Ibidukikije mu marembera:Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iciye inzuki

Abasogokuru bacu bo bagiraga   bati:Bavuga ko  amata  aryoha  ubuki bukarusha none abavumvu barasiganwa   n’ibihe   bahungira iyo batazi kubera ko inzuki zabuze. Ese inzuki nazo ziragishishwa?inzuki zagiye he?nabajyaga bazibonamo nk’inyamaswa ikaze nabo barumiwe.

Mukeshimana Geraldine Minisitiri w' ubuhinzi n' ubworozi[photo archieves]
Mukeshimana Geraldine Minisitiri w' ubuhinzi n' ubworozi[photo archieves]

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irazana imiti ikica inzuki bizabazwa nde?uwo bitabazwa ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?Ubukungu bw’igihugu bushingira kuri byinshi ariko ubu turareba igisimba cyitwa Uruyuki. Abashakashatsi batangiye kwerekana ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibangamiye ibidukikije mu rwego rw’uko bimwe byatangiye  kuburirwa  irengero. Bamwe    bati:Intare    zaracitse bajya kuzikura imahanga none inzuki zo bazazizana ryari?inzuki bivugwako zaciwe n’ubumenyi buke bukorwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kuko izana imiti yo gutera mu myaka n’inyanya ,ibirayi hamwe n’ibindi  nk’ibyo  bihingwa  bigatuma ubukana bwa ya miti yica inzuki. Ibice by’icyaro nibyo byagaragamo inzuki none naho byabaye umugani.

ubworozi bw' inzuki [photo internet]
ubworozi bw' inzuki [photo internet]

Ubwo twanyarukiraga mu duce twicyahoze ari Ruhengeli na Gitarama kuko ariho habaga aborozi b’inzuki twasanze nabo barira ayo kwarika. Umugabo Sedeli Thadeo we tuganira yagize ati:Igihe cyo kumpeshyi mu bihe byo hambere umuvumvu(umworozi w’inzuki)yabaga yizeye ko azabona ubuki bwinshi kuko inzuki zabaga  zabashije  kujya  gutara mu ndabyo zabimwe mu bihingwa byabaga bitangiye kurabya. Sederi yakomeje adutangarizako ngo hashize imyaka igera kuri itanu umuvumvu yegeka ikima ntihagire uruyuki rugeramo kuko ziba zarapfuye bitewe naho zijya gutara ibyo wakwita guhiga. Aha yakomeje adutangarizako inyamaswa igiye guhiga ikagwa mu mutego   ntakundi RDB iba iyihombye,nahandi rero iyo uruyuki rugiye rukagwa mu mutego w’imiti iterwa muri ya myaka ihinze ntakundi ikima gisigara cyonyine.

Ibyima by' Inzuki(imizinga)[ photo internet]
Ibyima by' Inzuki(imizinga)[ photo internet]

Twaganiriye nabasinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi  n’ubworozi  tubabaza impamvu mu buhinzi cyane mu gihingwa cy’inyanya n’ibirayi hakoreshwamo imiti yica inzuki?Aba banyabubasha tuganira banzeko amazina yabo yatangazwa,twarabibemereye nyuma bagira bati:Twebwe ntabwo  twari  tuzi  ko  iyo  miti yica  inzuki.  Ikindi  nibwo  bwa mbere  twabyumva.  Umwe  yagize ati: Waduha ingero zaho inzuki zitakirangwa?Namuhaye ingero zo mucyahoze ari Komine Rutobwe,ubu yavuyemo igice kijya mu karere ka Muhanga ikindi kijya muri Kamonyi hakaza n;icyari Komine Kayenzi nayo yari muri perefegitire ya Gitarama ubu nayo yavuyemo ibice bigabanwa utwo turere. Nyuma y’igihe twemeranijwe guhura anyemerera ko nawe yasanze inzuki ziriho zigenda zigabanuka akurikije uko byari biri mu myaka yashize.

Ibi rero biragayitse binateye agahinda kubona haza imiti itagenzuwe neza ikangiza   inzuki.Abo mu kigo   gishinzwe   ubuziranenge bo barakemangwa kuko bigize batereriyo ntibashaka   kwiteranya. Ubuse nigute uzahembwa imisoro y’abenegihugu ntubakorere ibyo bifuza?Abanganga bemezako ubuki bugira uruhare runini mu buzima kuko bubamo ibyifashishwa mu ibungabungwa ryabwo.Ubushakashatsi    nibwo duhanzwe amaso kugirango imiti izanwa mu gihugu ikica inzuki irekwe maze nazo zigaruke.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *