Politiki kuki yabereye bamwe ihurizo? Uwamahoro Solange wahoze ari umurwanashyaka ukomeye muri PSM itabaza yabonye Diane afunzwe arahunga.

Mugihe byavugwaga ko Diane yashinze muvoma  yari yise PSM itabaza akaza no kugira abarwanashyaka, byaje kuvugwa ko uwitwa Ngirinshuti Jean d’Amaur hamwe na mubyara we Uwamahoro Solange aribo bajyaga bakora inama zitandukanye zo kumushakira abarwanashyaka.

Uwamahoro Solange [photo archieves]

Amakuru yagiye atangwa n'abantu batandukanye ahamya ko ngo Uwamahoro Solange yari umwe mubashakaga abayoboke ba PSM itabaza .

Uyu mudamu solange yari umucuruzi uzwi ,nyuma aza kuyoboka muvoma PSM itabaza aribwo yatangiye  kujya ashaka abayoboke mu turere tugize umugi wa Kigali , uyu kandi ngo niwe wafashishe Dianne Rwigara kumushakira abamusinyira mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika, amakuru ava ahizewe ashimangira ko ngo yaba ari nawe waje gushaka abamusinyira kandi abizi ko bitabye Imana. uretse ibi  kandi, Solange  niwe wasakiraga Dianne abaterankunga mu bacuruzi b'imbere mu gihugu bazashyigira ibikorwa bye ibi ngo yabikoraga abafatanije n'umuzungu witwa Pascal Dubois niwe bakoranaga inama zo  gushaka abaterankunga bo hanze y'igihugu. 

Amakuru akomeza ahamya ko Uwamahoro mu gikorwa cyo gushaka abasinyirira Dianne wari guhagararira PSM itabaza ari nawe washatse zarangamuntu zateje ikibazo muri NEC (National Electral Commussion) aribyo byaje gutuma Diane Rwigara atemerwa kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Uwamahoro Solange akimara kumenya ko ubugambanyi yagiye akora na Dianne bwamenyekanye  yahise aburirwa irengero kuburyo nta wongeye kumenya amakuru yerekeranye nawe.

Byakunze  kuba ikibazo kubagiye bajya mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bose iyo babonaga abo bashyigikiye bari imbere y'ubutabera bahitagamo guhunga. Ingero zirahari: Abari inyuma ya Me Ntaganda afunzwe barahunze,abari inyuma ya Ingabire nabo babonye afunzwe barahunze,abari inyuma ya Diane nabo babonye afunzwe barahunze harimo Uwamahoro Solange.

Kenshi abasesengura  politiki y’u Rwanda bakunze guhuriza kukuba bamwe bayikorana igihunga kikaba aricyo kiza kw'isonga mugutuma bahunga.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *