People Salvation Movemnt :P.S.M Itabaza mu ruhando rwa politiki nyarwanda!!!

Shima Diane Rwigara ngo asanga yaraniganywe ibitekerezo bya politiki byafasha abanyarwanda. Urworoye ntiruzimya igicaniro,niyo zinyazwe gihora gimberamo umwotsi.Ibihe bisa n’ibindi,urukundo ntiruhoraho igihe cyose,urukundo ntirubura igihe cyose.Urwangano ruhingwa mu mutima utazirikana rubyara urwikekwe.

Diane atangiza P.S.M Itabaza[photo archieves]
Diane atangiza P.S.M Itabaza[photo archieves]

Ibica amarenga  muri politiki ,hari igihe bifatwa nk’ukuri  bitewe naba nyirabyo cyangwa inyungu babafitemo,bitaba ibyo bikaba igitambo cya Demokarasi hashingiwe k’umugati wa politiki cyane ko bitumvikana kimwe. Gukora politiki biragora kugeza naho hazamo inzitizi zitandukanye.Shima Diane Rwigara aratangaza ko nyuma yo gushinga P.S.M Itabaza yahuye n’ibibazo bitandukanye hamwe nabo bafatanije none bakaba bishingana.Shima Diane Rwigara yatangarije itangazamakuru ko ibyo bamushinja atari byo. Yagize ati :Twakoresheje amakarita y’itora atarajyera ku bantu (Rulindo):Niyo ikarita y’itora y’umuntu yaba itaramugeraho, ashobora kwireba kuri liste y’itora akoresheje telefone imubaruyeho. Aha rero niho Diane Rwigara yasobanuriraga itangazamakuru ko ibyo bavuga bamushinja nta bisobanuro babitangira. Nyuma yibyo Diane yagize ati: hajemo ikindi kibazo nacyo kitanshimishije  gishingiye ku ishyaka P S I mberakuri.Diane ati:Liste y'abarwanashyaka ba PS Imberakuri twajyanye kuri komisioyo: Iyo liste ntayo.Muri komisiyo twajyanye Formes twasinyishirijeho twari twahawe nayo ubwayo, banatubwira ko ibyasabwaga byose tubyujuje imbere y’Itangazamakuru.Diane ati: Iyo liste ni balinga.Kuvuga ngo abarwanashyaka babo baradusinyiye, uretse na PS imberakuri naba RPF baradusinyiye! Diane yongeye kugaragaza ikosa rya Komisiyo y’amatora agira ati:Barafinda bamuhaye ibaruwa( letter yanjye).

Diane n' abanyamuryango be ba P.S.M Itabaza[photo archieves]
Diane n' abanyamuryango be ba P.S.M Itabaza[photo archieves]

Izina n’iryanje ariko ibisabwa sibyanjye. Ibyanjye byose naribyujuje. Hose hari “Yego”. Ibaruwa(Letter yanjye) bari barayimpaye. Aya ni amakosa ya komisiyo ngo berekane ko hari ibyo ntari nujuje.Kuri njye si komisiyo y’Igihugu y’amatora. Ni komisiyo y’itekinika ry’amatora.Ikindi cyaje kuvugwa ni:Indangamuntu z'abantu bapfuye (Nyarugenge na Gasabo): Numero z’indangamuntu zatangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora zitandukanye nizo twabashyikirije.Politiki iciriritse yo guteknika irarambiranye. Aho gushakisha ingamba zirandura inzara n'ubukene mu gihugu, ugasanga abakiswe impuguke bahugiye mu gucura ikinyoma ngo cy'uko Diane yasinyiwe n'abapfuye! Jye ngasanga umuntu wenyine ufite ububasha bwo kubona umukono(signature n'icyangombwa cy'uwapfuye), ari ufite ububasha bwo kwica no kumushimuta. Ibi byose akaba ari ukurangaza no kuyobya abantu kuko bari bazi neza ko batari gushobora gusobanura ukuntu ntari kuri liste ntakuka naratanze ibisabwa byose ndetse naranabirengeje. Basabaga imikono 600, nyikuba hafi kabili. Natanze imikono 1,105.Aya ma accusations ni Iterabwoba ngo nceceke ariko sinzaceceka. Kandi sinarenganya komisiyo. Nk’izindi nzego zose, bakora Icyo bategetswe na FPR.Na FPR Sinayirenganya. Bari bazi neza ko iyo bandeka mu kibuga nkiyamamaza abaturage bakumva kurushaho ibitekerezo byanjye ntabwo nari gutsindwa. Ikiborohera ni ukumpimbahimbira ibinyoma.

Diane araharanira uburenganizra muri rusange
Diane araharanira uburenganizra muri rusange

Aho gusesagura amafaranga mu bikorwa bitungura rubanda byajya birorera ahubwo agafashwa abanyarwanda bafite ikibazo cy’inzara kikagabanuka. Diane ati:Mu minsi ishize nahuye namwe kenshi mbagezaho ibya candidature yanjye(ukwiyamamaza)n'ibibazo nagiye mpura nabyo. Ikibazo mwahurijeho ntahise mbasubiza n'icyagiraga giti: baramutse banze kwemera kandidatire yawe wakora iki? Nabahamagaye ngo mbasubize: Uburenganzira ntibusabwa buraharanirwa.Nubwo nari mbizi ko uburenganzira budasabwa ahubwo buharanirwa, natangiye mbusaba kugira ngo mwese muzabe abagabo bo kubihamya.Murabibonye ko twasabye uburenganzira twujuje ibyo twasabwaga byose ndetse twaranabirengeje igisubizo kikaba akarengane kose twanyuzemo,. ibyo muri abagabo bo kubihamya kandi nifuza ko mwaba nabo guhamya ko twiyemeje gutangiza urugamba rw'amahoro kuko ariyo twemera tugaharanira uburenganzira  bwacu. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ni muri urwo rwego uyu munsi kuru’yu wa gatanu taliki ya cumi n’enye Nyakanga, umunsi nari kuba ntangiriyeho kwiyamamaza, ariwo munsi nahisemo gutangiza Mouvement yo guharanira uburenganzira bw'Abanyarwanda no kurwanya akarengane kari muri cyi gihugu.

Iyo mouvement nkaba nyise: Mouvement pour le Salut du Peuple MSP-ItabazaPeople Salvation Movemnt PSM-Itabaza byagaragaye ko Abanyarwanda bahagurikira rimwe bakumva uburenganzira bwabo. Igihe kirageze ngo duhagaruke mu mahoro twamagane ikibi kabone nubwo ari Ubutegetsi bwaba bugitetse.Iyi mouvement ikaba ifite inshingano yo gukangurira rubanda kumenya uburenganzira bwabo,ndetse no gushyiraho ingamba zo kubuharanira mu nzira y'amahoro. Iyi mouvement ntigomba kwitiranywa n'ishyaka rya politiki. Ahubwo ni urugaga rwihaye inshingano yo gusobanurira rubanda uburenganzira bwabo no kubuharanira mu mahoro. Uburenganzira ntabwo bugomba kuba favor/faveur.Ntibugomba kugurwa cyangwa kububona ari uko dupfukamiye  uwariwe wese.

Umutekano w'abantu n'ibyabo ni inshingano z'ubutegetsi bikaba uburenganzira bwa rubanda. Gufungura political space/espace politique biri mu burenganzira tugomba guharanira. Ntawavukanye imbuto kandi igihugu cyubakwa n'ibitekerezo binyuranye.

Inking’imwe ntiger’inzu.  Ntabwo dukeneye politiki yubakiwe kuri bamwe,ahubwo dukeneye politiki yubakiwe ku bumuntu. Aho umunyarwanda wese asubizwa agaciro ke.Umunsi rubanda ruzamenya uburenganzira bwabo, akazi kazaba koroshye kuko buri wese azatanga umusanzu/umuganda we mu kubaka igihugu.Tugiye guhaguruka twange ko umutungo w'igihugu ukoreshwa mu  nyungu z’abanyabubasha bihemba umurengera mu gihe rubanda rwicira isazi mu jisho. Umunsi rubanda basobanukiwe ko umutungo w'igihugu ari uwabo bazaharanira kuwurinda no kuwusaranganya. Nibo bazajya bemeza igikenewe ari ukubaka  ibikorwa remezo cyangwa gushyiraho imishinga yo kurwanya ubukene n'inzara.Ibipimo bya Bank y’isi Ubukene: 80 %. Mirongo inani kw’ijana y’abanyarwanda ni abakene. Umusaruro mbumbe k’umutarage mu Rwanda GDP: $697. Ug: $705 Tz: $879 Kenya: $1,376.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikennye cyane kuri iyi si. Muri East Africa ni cyo gihugu gikennye kurusha ibindi ukuyemo U Burundi.

Ibipimo bya RURA Umuriro:  9.6% Ntibageze no kw’icumi kw’ijana (ni icyenda n’ibice bitandatu kw’ijana)Amazi: 2.9% nti bageze no kuri gatatu kw’ijana (ni kabili n’ibice icyenda kw’ijana)Ubwisungane mu kwivuza: 745 Doctors mu gihugu kuri 12 millions.  1 Doctor per 2000 people

Ibi byerekana ko mu myaka 23 RPF imaze k'Ubutegetsi itashoboye gukemura ibabazo by'ibanze by'abaturage. Umuntu arebye mu byiciro byose by’Abanyarwanda asanga  bitagenda neza.Duhere ku bazunguzayi: Kwirikunwa, gufungwa, guhohoterwa.Abahinzi bategekwa icyo bagomba guhinga aribyo ahanini bitera inzara mu gihugu cyacu. Kuko abantu bahinga ibidakenewe.Abanyamakuru: Nta kinyamakuru gishobora kubona isoko rya Leta FPR idafitemoimigabane. Ibyo bikagira ingaruka ku bwisanzure bw’itangazamakuru.Abarimu batanga ubumenyi ariko ugasanga umushahara wabo uri hasi cyane Abanyeshuli: bari muri kaminuza ariko batakiga kuberako ibigo bigaga mo byafunzwe mu mwaka hagati kandi mu buryo budasobanutse.

Uru nu rundi rugero rwerekana imikorere mibi y,abanyabubasha  yo gushaka kwinjira mu mitungo y'abantu none bahagaritse amashuli ku bw'inda mbi.Nigute za Kaminuza zifungwa kandi zaratangiye bazihaye ibyangombwa.

.Niyo mpamvu ntangije movement ishingiye ku kuli kandi itinyura abantu bagaharanira uburenganzira bwabo mu mahoro. Movement yacu ni y'amahoro. Nta muntu turwanya.

Ahubwo turarwanya ubukene bwugarije abanyarwanda, akarengane, n'ubwoba bwinshi buri mu banyarwanda.Aho umunyarwanda ahohoterwa ariko agahitamo guceceka kubera ubwoba bw’abanyabubasha bitwikira  intebe bicayeho.Aho usanga abagabo bakuru bambaye cravates n’abategarugori biyubashye bambaye mu mikenkero ariko badashobora gutinyuka kuvuga ikinyuranyije n’ibyo ba banyamakosa b’abanyabubasha bifuza .Birababaje kubona abavuga ko bemera Imana cyangwa ngo bayikorera ariko badashobora kwamagana ku mugaragaro akarengane kari muri iki gihugu. Niba utinya Imana nkuko ubivuga, haguruka wamagane ikibi . Wamagane akarengane. Niba uzi neza ko kurenganya ari icyaha, kwiba rubanda ari icyaha, guhohotera umuntu ari icyaha, kwica ari icyaha haguruka utinyuke uvugishe Ukuli ureke gukomeza guhakwa kubimitse ikinyoma. Nta wucyeza abami babili.Reka duhaguruke turwanirira amahoro, twamagana ubukene, akarengane n'inzara, ihohoterwa . Niba igihano cyo kwica cyaravuyeho, kuki mu Rwanda dukomeza kumva abantu bapfa tutazi icyo bazize?Inzego za polisi zizi gukora iperereza kuki abo bicanyi badafatwa habura iki?

Politiki ya munyumvishirize,mufungire nayo  irarambiranye. Twahisemo gutangiza iyi mouvement, tunongeraho Itabaza mu rwego rwo kugaragaza umucyo. Kandi nta wukongeza itara ngo arishyireho intonga ahubwo arishyira ahabona. Bivuze ngo ibitekerezo byubaka ntawubihisha ahubwo abishyira ku mugaragaro.. Nkaba nsabye buri wese kuzana umuganda we muri iyi mouvement. Ntituzabaha amahitamo.Ntituzagurana gakondo amaramuko.. . Mu kurangiza Generation y'ababyeyi bacu yiswe abanzi b'igihugu, ibyitso, inyangarwanda. Natwe ubu aho twicaye aha Leta ya FPR ivuga ko turi abanzi b'igihugu. Ntibikwiye ko abazadukomokaho nabo bazitwa amazina nkaya.

Igihe kirageze ngo duhindure amateka y'igihugu cyacu.Igihe kirageze ngo twibohore by'Ukuli.Ibibazo bimwe mu banshyigikiye:Mpagaritswenimana Jean de Dieu (Kazungu): Bamwirukanye ku kazi. Bashatse Kumwandikisha ibaruwa yo kunshinja ibinyoma no kumujyana kuri Radio.Dieudonne Twagirayezu: Nyuma y’amatora ngo bazamushinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba.Kanani Jean Baptiste: Umuyobozi w'umudugudu amushyiraho  iterabwoba ngo azafungwa kuko akorana n’umukobwa wa Rwigara. Umudugudu w'Urugero, umurenge wa Kacyiru.Butera Oscar: Famille yose yamuhaye akato ngo bafite ubwoba yuko kubera ko yanshyigikiye bizabagiraho ingaruka mbi Jean D'Amour UkulikiyimanaUbuyobozi bw'umudugudu: Ntabwo uzi Inkotanyi, utunaniye twagukomangira n’injoro, tukakuligisa tukagukubita ."Jean de Dieu Mpagaritswenimana (Kazungu): Bashatse kumwandikisha ibaruwa yo kunshinja ibinyoma ngo abivuge ku ma radio ko yitandukanije nanjye.

Dieudonne Twagirayezu: Bamubwiye ko nakomeza kunshyigikira nyuma y'amatora bazamugerekaho icyaha cyo gukorana n'imitwe y'iterabwoba no gutera grenades. Samuel Niyigena arashaka kwishinganisha kubera gutotezwa. Iki n’ikigeranyo cya Shima Diane Rwigara yatangarije itangazamakuru tariki 14 nyakanga 2017. Intimba ya politiki imarwa no kuvuga. Intimba y’ingumba ikizwa no kubyara. Intimba y’umunyeshuri ikizwa no gutsinda ikizamini. Intimba y’umukinnyi w’umupira ikizwa no gutwara shampiyona.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *