Rwanda: Umupira w’amaguru ntacyerekezo uganamo

Rayon sport yongeye kwanga igitugu cya De Gaule birangira umupira uzakinwa iminota yari isigaye.Igikombe cya Super cup igisasu kuri De Gaule,Imyaka ishize Ferwafa ibayeho havuzwemo amakosa atandukanye ,ariko noneho bigeze aho bisaba gushishoza.

Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sport[photo archieves]
Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sport[photo archieves]

Umupira w’amaguru ugaragaramo ibitagenda byinshi kandi byose bigahishirwa. Umugabo De Gaule ubu niwe uvugwaho amakosa y’umurengera muri Ruhago nyarwanda.Umupira wahuje Rayon sport na APR FC ukabera kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi ukaza kutarangira kubera amashanyarazi cyangwa amatara yabuze.Umupira wahagaze umukino ugeze ku munota 63 .Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com ashimangira ko bamwe mu bakozi ba Ferwafa babwiye Perezida wayo De Gaule ko stade Umuganda itagira ubuziranenge.

uguhangana hagati y'abakinnyi ba Rayon na APR[photo archieves]
uguhangana hagati y'abakinnyi ba Rayon na APR[photo archieves]

De Gaule nk’umuntu wigize bikore nzabyirengera yemeza ko umukino ugomba kuhabera, aha tukibuka u Rwanda rwaje guhanwa hakinishijwe umukinnyi Dady Birori wakinishijwe bikarangira ntankurikizi ibaye. Ikipe ya Rayon sport na APR FC zageze mu kibuga umuriro nabwo biboneka ko ari nk’uw’inyoni irwaje indi.Umuriro wabuze ikipe ya Rayon sport imaze gutsinda ibitego bibili. 

De Gaule perezida wa Ferwafa[photo archieves]
De Gaule perezida wa Ferwafa[photo archieves]

Nyuma y’impaka ndende zabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, byarangiye hemejwe ko umukino uzakinwa iminota 27 yari isigaye, icyemezo cyabaye cyiza ku ikipe ya Rayon sport ,naho ku ikipe ya APR kiza kiyizengereza kuko kwishyura ibitego 2 yari yatsinzwe atari ikintu cyoroshye.

APR FC isabwa kuzajyana mu kibuga abakinnyi 10 bari basigaye mu kibuga ikanategereza icyemezo umusifuzi Abdoul azafatira Nshuti Innocent ku ikosa yari amaze gukora. Aha umutoza wa APR FC akaba asanga bitoroshye ko bakwishyura ibitego bibiri bari bamaze gutsindwa.Umutoza w’ikipe ya APR FC akaba afite ikibazo dore ko yari no munyongezo ,noneho gutsindwa na mukeba inshuro ebyeri byatuma ahita asohoka agasimbuzwa undi.

Jimmy Mulisa umutoza wa APR Fc na Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sport[photo archieves]
Jimmy Mulisa umutoza wa APR Fc na Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sport[photo archieves]

Rayon Sports mu minota 27 y’umukino ishobora kuzaba yeretse mukeba ikinyuranyo cyangwa bizahinduka ibitego byiyongere? umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Amategeko yemeje ko uyu mukino ukinwa iminota 27 yari isigaye, nyuma yo gusanga amategeko yo mu Rwanda adasobanutse neza ni ko kwiyambaza aya FIFA. Uyu mukino ukazatangizwa no guhana ikosa Nshuti Innocent yari amaze gukorera Rutanga Eric wa Rayon Sports.

Abakurikiranye umukino waya makipe bemeza ko Rayon sport yarushije APR FC kandi abakinnyi bayivuyemo nibo bayizonze. Ikindi kivugwa ni uburyo  hakenewe imisifurire itazabogama. Ferwafa nayo ikwiye ingando kuko hagati muriyo ishyamba siryeru habe nagato.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *