Nyabugogo ikibazo cy’ amakimbirane mu makoperative akora ubukarani kigiye kuvugutirwa umuti.

Kuri uyu wa kabiri taliki 12  nzeri 2017 ku murenge wa muhima hateraniye inama yahuzaga abayobozi b’amakoperative akorera ubukarani muri Nyabugogo, gitifu w’ umurenge wa Muhima ,ushinzwe umutekano ku murenge wa Muhima ndetse n'ushinzwe amakoperative mu karere ka Nyarugenge. Inama yigaga kubibazo bikunze kugaragara muri izi koperative ndetse n’uburyo byashakirwa umuti kuburyo burambye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Muhima
Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Muhima

Abayobozi ba koperative batandukanye bitariye iyi nama bagiye bagaragaza ko bagira ikibazo cyo kwamburwa na bamwe mu bayobozi bahagarariye amakoperative, ikibazo cy’ umutekano ,ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye. Uyu ni perezida wa koperative Hinduka avugako koperative ye yagize ikibazo cyo kwambura nuwitwa Antoine akaba ari Dasso mu karere ka Nyarugenge, Yagize ati <<Harerimana Antoine akiri perezida wa koperative ya Hinduka yatubwiye ko ashaka ko twagura imigabane muri koperative yabahuje umurimo wa karoti ibyo twarabyemeye kuko twumvaga ari izindi nyungu koperative yacu yaba igize, Nyuma nanone aza kutubwira nk’abanyamuryango ko ikiza aruko twahindura koprative Hinduka mo Campany ikitwa Hinduka Ltd. Ibyo bimaze gukorwa Antoine atangira kwirukana abari muri iyo company byatumye abanyamuryango dusaba ko yakongera igahinduka koperative nkuko byari bisanzwe.>>

Ibyo byarakozwe birangira Antoine yemera kuva kubuyobozi ariko abanje guhabwa umugabane yari yatanze muri iyo Company  nkuko ndagijimana akomeza abivuga. Amafaranga yabatse angana n’ ibihumbi 290000 y’ u Rwanda byo kugirango areke kuba umunyamuryango,  ikibazo cyabaye igihe basaba ko bahabwa imigabane yabo Antoine yari yaguze muri koperative duhuzumurimo wa karoti, maze iyi koperative ibabwira ko nta migabane antoine yigeze aguramo, guhera icyo gihe rero Koperative Hinduka yabuze uwo yakwishyuza ayo mafaranga kuko na Antoine yababwiye ko ntacyo bamutwara ndetse nta naho bamurega.

abayobozi bazakoperative zikora ubukarani muri Nyabugogo
abayobozi bazakoperative zikora ubukarani muri Nyabugogo

Perezida wa koperative inyaku(ikaze Nyabugogo ku murimo) we avuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ umutekano mucye uterwa nabakunze kuza kubatwarira imirimo nyamara nta nakoperative bakoreramo, akomeza avuga ko bajya bahura ni kindi kibazo cyo kubura abanyamuryango babo mugihe cy’ umukwabu uba wakoze n’ inzego z’ umutekano nyamara banabikurikirana kugirango babafunguze ugasanga ntabwo ikibazo cyabo cyakiriwe.

Ndagijimana Perezida wa koperative Hinduka
Ndagijimana Perezida wa koperative Hinduka

Tuganira n’ ushinjwe amakoperative  muri nyarugenge yavuze ko ibibazo byose biboneka muri izi koperative bigomba kubonerwa umuti biciye ahanini mu nzira z’ ibiganiro bigamije gucyemura amakimbirane baba  bagiranye, akomeza avuga ko kubijyanye no kugura imigabane ko nta koperative nimwe yemerewe kugurira indi imigabane, cyeretse kuba koperative yagurira ikigo cy’ imari imigabane. Asoza avuga ko ikibazo cya koperative ya Hinduka ndetse na Harerimana Antoine wari perezida wiyi koperative nyuma akaza kuyitwara amafaranga yayo bagiye kugikurikirana  kuburyo bwimbitse kandi  koperative ikarenganurwa.

Ushinjwe umutekano mu murenge wa Muhima tumubajije kubijyanye n’abanyamuryango bamakoperative batwarwa nk’ inzererezi n’ inzego z’ umutekano mu gihe cy' umukwabu yavuze ko icyo kibazo nikijya kigaragara umuyobozi wa koperative azajya akimugezaho maze akakikurikiranira. yakomeje agira inama abari bitabiriye iyi nama ko bidakwiye kuba umuntu ukora muri koperative runaka ko yafatwa mu nzererezi bitewe no kugaragara mu nzira zitarizo nko kujya ahanywerwa ibiyobyabwenge  ndetse nahakorerwa ibitemewe n’amategeko y’ u Rwanda.

Gitifu umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Muhima avuga ko ibi bibazo bagiye kubikurikirana  kuburyo mugihe ki cyumweru kimwe guhera inama ibaye bazaba babicyemuye ndetse banatanze umwanzuro ku kibazo kiri hagati ya koperative Hinduka n’ Antoine. Akomeza avuga ko nibinanirana bazitabaza izindi nzego ariko amafaranga agasubizwa koperative Ati <<mu Rwanda nta muntu numwe wemerewe kurenganya mugenzi we kandi nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko kuburyo atakurikiranua n’ ubutabera.>> Asoza yakomeje abwira abayobozi bazakoperative ko bakwiye gushaka umuti w’ ibibazo bagenda bagira bitarinze kugera kure, ahubwo bakifashisha ibiganiro kuko ariwo muti uhamye w’ amakimbirane.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *