VISION 2020 isize irihe somo mu bukungu bw’u Rwanda?

Ubukungu mu isi hakurikijwe buri gihugu   ntibuvugwaho rumwe.Ibihugu bivugwaho rumwe nababituye. U Rwanda rwari rwihaye vision 2020 ko izagira ibyihindira. Ibyakozwe bishimwe, ibitarakorwa bigeze he? Ibyadindiye byo byatewe niki? Uwabigizeho uruhare we yabitewe niki? Ese bamwe mu banyabubasha kuki batungwa urutoki biterwa n’ iki?

Gatete Minisitiri w' imari[photo archieves]
Gatete Minisitiri w' imari[photo archieves]

Mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko hari abahanga bazi gukora inyigo zitandukanye zo guteza abanyarwanda,ariko ikibazo ni bamwe mu banyabubasha bo kuyishyira mu bikorwa ahubwo bakayidindiza. Isesengura k’ ubukungu bw’ u Rwanda rirerekana ko hihishemo byinshi kandi bigomba gufatirwa ingamba mu maguru mashya. Imibereho  y’ abanyarwanda muri ikigihe urasanga ikomeje gusumbana, bamwe bakira cyane n’ abandi bacyena cyane, bya bindi bita gusubira (ku isuka).Ubucuruzi hari abo buzamura vuba vuba hakaba n’abandi buhombya. Ubu hari imvugo zikomeje kwivugirwa na bamwe ngo umuntu n’ umuherwe, boss nandi mazina nkayo yose ako- meza kuzenguruka. Umukire ararira naho umukene akabogo- za!!  Nyagasani  weeee!!!! umenye abawe!!!Ubu hano mu murwa mukuru wa Kigali urasanga amategeko y'ubucuruzi yarishwe .

Kaboneka Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]
Kaboneka Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]

Amategeko y'ubucuruzi akumira abanyepoli- tiki gucuruza,abasirikare ,abap- olisi cyangwa n'abandi b'abayo- bozi bakuru b'igihugu.Iyo uzengurutse za alimentation zi- komeye usanga ari iz'abo twavuze haruguru.Amaduka akomeye nayo ni uko.Amabiro avunja amafaranga y'amahanga nayo ni uko.Amaduka acuruza ibyuma by’imodoka zihenze nayo n’ay’aba nyakubahwa.Iyo ibyo birangiye haza akico gakomeye abo banyabubasha twavuze haruguru bakora ko kubuza rubanda rugufi kubaho. Urugero rwahafi mu Rwanda twari tumaze ku menyera ko ugura   imodoka  ukayikoresha tagisi ikagutunga we n'umuryango wawe,none byararangiye.Ese koko ibi nabyo bitegereje perezida Kagame ngo abe ariwe ubitangaho itegeko hiii!!! None !!! Ababivuga bashingira ku ngero nyinshi bemeza ko azagarura taxis  za  rubanda  ,bahamya ko ,bemeza ko ,bagira bati:ntabwo waruzi ko yanategetse ko amagare nayo agaruka mu muhanda.Abaherwe barafata inguzanyo mu ma banki bakagura imisozi bifashishije b'abanyabubasha byarimba ibisambu bikongera bikagaragara mu mujyi wa Kigali.

John Rwangombwa Guverineri wa Bank nkuru y' igihugu[photo archieves]
John Rwangombwa Guverineri wa Bank nkuru y' igihugu[photo archieves]

Uza kenera ikimenyetso azarebe Rugenge ya Nyarugenge ,imyaka yari maze itubakwa.Azongere arebe Kinyinya ya Gasabo.Abaherwe bakorana na b'abanyabubasha inyungu zose zo mu bucuruzi zibera mu   maboko   yabo.Umuturage uba  mu  cyaro  nka  Nyaruguru,Gisagara ,Burera,Nyamasheke,Gakenke ,Kirehe na Bugesera ahora akennye kugeza n'ubwo abura isabune yo gukaraba ,mu gihe b'abaherwe bo bamena ibiryo. Amakuru dukura muri utu turere muri bamwe mu baturage baho ngo no kubona inguzanyo biba bigoye.Ibi babitangamo ubuhamya hagendewe ko ngo na bamwe mu bakozi baza banki basigaye bakora uburyo bwo gucuruza amafaranga mu manyanga byabindi byamaganywe byitwa Rambert.Umuturage wo mu karere ka Nyaruguru yadutangarije ko nko mu karere kabo amabotiki ahabarizwa ari ay'abayobozi b'akarere kongeraho n'abayobora inzego zitandukanye hakiyoneraho no gusatuza imbaho muri amwe mu mashy- amba ya Leta. Uy'umuturage we ngo asanga abaciriritse nk'abarimu bahembwa amafaranga make basaba inguzanyo umwaka ukabashiriraho batarayibona,kandi mu gihe umuyobozi kuva ku kagari kugera ku karere bayisaba uwo munsi bakarara bayibonye.Umuturage wo mu karere ka Bugesera we ngo Leta yabashyiriyeho   gahunda   nziza,ariko ikibazo ni abazishyira mu bikorwa.

urugero nk’ ubudehe: Abanyabubasha bifite bashyizwe mi kiciro cya kabiri umucyene agashyirwa mu cyagatatu ngo ibi ni agasumbane yewee!!!! Ese  ni wa mugani ngo ufite azongererwa . akarere ka Gisagara V.I.P vision 2020 umurenge program yo ni gahunda nziza igamije gufasha kwifasha ariko se!!! ijyamwo uhorejwe n’ abanyabubasha.Akarere ka  Gisagara gitifu amarira ni yose kubera gitifu w’akarere ufite uruganda rwenga inzagwa agafunga iz’ abaturage kugeza naho abategeka kujyana ibitoki kuri urwo ruganda rwe. Abaturage twaganiriye bagize bati:ibaze nk’umuturage uzavana igitoki i Kibayi cyangwa i Nyaruteja akijyana i gisagara kandi nabwo Atari bwishyurwe uwo munsi? Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bukaba bukomeje kuniga ubukungu bw’ umuturage, gahunda ya V.I.P yari nziza ariko yatangiye kuvangirwa kuko n’abaturage baragira bati: Iyi gahunda yari igamije kurandura ibibazo by’ ubucyene ariko ntibyazweho .gahunda zo kuzamura abakene zizwe neza ariko zikomeza kozamura abaherwe :umwlimu Sacco :yaje kugoboka abalimu kugirango bazahabwe inguzanyo ndetse babone n’amacumbi ariko amaso yaheze mu kirere, mwalimu wee!!!! Humura hari igihe kizacyemurwa. Umurenge Sacco uyu mushinga wizwe neza kugirango umuturage abashe kubitsa ndetse anabikuze hafi ye kandi anahabwe inguzanyo kuburyo bworoshye ariko ibi ntabwo byagezweho kuko Sacco nyinshi ni inyabibazo byinshi kuko nk’iya Kinyinya mu minsi yashize ishyamba ntabwo ryari rweru. Gahunda yo kuzamura rubanda rwa giseseka yaje yitwa Girinka: Iyi nayo usanga hari aho zihabwa abafite izindi aho guhabwa abadatunze n’ imwe kandi aribo aribo ziba zigenewe,ibi bikorwa kubra ikimenyane ndetse na ruswa idahwema kubigaragaramo. Gahunda ya gira ubucuruzi nazo yizweho kugirango ifashe abaturage baciriritse ariko gushyirwa mu bikorwa byarananiranye.Gahunda ya hanga umurimo yo kwibaza nawe impamvu abo yari igenewe barize ndetse bakabura gihoza. Izi gahunda zizwe ngo zikure abanyarwanda mu bucyene ariko bikanga. Kuba amwe mu ma banki yima abanyamigabane baciciritse inguzanyo yitwaje ko ingwate zabo ari ntoya kandi ay’amananiza ntabwo ari ukubaka vision 2020 ahubwo nukuyidindiza. Karekezi Pascal wo mu murenge wa Nyamirambo we ati: Banki iyo wize umushinga wawe ukerekana uko uzunguka n’ uburyo uzishyura bagutera utwatsi ariko haza ufite ingwate agahita ahabwa inguzanyo. Ikitwa taxi mu mujyi wa Kigali cyo cyabaye agatereranzamba, Kigali bayiteye imirwi itatu maze rubanda rwa giseseka aba abuze ijambo Rwanda wee!!!!!! Barakuvangira barangiza ngo ni bana cyama.<<ese utari mwana cyama wa mubwirwa n'iki? Yenda uwubuza epfo na ruguru niwe mwana cyama w'ikubitiro wanaguhaye uwo mutekano wose.Imishinga yose usanga igaruka igafasha ba ban- yabubasha kuko n'ubundi aribo bifite.Ikibazo kimaze kwerekana ko ubukungu kuri rubanda rwagiseseka bugeze aharindimuka biva kuri amwe mu magambo ubasangana baganya bashingiye ko babujijwe gukora taxis ya ma Minibus kandi yarabatunze hamwe n'imiryango yabo.Iz'imodoka zaraciwe maze iz'abifite zigabanya imihanda.Amakampani nayo yigabanyije iyo mihanda ariko ntabwo yuzuza inshingano kuko abanyarwanda bahera ku byapa babuze imodoka.Murangira Claver we yarafite taxis Minubus zirenga enye none zaheze mu muhanda Nyamirambo Mageragere,ubu ngo nta nubwo zikibasha no kubona ibihumbi bitanu k'umunsi.

Ubu ngo naho zakoreraga bazihirukanye hasigaye kuzicuramo Imbabura.Abandi bantu bati:Amajipe y'abayobozi niyo akodeshwa agatwara abashyitsi,mu gihe za kampani zisora zabuze akazi.Umuturage wabashije kugura imodoka nini nka  Coaster  kugirango  abone aho ayikoresha muri kampani bisaba ko abona umuyobozi umujyana amufasha akaboko bimeze nko  kurandata  impumyi  kandi ari ibye ashoye.Ibibazo byugarije amwe mu mabanki.Guhinduranya amazina mu nzira zitunguranye.Ibi bimenyetso byose byerekana ko ubukungu bw'u Rwanda hari aho buzamuka hakaba naho bumanuka.Abahanga mu by'ubukungu bemeza ko zimwe mu nzego z'ubuyobozi kuva ku rwego rwa za Ministeri kugeza mu nzego z'ibanze ba- komeje kubangamira inyungu z'abaturage mu gihe cyo guhinga aho babategeka guhinga igihingwa kimwe,kandi kitabafitiye akamaro.Izi ngero zose tuzikura mu bushakashatsi twagiye dukora  twifashishije  inzego  zizewe, kandi baba baragiye bakingira ikibaba abahombeje iyo mishin- ga bigatuma rubanda rwa giseseka ruhora mu bukene.Ihinduragurwa ry'amwe mu mazina y'amabanki: Amwe mu ma banki yaje no kuzima burundu,ayo ni nka  Banki  y'imiturire.Iz'indi nazo zavuzweho nizaje zitwa amakopeke. Amasambu yikubirwa n'abayobozi kandi ntibayabyaze   umusaruro.Urugero   ,aho umuntu  afata  hegitari  zirenga icumi agashyiramo  inka  imwe hagashira imyaka n'imyaka yitwaje ko ahasorera.Igishanga cyo mu karere ka Ruhango cyafashwe na Visi meya Epimaqwe ushinzwe ubukungu. Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwihariwe n'abamwe kandi nabwo usanga badahemba neza abo bakoresheje.Ibi birasaba ingamba zo kuzahura ubukungu ,hakanarebwa niba u Rwanda rugomba gukorerwamo imirimo ku gipimo cyingana ntawusumbye undi . Bizagerwaho ryari? Ninde uzabishyira mu bikorwa?Reka dutegereze uwo muti yenda hari ikizakorwa.

Mu karere ka Nyarugenge gutanga amazu ku batishoboye ari mu murenge wa Mageragere harimo igitugu no kuyihabwa utanze ruswa cyangwa ukagira umunyabubasha ugufata akaboko. Ayo mazu abo agenewe sibo ahabwa kuko ikigaragara bananiwe kuyatanga kuko babuze uburyo bahimba amayeri yo kuyambura abasuwe na komite yo mu karere. FARG nayo imikorere yayo henshi usanga ikemangwa kuko iyo hatabaye uw’imbaraga yimwa icyangombwa kandi akemererwa n’itegeko.Abasesengura nimutabare  amazi  atararenga inkombe.

 

 

 

 

 

                               

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *