Akarere ka Muhanga ishyamba si ryeru

Abashoramali cyangwa nabaterankunga bagana akarere ka Muhanga baratabaza kubera Visi meya Mukagatana ushinzwe imibereho myiza ubananiza.

Kaboneka Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]
Kaboneka Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]

Visi meya Mukagatana nawe ahakana ibyo avugwaho ngo kuko abatuzuza inshingano nawe ntazaborohera

Imiyoborere mibi yo mu karere ka Muhanga ihejeje abaturage mu bwinguge.Visi Meya ushinzwe imibereho y’Abaturage mu karere ka Muhanga Mukagatana Frothine niwe utungwa urutoki.Mukagatana arashinjwa gusenya koperative yabahoze bakora uburaya .Aha rero ho byifashe ukundi kuko imodoka yabo bari bahawe n’umuterankunga kugirengo ijye ibafasha mu mulimo bari batsindiye wo gukora isuku mu mujyi wa Gitarama yarayibambuye. Tuganira nabo bagore bakoze uburaya nyuma bagakora koperative yitwa Tubusezerere ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kugirengo Mukagatana atabirenza bagize

bati:Twambuwe imodoka twari twahawe kugirango idufashe mu buzima. Ihorere mu nyarwanda yaduteye inkunga.Abakobwa bakora uburaya basabwe kubuvamo bahabwa gukora isuku. Icyo gihe hari Mutakwasuku ariwe wari meya w’ Akarere ka Muhanga.  Abo bagore badutangarije mu gahinda kenshi ko bambuwe imodoka nyuma bakumva ko umukuru w’igihugu azasura Akarere ka Muhanga bakongera bakandikaho Tubusezerere.

Fortunee Mukagatana umuyobozi w' akarere ka Muhanga wungirije ushinjwe imibereho myiza y'abaturage[photo archieves]
Fortunee Mukagatana umuyobozi w' akarere ka Muhanga wungirije ushinjwe imibereho myiza y'abaturage[photo archieves]

Abo bagore ngo icyabababaje ngo ni uko Perezida yasubiye I Kigali nyuma Mukagatana aongera akayibambura nan’ubu bakaba batazi irengero ryayo.Umwe muri abo bagore bakoraga uburaya ngo yagiye kubaza imodoka yabo aho yarengeye ,visi meya Mukagatana ababwira ko bayibacungira bo bayica,ikindi ngo ubu ikora imirimo y’inyungu za Mukagatana.

. Akarere karayibambuye basezerana ko bazabaha amafaranga buri kwezi nayo Mukagatana arayabima. Mu isuku bakiyikora bakoreshaga  Torotoro.Imodoka bayibahaye iminsi ibili. Mukagatana nyuma isuku bakoraga yarayibambuye avuga ko indaya zitakora isuku. Ihorere mu nyarwanda yababwiye ko bareba amasezerano bagiranye n’ Akarere ,ariko igitugu cya Mukagatana kibabera imbogamizi. Mu  karere ka Muhanga abakoraga uburaya nyuma bakibumbira muri koperative Tubusezerere batangiye 161 none Mukagatana yarabatatanije.

 Baje gusubira ku karere  bababwirako impapuro z’amasezerano zabuze ko batazi aho bazishyize . Mukarere ka Muhanga ahandi havugwa ikibazo n’irerero ry’abana bafite ubumuga  ryashinzwe kugirengo ribagoboke none naryo rihejewe mu gihirahiro. Tuganira nabo mu nzego zizewe za Leta zikorera mu karere ka Muhanga,tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa,ariko badutangarije ko uwitwa Leoncie yakoze umushinga mwiza ,nyuma visi meya Mukagatana agashaka ko nawe yaba umunyamuryango yangiwe atangira kunaniza ubuyobozi bw’icyo kigo.

Ikimenyimenyi n’imodoka bahawe none ikaba ikoreshwa n’Akarere ka Muhanga.  Iki kigo cyashinzwe na Leoncie ngo kikaba cyaragiye gihomba byinshi kubera imikorere  mibi ya Mukagatana. Abayobora ibigo by’amashuri nabo bararira,abayobora ibigo ndera buzima nabo bararira. Ubu Akarere ka Muhanga umwanda niwose kubera ko abakoraga isuku yabirukanye. Ikindi kivugwa ni amazu yubatswe i Munyinya agenewe abaorokotse none bikavugwa ko Mukagatana yaba ateganyiriza abo atagenewe.Visi Meya Mukagatana tuganira yahakanye ibyo abaturage bamushinja ko agira igitugu n’imiyoborere mibi.

Aha yagize ati: Namaganye umwanda w’abantu bajugunya uducupa batumazemo amazi ,namaganye abihagarika k’umuhanda cyangwa mu ishyamba.Ku kibazo cyabahoze bakora uburaya bafite koperative yitwa Tubusezerere yo Mukagatana yagize ati: Ntayo nzi nta n’ubwo nayibangamiye .Ikindi twaganiriyeho n’ikibazo cy’imodoka yari igenewe abana bafite ubumuga?Visi meya Mukagatana yadutangarije ko iyo modoka yatanzwe n’umushinga ukayigenera akarere. Twamubajije ku kibazo cy’amazu yubakiwe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi yubatswe I Munyinya? Visi meya Mukagatana yagize ati: Ayo mazu ntaratahwa ariko abo yagenewe nibo bazayajyamo.

Twamubajije ku kibazo cy’abana bata ishuri? Visi meya Mukagatana yadutangarije ko impamvu biterwa ni uko abana biga igitondo ,abandi ikigoroba bityo hagira umubona akagirengo yataye ishuri. Twamubajije ku kibazo cy’amavunja? Visi meya Mukagatana yagize ati: Amavunja arahari ariko twatangiye kuyarwanya. Twamubajije impamvu avugwaho igitugu,imiyoborere mibi n’ibindi bikorwa bigayitse? Visi meya Mukagatana yagize ati: Jyewe niba nkoresha inama nkamagana abantu bateza umwanda urumva ikindi bamvugaho ari ki koko.Icyo nkora ni ukuzuza inshingano zanjye.Mukagatana yasoje asaba abaturage ba Muhanga bakagira isuku bubaka ubwiherero,ikindi bakamenya abana mugihe batagiye ku ishuri.  

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *