Rayon sport yongeye gutsinda APR FC

Umukino w’ishiraniro wahuzaga Rayon sport na APR FC,waje gukomeza ni ibintu bitandukanye. Abatoza b’ikipe zombi baraziranye bakinanye mu ikipe ya APR FC. Abakinnyi ba Rayon sport harimo Rutanga Eric hakaza Mukunzi Yannick ukongeraho Usengimana Faustin bavuye mu ikipe ya APR FC.

Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sport[photo archieves]
Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sport[photo archieves]

Ikipe ya APR FC nayo ikagira Bizimana Jihad na Imanishimwe Emmanuel bavuye mu ikipe ya Rayon sport. Umupira wabaye muri stade Amahoro waje werekana ubuhanga bwa buri mutoza. Iri rushanwa ry’igikombe Agaciro ryashyizweho kugirango buri munyarwanda wese atange inkunga ye yo kwiyubakira igihugu ,doreko hamaze kugeramo asaga miliyali 47 z’u Rwanda. Amakipe yatangiye aria ne hakurikijwe uko yakurikiranye muri shampiyona y’u Rwanda. Ikipe ya Police fc yo yagaragaye ko nta cyerekezo ifite kuko mu manota icyenda ntiyigeze inanganya yatanze icyuho kuko yaratsinzwe.Ikipe ya Rayon sport yaje gucakirana na APR byerekanaga ko ikipe imwe ifite intege nke. Iyo ni APR kuko na buri wese yabonye ko umutoza wayo azahura ni ikibazo muri Shampiyona naramuka adahawe abakinnyi. Abandi baje kuvuga ko umukinnyi Mukunzi yateje icyuho kinini mu ikipe ya APR kuko ariwe wayigoye.

Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC[photo archieves]
Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC[photo archieves]

Abakunzi ba Rayon sport bati”umutoza uzadutsindira umukeba tuzamwemera naho umukinnyi uzashyira igitego cy’intsinzi mu izamu rye tuzamuha agahimbazamusyi.Abakunzi b’ikipe ya APR bari baziko umutoza Karekezi aza gukinisha Diara baza kubona ayakinishije abo asanganywe kandi bimuha intsinzi.Ikipe ya Rayon ubu iravugwamo ko ishaka kugura umwataka wundi kugirango nihura na mukeba ku gikombe bazakinira Gisenyi nabwo bazagitware. Umukino uhuza Rayon sport n’ikipe za Gisirikare bizwiko bahuzwa namanota gusa. Abakunzi ba Rayon sport bo batashye bishimye aba APR bo batahana agahinda. Umukinnyi wa APR witwa Muhadhil yaje guhabwa ikarita y’umutuku kubera imyitwarire mibi ,nabyo bikaba aribyo byatumye umutoza Jimmy Mulisa atahana agahinda.

Abafana ba APR bataribonamo umutoza Jimmy Mulisa kuko yavugagako natwara igikombe cya Agaciro azahita yongera amasezerano. Abandi batik o atsinzwe ntagisabye amasezerano?abakunzi ba Rayon sport bo bategereje kubona intsinzi izava Rubavu. Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *