Ndanyunzwe Leonce azakama ikimasa nyuma y’inkongi y’umuriro yo mw’ iduka rye.

Duturutsemwabo Michel arasaba kurenganurwa kubera igihombo yatewe igihombo yatewe n’ inkongi y’ umuriro yibasiye amazu ye bitewe na Ndanyuzwe Leonce.Impamvu ingana ururo ubutunzi bwahuti huti butera ingaruka mbi.Ubu rurageretse hagati ya Ndanyuzwe Leonce na Itangishaka Felex alias Kadogo kubera ko yahiriye ku iduka rye.

Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]
Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Byagiye bikunda kuvugwa ko abantu benshi bashinganisha ibyabo bwacya bagatwika ibyo batunze kugirango bishyurwe bakire vuba abandi ntibabyemere none ngo byaba bishoboka .Inkuru yacu irashingira ku nkongi y’umuriro yabereye mu mujyi  wa  Kabuga  ho  mu  karere ka Kicukiro aho amazu yuwitwa Duturutsemwabo Michel yakodeshwaga na Ndanyuzwe Leonce yaje gufatwa n’inkongi y’umuriro mu ma sasita z’ijoro tariki 17 Mata 2017 .Ndanyuzwe Leonce yakodesheje amazu na Duturutsemwabo Michel mu kwezi kwa Nzeli 2016 ahita ajya kugirana amasezerano na sosiyete y’ubwishingizi yitwa Prime mu  kwezi  k’Ugushyingo  tariki 23/ 2016 nyuma y’amezi abili gusa akodeshejeyo .ibi nabyo byateje ikibazo kuko mubo twaganiriye batashatse ko amazina yabo yatangazwa babishingiragaho bahamya ko nacyo cyaba icyaha cyashobora guhama Ndanyuzwe.Amakuru twakuye ahizewe mu mpande zitandukanye twatangiriye ku masezerano ari hagati ya Ndanyuzwe na sosiyete y’ubwishingizi yitwa Prime   ku mpanuka y’inkongi y’umuriro,ariko akaba yaracururizaga mu nzu yakodesheje na Duturutsemwabo  Michel  ,kandi   aya   masezerano   yateganyirizaga inzu n’ibiyirimo byose.

Icyaje gutangaza n’uburyo ubwishingizi bugaragaramo amakosa :Ibicuruzwa biramutse bifashwe n’inkongi y’umuriro byakwishyurwa miliyoni makumyabili n’eshanu z’amanyarwanda(25.000.000 frw) naho bageze ku nzu bashyiraho ubusa. Inzu imaze gushya nibwo tariki 17 Mata 2017 umugenzacyaha witwa  SGT  Niyishobora  Jean de Dieu yatangiye gukora iperereza kugirango amenye icyatwitse inzu yakorerwagamo na Ndanyuzwe Leonce.Iperereza ryaje kwerekana ko Ndanyuzwe hamwe n’umukozi we Itangishaka Felex alias Kadogo babigizemo uruhare.Iperereza ryerekanye ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro hakangirika ibicuruzwa ,Itangishaka Felex alias Kadogo hamwe n’igisenge cy’inzu ya Duturutsemwabo Michel. Ndanyuzwe aregwa ibyaha bibili bikurikira: Gutwika inzu k’ubushake kandi ituwemo gihanishwa ingingo ya 399 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Icyaha cyo gutwika ibintu   abigambiriye   gihanishwa ingingo ya 401 mu   gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.Umugenzacyaha      ashingira ko igihe iduka rya Ndanyuzwe Leonce ryashyaga hahiye n’andi maduka byegeranye.Itangishaka Felex alias Kadogo we ahindagura imvugo bamwe akababwira ko hatwitswe na essence,abandi akababwira   ibindi,kuko   avuga ko    aribyo    byamukomerekeje mu maso hatangiye gushya. Icyagaragaye ni uko Ndanyuzwe yashatse guhisha ibimenyetso agatorokesha  umukozi  we  ariwe Itangishaka Felex alias Kagogo akamujyana iwabo mu majyaruguru yaza kuremberayo bakajya kumuvuriza mu bitaro bya Shyira. Ibindi byaje kugaragara muri iyi dosiye yitwika ry’inzu ya Duturutsemwabo   ni aho uwitwa Muturage yagiye gusura Itangishaka iwabo ,kuko ari  nawe  wamuzanye  mu  mujyi amukuye mu cyaro ,nyuma Itangishaka ahita amumenera ibanga ry’ukuntu we na Shebuja Ndanyuzwe batwitse bakoresheje essence nyuma ibilimi by’umuriro bikamutwika ,ariko ngo yumvaga bidakomeye bucya yarembye Ndanyuzwe amupakiza moto amwohereza iwabo kugirango hatazagira inzego z’umutekano zimubona.

Polisi y'igihugu yakoze inshingano zayo neza[photo archieves]
Polisi y'igihugu yakoze inshingano zayo neza[photo archieves]

Mu ibazwa rya Ndanyuzwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ntiyigeze yemera ko Itangishaka alias Kadogo yatwitswe n’inkongi y’umuriro. Itangishaka nawe ati: Databuja ariwe Ndanyuzwe Leonce yaramfitiye ibihumbi mirongo ine na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(45.000 frw) ngiye kujya iwacu ampa ibihumbi mirongo itanu na bitatu by’amafaranga  y’u  Rwanda(53.000 frw)    ibi    bose    babihurizaho. Aha niho hatangiye babasabira gukurikiranwa bagakurikiranwa bafunzwe. Ubugenzacyaha bwaje kwiyambaza impuguke mu bigendanye n’inkongi z’umuriro utewe n’amashanyarazi ariwe Harelimana Charles ,nawe muri raporo ye yagaragaje ko inkongi itavuye  ku  mashanyarazi  kuko izi ndi nzu ntacyo zabaye. Harelimana we yerekana ko inkongi yaba yatewe na essence,itara risanzwe (udutadowa)cyangwa buje.

Michel arasaba kurenganurwa[photo ingenzi]
Michel arasaba kurenganurwa[photo ingenzi]

Tariki 19 Mata 2017 nibwo hakozwe raporo herekanwa ko inkongi itatewe n’amashanyarazi kuko insinga zifata ku yandi mazu ahura niya Duturutsemwabo ntacyo zabaye. Ibi bimenyetso nibyo byashingirwagaho ha- korwa idosiye yo gufungwa kwa Itangishaka  Felex  alias  Kadogo kubera ko bitwikiye. Iperereza ryaje gukomeza kugeza naho Duturutsemwabo Michel yabazwaga ibimenyetso by’uko Ndanyuzwe Leonce hamwe n’umukozi we Itangishaka alias Kadogo bitwikiye bamubaza ni uko   yabimenye?   Duturutsemwabo Michel yasubije ko hari abasanze Itangishaka aho yararwariye iwabo mu bitaro bya Shyira bakamufotora bakanamukuraho amakuru.

Yabajijwe abaribo? Michel yasubije ko ari: Nsabimana,Rutayisire na Muturage kandi akaba agirana isano n’uwahiye ariwe Itangishaka,aba nibo Itangishaka yameneye ibanga ry’ukuntu inzu yahiye nicyo bakoresheje aricyo essence. Mu ibazwa rya Ndanyuzwe bamubajije inzu yakoreragamo nyirayo   ,ni   igihe   yayigiriyemo ni igihe yangirijwe n’inkongi y’umuriro?Ndanyuzwe   yasubije agira ati: inzu nakoreragamo yari iya Duturutsemwabo Michel, nkaba narayigezemo mu kwezi kwa Nzeli 2016 nyishinganisha mu kwezi k’Ugushyingo 2016 muri Prime.Ndanyuzwe yongeye kubazwa icyaba cyarateye inkongi mu iduka rye?Ndanyuzwe ati: Yatwitswe n’amashanyarazi.

Uyu yahiriye mw'iduka rya Ndanyuzwe
Uyu yahiriye mw'iduka rya Ndanyuzwe

Ndanyuzwe yakomeje avuga  ko inzu   imaze gufatwa n’inkongi y’umuriro ngo uwitwa Habimana w’umukomisiyoneri ariwe wamuhamagaye amubwira ngo iduka rye ryahiye. Ndanyuzwe yakomeje abwira ubugenzacyaha ko yatabaye agasanga ntacyo bikimaze kwinjira mu iduka  kuko ibicuruzwa byose byari byahiye byakongotse. Ndanyuzwe yakomeje yisobanura avuga ko yageze ku gahanda kahura na Itangishaka    alias  Kadogo  aje ku iduka.Icyateye urujijo ni aho Ndanyuzwe yabajijwe igihe iduka ryashyaga aho Kadogo yarari?n’uwarariraga iduka rye? Ndanyuzwe yasubijeko Kadogo yararaga iwe mu rugo naho iduka ryararirwaga n’umuzamu urarira ayandi. Kadogo we abazwa yabajijwe icyamutwitse?Kadogo ajya gusubiza avuga ko atakizi.

Itangishaka yabajijwe niba Nsabimana na Rutayisire baramusuye yarahiye kandi ari no mu bitaro? Itangishaka yarabyemeye.Ibi byose birangiye Umushinjacyaha witwa Uwakigeli Joseph yaraje gukora urupapuro rwo gufunga Ndanyuzwe hamwe n’umukozi we Itangishaka ariko ntibyakorwa. Ikindi kitumvikana ni ukuntu Itangishaka yibwiriye inzego zitandukanye ko arwariye mu bitaro bya Shyira yasuwe n’abagabo    babili    bakamubaza icyo yabaye akababwira ko yahiye ari ku iduka rya shebuja Ndanyuzwe,ariko akagenda ahindagura imvugo. Ibi byose bishingiweho Duturutsemwabo Michel arasaba kurenganurwa kubera inzu ye   yatwitswe na Ndanyuzwe mu nyungu cyangwa amayeri ye na sosiyete y’ubwishingize mu gice cy’inkongi z’umuriro ariyo Prime. Isesengura rigaragaza ko mu mayeri menshi Ndanyuzwe yashinganishije   ibicuruzwa   yirengagiza ko bicuruzwa biri mu nzu ya Duturutsemwabo. Ubutabera buzakore inshingano bubaze Itangishaka alias Kadogo uko yahiye ni uko yageze mu bitaro bya Shyira bazamenya ukuri.

Ikindi Ndanyuzwe yemeye gusanira Duturutsemwabo inzu ibibazo byarangira,ariko bidakozwe byazahora mu kangaratete kubakiye ku karengane.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *