Kiyovu sport iravahe irajyahe?

Igarukanye gahunda yihe mu ruhando rwa ruhago nyarwanda?

Mvuyekure Francois Alias   Kabulimbo niwe   Perezida wa Kiyovu,niwe mutoza wa Kiyovu ,niwe muganga wa Kiyovu mbese niwe byose.

Mvuyekure Alias Kabulimbo Perezida wa Kiyovu[photo archieves]
Mvuyekure Alias Kabulimbo Perezida wa Kiyovu[photo archieves]

Mvuyekure Francois Alias Kabulimbo agize amahirwe  Kiyovu igarutse  mu cyiciro   cyambere   afite   izihe ngamba?Nigute  mu  myaka  23 Kiyovu itaratwara igikombe?nigute Kiyovu yibuze mu ruhando rw’amakipe mu myaka 23 yose ikaba ahubwo igerwa no kujya mu murongo utukura?Abayovu bafite izihe ngamba  kugirango ikipe yabo batongera kuyibona mu bibazo by’inzitane?Ese Kiyovu igarukanye izihe ngamba mu ruhando rwa ruhago nyarwanda? ese abayishinzwe bazareka ishyamba bategure intsinzi?ese umutoza Kassa Mbungo azabibasha  cyabgwa  azirukanwa atamaze kabili?Mu Rwanda umupira w’amaguru ,aho kujya imbere urasubira inyuma bikaba aribyo bikomeje kubera ikibazo amwe mu makipe agahora atagangara.

Amakuru yacu ari ku ikipe ya Kiyovu sport. Abakunzi b’umupira w’amaguru bibaza ahuva nahujya bikabashobera. Ibigwi bishamikiye ku mateka y’umupira w’amaguru Kiyovu sport yakabaye iza mu za mbere, none muri iyi myaka 23 igerwa amajanja yo kujya gukinira giti kinyoni. Abasesengura  basanga Kiyovu sport  impamvu muri iyi myaka 23 itatwaye igikombe na kimwe mubikinirwa mu Rwanda harabayemo guhangana hagati muri nyobozi yayo. Intambara ikirangira Kiyovu sport na Rayon sport nizo zakinnye umupira w’amaguru bwa mbere bikozwe na Kanamugire Aloys .

Abayovu twaganiriye  bakanga ko amazina yabo yatangazwa baragira bati:Kiyovu yayobowe na Major Sekamana ariko ntibyatinze bamushyizeho igitutu abasigira ikipe. Lt Col Kazintwali Kadahfi nawe ntabwo bamworoheye kandi igihe cye 2004 Kiyovu nibwo   iheruka   gutsinda  APR FC  na  Rayon  sport  bamwokeje  igitutu  arayibasigira  itangira kubananira. Rumanyika we byaje kumubana ikibazo ikipe ibura umushahara. Gasamagera we yayiyoboye mu buryo butari bwisanzuye kuko Mvuyekure Francois Alias Kabulimbo yamukoreragamo akamumaniza,haje Kayumba nawe biba nka mugenzi we.

Umutoza Kassa Mbongo[photo archieves]
Umutoza Kassa Mbongo[photo archieves]

Gasamagera yongeye kugirirwa icyizere nabwo Kabulimbo amukoreramo biranga.    Haje  Mukanoheli  Saidath we nta n’ubwo yarazi aho biva naho bijya. Abayovu bakomeje baganiriza ikinyamakuru Ingenzi bavuga ko  akarere ka Nyarugenge amafaranga gatanga natazajya anyura mu maboko ya bamwe muba komisiyoneri ikipe yabo yarwaza ntiyongere kujya mu cyiciro cya kabili. Nyuma yibi rero twegereye umusaza Seburengo tumubaza uko abona Kiyovu y’ubu niyo mugihe cyo hambere. Seburengo ati: Kiyovu yo hambere yabagamo abagabo batajegajega badashobora kureka umukinnyi abacika kandi bagaharanira intsinzi.

Seburengo yambwiyeko amaze igihe atagera ku kibuga kubera kwanga akavuyo ka bamwe mu bavuga ko bayobora Kiyovu kandi abatandaraje bishakira inyungu zabo aho guharanira ikipe yabo. Kuba rero yaragize amahirwe Isonga ikayiha amahirwe harasabwa gukora cyane bagahembera abakinnyi igihe. Abavuga ko bayobora Kiyovu   bon go bishimiye ko igarutse mu cyiciro cyambere,ariko nta ngamba zihamye wumva bafite kuko ntiberekana aho bazakura amafaranga yo gutunga ikipe. Hagati muri Kiyovu bihagaze gute? Abo twaganiriye babanje  kudusaba  kudatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ,ariko bahuriza kuri iki kimwe: Kureka gusuzugurana bagahuriza  ku  ikipe  yabo.Abayovu bamwe bagurisha imikino banyuze mu bakinnyi kugeza ubwo bitsindisha.

Iyi niyo kiyovu iheruka gushimisha abayovu[photo archieves]
Iyi niyo kiyovu iheruka gushimisha abayovu[photo archieves]

Aha numvise birenze  mubaza  igihe  byabereye yenda urugero rw’umukino umwe ?ajya kunsubiza yagize ati: Twarabigenzuye tumenya naho twaguye nibikosorwa tuzaba Kiyovu nk’iya kera nibidakosorwa tuzajya mu cyiciro kirenze icyo twari tugiyemo. Abemera inkunga ntibayitane nabo ngo n’ikibazo gikomeye kuko bateza umwuka mubi hagati mu ikipe.Icya nyuma twaganiriyeho ni ikigendanye n’amarozi. Namubajije ku byavuzwe ko ikipe ye ya Kiyovu sport yari yarozwe?aha yantangarije ko atemera uburozi we ko asanga  ari ugukabya,ahubwo ko babuze ubumwe muribo bigatuma batsindwa   cyane.

Ferwafa yashyizeho itegeko rihana amarozi mu kibuga. Ese ari amarozi mu kibuga no kudahemba umusifuzi hakenewe iki imbere ya De Gaule uzambije umupira w’amaguru? Kiyovu sport nk’imwe mu makipe akuze akeneye kugira ibikombe,ariko ikaba irwanira mu murongo utukura harakorwa iki  kugirango  ikomere?  Bamwe mu bayovu bati: Twiyemeje gushyira hamwe tugakuraho amateka yo gutsindwa

Kalisa jean de Dieu

(Visited 93 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *