagirimana Charles kuko yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko yambuwe inshingano zo gusinya kuri banki ,ibi ngo nibyo byatumye yiyemeza kurwanya ubuyobozi bwa Paruwase ya Gahogo.

Rusisibiranya Twagiramana arashaka gusenya ADEPR Muhanga[photo archieves]
Rusisibiranya Twagiramana arashaka gusenya ADEPR Muhanga[photo archieves]

Ndamukunda yadutangarije ko umukecuru witwa Marie yambuwe ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de santé)amakuru twahawe ngo uyu mukecuru yageze mu kiruhuko cy’izabukuru. Ikinyoma cya Twagirimana kigamije kubiba urwangano kugeza ni aho avuga ko Gahongayire Emmanuel yazanywe na Pasiteri Niyitanga Salton kugirango amwangishe abakirisitu ndetse nabandi baturage ba Gitarama. Twagirimana afatanije n’agatsiko ke bavugako muri Paruwase ya Nyabisindu bimuye Cyprien Uwanyiligira kugirango yunge igikundi kigometse kibe kinini,Pasiteri Gatete Modeste nawe ayobowe na Twagirimana kurwanya ubuyobozi,Abayobowe na Twagirimana Charles ni aba bakurikira kugirango bigomeke k’ubuyobozi bwa Paruwase ya Nyabisindu:Deudothos Karega umudugudu wa Ruli,Daniel Ntarusumbimana umudugudu wa Gifumba, Bineza Jackison na Kagabika Innoncent.

Uburero hari abapasiteri bo muri paruwase ya Nyabisindu bahigwa bukware kubera kwanga kwitabira ibikorwa byo kwigomeka abo nibagira icyo baba bizabazwe Twagirimana n’agatsiko ke,abo bahigwa ni Kimonyo Alexis hamwe na Nkundiye Theophil. Ikindi kivugwa kikaba gikwiye gufatirwa ingamba n’ubuyobozi bwite bwa Leta nuguhagurikira Twagirimana Charles hamwe na Kagabika Innocent bakomeje kugumura abapasiteri cyangwa n’abandi bantu bo muri ADEPR Paruwase ya Gahogo na Nyabisindu zo mu karere ka Muhanga.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *