Uburezi mu gihirahiro

Kiliziya Gaturika irasaba Leta ko amashuri yakongera gutangira mu kwezi kwa nzeli Iyo havuzwe uburezi ubushyira mu bice byinshi,ariko ubwo tuvuga aha mu nkuru yacu ni ubushingiye ku ishuri.Iyo havuzwe ishuri buri wese yumva kujijuka bizamuteza     imbere,akazamura     n’igihugu     cye.1305944914

Imyigishirize yo mu mashuri igiye kurenza imyaka ijana ikorera mu Rwanda.Uko amashuri yatangiye ntabwo tubijyamo kuko bifite aho byavuye naho bigeze. Ubu rero turashaka kureba uburezi bwo mu mashuri mu myaka isaga mirongo itatu n’ilindwi. Amavugurura mu mashuri yagiye asiga ibisare bikomeye kuko byakumiraga bamwe bigaha abandi amahirwe.Aho hari ku ngoma ya Col Nsekalije Aloys kuko nibwo byemejwe ko hubakwa Cerai.Ingoma ya Col Dr Karemera Joseph yaje guca amadipolome mu mwaka 1997kuko yagaragazaga amakosa mu myigire yabazihabwaga. Uwo mwaka induru zaravuze karahava.

Papias Malimba Minisitiri w' uburezi[photo archieves]
Papias Malimba Minisitiri w' uburezi[photo archieves]

Aha abantu benshi ntabwo babyumvaka kimwe kuko bumvaga ko byose bizahora ari intsinzi yo kubohora igihugu.Mutsindashyaka Theoneste nawe yazanye uburezi bw’ibanze maze amashuri amwe namwe ayafungisha imiryango.Aha naho byabanje kumvikana nabi ,ariko bigenda bihuza n’itegeko biba ihame none byaramenyerewe. Harebamungu  Mathias  nawe  yazanye  agashya  ko kujya basanga abanyeshuri ku ishuri bagiye gutaha bakabatwara,ibi   byo   byashimwe   na   buri   wese.

Col.  Nsekarije Aloys [photo archieve]
Col. Nsekarije Aloys [photo archieve]

Musafili Malimba we yakoze agashya aniga uburezi bwo  mu  rwego  rwa  Kaminuza  zimwe  arazifunga. Iki  gikorwa  nticyumvikanye  neza  kuko  izafunzwe ba nyirazo nabazigagamo bavuga ko bahohotewe bakabura kirengera.

Col. Karemera Joseph[ photo archieves]
Col. Karemera Joseph[ photo archieves]

Ubu rero biravugwa ko namwe mu mashuri yisumbuye ashobora kuzashyirwaho ingufuri  natagendana n’igihe  kigezweho.  Ubu  rero bakavuga ko bakabaye bafunga amashuri mbere yuko atangira. Umunyeshuri watangiye ishuri bakarifunga baba bamuhemukiye cyane.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *