Umuryango wa Furaha Marie uratabaza

Inzego zibanze ziremeza ko Rukundo Gratien yafashe inguzanyo umugore we Furaha Marie atabizi. Abaturanyi b’uy’umuryango nabo bashimangira ko Rukundo yafashe inguzanyo agata umugore n’abana.   Banque-Populaire-du-Rwanda-the-leading-retail-bank-in-Rwanda-wishes-to-recruit-focused-results-oriented-and-suitably-qualified-professionals-to-fill-the-following-position

Banki y'abaturage nitareba neza abashinzwe inguzanyo bazayishora mu manza[photo archieves]
Banki y'abaturage nitareba neza abashinzwe inguzanyo bazayishora mu manza[photo archieves]

Tuvugana n’umuhesha w’inkiko wateje cyamunara nawe yantangarije ko Rukundo yahemukiye umugore we kuko yafashe ideni akagenda atishyuye,ariko akavuga ko umugore yaregera gutesha cyamunara agaciro kuko hagurishijwe amafaranga adahwanye naho. Twanavuganye n’umukozi ushinzwe gutanga inguzanyo muri banki y’abaturage ishami rya Kamonyi witwa John twamubajije ukuntu bahaye inguzanyo Rukundo Gratien kandi umugore we Furaha atarasinyeho?John ajya kunsubiza yagize ati: Rukundo n’umugore we Furaha bari babanye nabi kuko yaje no kumukura kuri konte .

Twabajije John niba ari ubwambere uyu muryango warufashe ingunzanyo muri banki akorera? John yantangarije ko ataribwo bwa mbere ahubwo ikibazo cyaje kuba hagati yubwumvikane buke umugabo abikora ahima umugore. John yanakomeje antangariza ko inguzanyo bayihawe babanje gusinyisha ibyangombwa by’umutungo kwa noteli . Ubwo John yantangarije ko niba ibyangombwa byabo ari ibihimbano byabazwa noteli wabisinye. Ubwo rero twabajije Noteli kubijyanye n’ibyangombwa by’umuryango wo kwa Rukundo Gratien bajyanye muri banki gufata inguzanyo?Noteli yantangarije ko umuryango wa Rukundo wagiranye amakimbirane akaze kuko nta rwego na rumwe rutabizi ,kandi we atakora ikosa ryo gusinyira uwo atareba .

Rukundo umugabo gito yafashe amadeni ntiyayishyura none asize mukangaratete[photo ingenzi]
Rukundo umugabo gito yafashe amadeni ntiyayishyura none asize mukangaratete[photo ingenzi]

Noteli yakomeje antangariza ko yagiye agira inama kenshi umugore wa Rukundo ariwe Furaha kugana ubutabera kugirano arenganurwe. Gitifu w’akagali ka Sheli aho uyu muryango utuye we yananditse ibaruwa y’imibanire mu ngo agaragaza ko Rukundo yahemukiye umugore we n’abana akabatana ideni batanarizi. Aha rero birumvikana ko Rukundo yabikoze byo guhima umugore n’abana itegeko rirengera abarengane rikwiye gukuraho cyamunara hakagurishwa hakurikijwe igiciro banki ikishyurwa na Furaha akabona aho yerekera n’abana be.

Umugabo Rukundo yafashe inguzanyo umugore atabizi none arasohorwa mu nzu ntaho yerekera hamwe n’abana .Furaha arasaba kurenganurwa kubera ko umugobo we Rukundo yataye urugo kandi agafata n’inguzanyo atabimumenyesheje. Furaha agasanga cyamunara yateshwa agaciro kuko itujuje ibisabwa byo gufata inguzanyo ,kuko umugabo we ayifata atabimumenyesheje kandi ikibigaragaza ntaho yigeze asinya,bityo agasanga byarabaye ubwumvikane nabayimuhaye hakaba hakurikiranwa uwakoze inyandiko mpimbano wese.

Muri ikigihe akarengane karavuza ubuhuha k’umuryango wa Furaha Marie kubera kugurishirizwa umutungo we utahawe agaciro kawukwiye.Amakuru ava mu mudugudu wa Karehe mu kagali ka Sheli umurenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi,aragaragaza ko umugabo witwa Rukundo Gratien yakoranye amanyanga n’umukozi wa Banki y’abaturage ishami rya Kamonyi rikorera Ruyenzi. Ubu rero ikibazwa n’abaturage baturanye n’umuryango wa Rukundo n’umugore we Furaha ni uko umutungo ugurishwa  wateshejwe agaciro ugurishwa amafaranga makeya kuko bafashe amazu yose kandi haterekanwa uko  Rukundo ajya gufata inguzanyo ayo yatanzeho ingwate.  Ubwo twari mu mudugudu wa Karehe  bamwe mu baturage bashimangiraga ko Rukundo afatanije n’umukozi w’iyo Banki ushinzwe inguzanyo bakoze amanyanga kuko bayimuha umugore we Furaha atiyigeze asinyaho.

Abaturage bo mu mudugudu wa Karehe nabo batangarije ikinyamakuru ingenzi ko umuryango wa Rukundo n’umugore we Furaha  bari babanye nabi bituma hazamo agahimbano ko gufata inguzanyo umugore atabizi. Ubu rero bamwe mubakomeje baganira n’itangazamakuru baritangarije ko kuva k’umudugudu kugera k’umurenge bari bazi ikibazo cyo mu muryango wa Rukundo Gratien n’umugore we Furaha Marie cyamakimbirane bahoranaga. Ibi rero byaya makimbirane yo mu ngo bimaze gusakara henshi bigatuma umwana ahahurira n’ikibazo. Abo bireba nibarenganure Furaha n’abana umutungo ugurishwe igiciro kiwukwiye.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *