AS Kigali iravahe irajyahe?

Uyobora AS Kigali kugurisha abakinnyi byaramunaniye nabo yaguze yababuriye isoko.Iyi niyo yari intego muri AS Kigali none ishyamba siryeru.

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali[photo archieves]
Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali[photo archieves]

Umutoza Eric Nshimiyimana arakorera ku gitutu gishobora kuzamuviramo gutsindwa,agahita yirukanwa

Ikipe y’umujyi wa Kigali ishobora kuzahomba muri iyi shampiyona kandi ariyo ivugwako yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye. Umutoza Nshimiyimana amaze igihe kinini mu ikipe ya AS Kigali ari umutoza mukuru bikavugwa ko nta musaruro arayitangamo.

Kuva Eric Nshimiyimana abaye umutoza wa AS Kigali nibwo agize abakinnyi bafite amazina akomeye ,bivugwa ko bashobora kugira  kimwe mu bikombe kinirwa hano mu Rwanda batwara. Abasesengura uko ikipe ya AS Kigali yaguze abakinnyi ,ikanabagura amafaranga menshi bakanareba uko ihagaze n’ubwo ariyo shampiyona igitangira basanga ntaho izagera. Ikindi ishobora kuzahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga kubera kwihanika mu mishahara .Ubu rero biravugwa ko ikipe ya AS Kigali niyongera gutsindwa inshuro zirenze ebyeri umutoza azaba ashobora guhita asimbuzwa undi.

ikipe ya AS kigali itozwa na Eric Nshimiyimana[photo archieves]
ikipe ya AS kigali itozwa na Eric Nshimiyimana[photo archieves]

Andi makuru ava mu mujyi wa Kigali nashimangira ko ngo uyiyobora yabashoye mu madeni menshi ababwira ko nibagura abakinnyi bahenze nka Savion bazahita bamugurisha  none byarangiye bitabaye. Umwe mu bayobozi bo mu mujyi wa Kigali tuganira we yanze ko twatangaza izina rye,ariko yantangarije ko ubuyobozi bw’ikipe bwababeshye mu igura ry’abakinnyi. Aha yagize ati:Tujya kugura bariya bose ntabwo twabaguraga twumva tuje guhangana na za Rayon sport cyangwa APR FC ,twe twumvaga yaratweretse umushinga wo kugura tugurisha ,mbese bimeze nko kurangura ugurisha akatwereka uko avugana n’ikipe zo hanze. Uyu muyobozi yakomeje agira ati:Kugeza ubu nta n’ubwo aratubwira ikipe n’imwe bavuganye ishaka umukinnyi n’umwe muri AS Kigali?naramubajije nonerero biravugwako mwahombye?guhomba twarahombye kuko nta kipe n’imwe iratubaza umukinnyi.

Igura n’igurisha muri AS Kigali biravugwa ko habayemo gukabya byo bihagaze gute?Byo ushatse wavuga ko habayemo gukabya no gutera igihombo. Ingamba muzafata n’izihe?ni ugutegereza tukareba kuko igihombo cyo cyaradusatiriye.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *