Rusizi akarengane karavuza ubuhuha

Inzego zibanze zikomeje guheza abaturage mu gihirahiro. Aha rero niho hava ruswa kuko akagali n’umudugudu bizeza umuturage ko nabaha amafaranga akubaka ntawuzamusenyera byamara gukomera bakamwigarika.

Inzego z' ibanze ni izumutekano basenyera umuturage
Inzego z' ibanze ni izumutekano basenyera umuturage

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka yigeze kuvugira mu karere ka Gasabo ko inzu nizajya yubakwa ikuzura inzego zibanze zitarayikumiriye igitangira bazajya beguzwa kuko aribo bateza ako kajagali.Ibi rero niyo ntandaro ibyara akarengane kugeza umunyamakuru ahohotewe. Meya w’Akarere ka Rusizi niwe uhanzwe amaso ku kibazo cyo mu kagali ka Pera kagaragayemo akajagali k’imyubakire itagira ibyangombwa. Ubu biravugwako mu Karere ka Rusizi ko mu ntara y’iburengerazuba havugwamo akarengane gashingiye kubibazo byinshi bitandukanye.Ahavugwa ako karengane ni mu kagali ka Pera mu murenge wa Bugarama,aho basenyeraga umuturage umunyamakuru ahageze nawe inzego z’umutekano zari ziri kumwe ni z’ubuyobozi zarenze ku nshingano bahohotera umunyamakuru wa Radio 1 na TV 1 Ntakirutimana Alfred.

Harerimana Meya wa karere ka Rusizi
Harerimana Meya wa karere ka Rusizi

Ikibazo gihangayikisha abanyamakuru ni uburyo polisi y’igihugu ihora ikorana ibiganiro n’itangazamakuru bivugwa ko hagomba kubamo guhuza no guhohotera uri mu kazi bikavaho.Igitangaje ni uburyo polisi zikorera mu ntara no mu turere zitubahiriza ibiba byavuye mu nama yabaye hagati ya polisi ku rwego rw’igihugu ni itangazamakuru abo twavuze haruguru batabishyira mu bikorwa.Amakuru yavugwaga ko uwo munyamakuru yahohotewe akabuzwa uburenganzira bwo gutara inkuru ye mu mutuzo.Niba umuturage yarubatse mu buryo bunyuranije ni itegeko abagiye kumusenyera bakaba bari babifitiye uburenganzira nta mpamvu yo kwikanga umunyamakuru kugeza bamutwariye ibikoresho bimwe bakanabyangiza. Amakuru atugezeho ubu nonaha ni uko ibikoresho by’uwo munyamakuru baje kubimusubiza.

Umupolisi Niyoyita niwe wari uyoboye umutekano ninawe wafashe ibyo bikoresho ,gusa inzego zimukuriye zamutegetse gusubiza umunyamakuru uburenganzira bwe amuha ibikoresho bye. Itangazamakuru kujya kureba igikorwa kigiye gukorwa ntabwo ari icyaha cyane ko abenshi mu baturage niyo bubatse mu buryo bunyuranije ni itegeko baba babishinja inzego z’ibanze ko zabatse ruswa kugirango ayo mazu yubakwe.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *