Rayon sport mu bihe byuzuye umudendezo

Umuterankunga Fezabet arahuza amakipe azafasha aryo Rayon sport na Etencelles birahurira stade umuganda. Abakunzi ba Rayon sport ngo nibwo umuterankunga aza kubona ko atazahomba yifatanije nabo.

Umuterankunga mushya wa Rayon Sport[photo ingenzi]
Umuterankunga mushya wa Rayon Sport[photo ingenzi]

Amateka ahoraho yaba meza cyangwa mabi.Ikipe ya Rayon sport tuyirebe mu ishusho ryo mu myaka makumyabili nitatu.Ubu biravugwa ko Rayon sport yabonye undi muterankunga wakayabo kangana na miliyoni magana atatu y’u Rwanda.Fezabet aje gutera inkunga ikipe ya Rayon sport yiyongera kuwundi yarisanganywe witwa SKOL.Abakurikiranira ibya Rayon sport hafi barasanga igiye gukomera kuko ikibazo yagiraga cyari icyibura ry’imishahara y’abakinnyi.Rayon sport kera muri 1985 yagize umuterankunga witwaga Rwandex.Ubu rero igisabwa umuntu wese ugira aho ahurira na Rayon sport akayigiramo n’ijambo natange inama zuko yayoborwa kugirango ibashe .Gacinya uyobora ikipe ya Rayon sport akoze amateka kuko niwe wabashije gukura umukinnyi mu ikipe ya APR FC.

Rayon Sports yashyize ku mugaragaro umuterankunga mushya, sosiyete Nyarwanda yo gutega ku mikino, Fezabet, basinyanye amasezerano y’imyaka ine afite agaciro ka miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda.Abakunzi ba Rayon sport bishimiye intambwe yatewe babona umuterankunga.Ibibazo byiyo mishahara byirirwaga biteza ikibazo bikaba bigiye gukemuka.

Benshi bakunze gutera urwenya ko Rayon Sports ari nka zahabu iri mu kirombe ariko ikabura uyibyaza umusaruro. Imyaka uko yagiye isimburana, iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu gihugu yaranzwe n’ibibazo by’amikoro n’imiyoborere mibi byagiye binayibera imbogamizi yo kwitwara neza.Ibi ariko ntibivuzeko umusanzu w’umufana uzahagarara kuko n’ubundi yawutangaga yiyubakira ikipe ye.

Gusa kuri ubu birasa n’ibihinduka kuko uretse kuba kuva mu 2014 yarabonye umuterankunga “Skol” uyiha asaga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yanasinyanye amasezerano n’undi muterankunga mushya, Fezabet uzayiha miliyoni 305 z’amanyarwanda mu gihe cy’imyaka ine.Ikipe ya Rayon sport ishobora kuba igiye gukemura ikibazo kimwe hakaza ikindi ,kuko amwe mu makuru acaracara ashimangirako bamwe mubitwako ari abakunzi bayo cyangwa Imena zitaba zishimira ibyo fc igeraho,kuko nibyo bikomeza kuzana urwikekwe. Aha umuntu yakwibaza bose bubaka ikipe imwe cyangwa umwe agira Rayon sport ye nundi akagira iye?

Nk’uko Me Safari Kizito, uhagarariye Fezabet yabitangarije abanyamakuru, aya masezerano akubiyemo ingingo nyinshi zirimo kuba ku mwaka wa mbere iyi kipe izahabwa miliyoni 54 Frw zo gukoresha ikanahabwa izindi miliyoni 10 Frw mu gihe izaba ibashije kugera mu matsinda ya CAF Champions League, igahabwa miliyoni 5 Frw nitwara shampiyona n’izindi miliyoni 2 Frw mu gihe iramutse itwaye igikombe cy’Amahoro.

Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis, yatangaje ko kubona uyu muterankunga ari indi ntambwe mu mibereho y’ikipe kuko bizagabanya ibibazo by’amikoro ndetse ikabasha kwiyubaka ku buryo ishobora guhangana n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.Ibi bishobora kuzatuma ikipe igura abakinnyi bakomeye bayifasha gukina amarushanwa akomeye ikayatsinda,ariko yabanje gutsinda imbere mu gihugu.

Mbere yo gusinya aya masezerano byavuzwe ko hari bamwe mu bafite ijambo muri Rayon Sports batashakaga ko uyu muterankunga mushya aza cyane abo mu muryango wa Rayon Sports batigeze banagaragara mu gikorwa cyo kumwererakana gusa Gacinya yamaze impungenge abafana.Ibikortwa birivugira Gacinya yatangiye adafitiwe icyizere none ibikorwa biramuha amahirwe yo gukomeza kuyobora Rayon sport.Abakunzi ba Rayon sport bati:Gacinya yakuye Rwatubyaye muri APR yongera Rutanga akomereza kuri Mukunzi Yannick atwaye ibikombe bibili mumuhe amahirwe  n’umudendezo azagera kuri byinshi.

Abakinnyi ba Rayon Sport ntibazongera kubura umushahara[photo archieves]
Abakinnyi ba Rayon Sport ntibazongera kubura umushahara[photo archieves]

Yagize ati “Ngira ngo umuntu wese ukunda Rayon Sports ntiyavuga ngo aya masezerano ntabwo ayashyigikiye kuko icyo turimo gushaka ni igiteza ikipe imbere. Kuba habonetse ubushobozi hazanaboneka n’ubundi ngira ngo ni ikintu cyiza. Turifuza ko ibaho nk’ikipe nziza kandi ikomeye. Ngira ngo ni urugendo rutoroshye twatangiye kandi tuzarusoza.”

Fezabet ni sosiyete igitangira ibikorwa byayo ikaba izatangirana amashami atanu mu gihugu ari mu Karere ka Rubavu, Batsinda, Kimironko, Nyamirambo na Nyabugogo mu minsi ya vuba ikazafungura andi 10.

Mu cyumweru gishize yanasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Etincelles FC y’i Rubavu nayo ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda yo ikazajya iyiha inkunga ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, azajya yiyongeraho miliyoni imwe buri mwaka.

Aya makipe yombi akorana na Fezabet, Rayon Sports na Etincelles FC zinafitanye umukino wa gishuti kuri uyu wa Gatatu i Rubavu aho araba ahanganira miliyoni 2 500 00 z’amafaranga y’u Rwanda.Abakunzi ba Rayon sport nibenshi kandi bazazenguruka mu gihugu hose umuterankunga ntakibazo azagira cyo kwamamaza ibikorwa bye. Impinduka zigomba gushingira ku ntsinzi ihoraho. Umutoza karekezi we ahanzwe amaso kurenza abandi bose. Rayon sport irasabwa guhemba abakinnyi nabo bakerekana ko bashoboye. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *