Kaminuza zigenga mu mazi abira

Nzitonda  avuga ko Hec imukoreye akarengane kuko ntacyo abura na kimwe cyatuma afungirwa ishuri. Kaminuza yigenga ya STES yafunguye amasomo muri 2013 ,ubu ifungiwe  burundu yarabanje guhagarikwa by’agateganyo amezi atandatu. Dr Baguma Abdallah yategetse STES guha ibyangombwa abanyeshuri kugirango bashakirwe ahandi bakomereza amasomo yabo.

Dr. Baguma Adullah ushinzwe uburezi muri HEC[photo ingenzi]
Dr. Baguma Adullah ushinzwe uburezi muri HEC[photo ingenzi]

Ifungwa rya za Kaminuza zigenga bihishe iki mu butegetsi bw’u Rwanda?ifungwa rya za Kaminuza zigenga bivuzeko mu Rwanda nta balimu bahari?ifungwa rya za Kaminuza zigenga bikorwa nande?bitegekwa nande?

Abanyarwanda mu gihirahiro gikabije kubera ko bashora imali igahomba,bashora imali ngo bige bakirukanwa batize. Kuki bareka Kaminuza igafungura abanyeshuri bagatangira kwiga hashira iminsi bakayifunga? ababyeyi bagafata amadeni kugirango abana babo bige bwacya bagafunga?mbega igihirahiro? Abadepite biga amategeko agenga ishingwa rya za Kaminuza bo barakora iki ngo abanyarwanda bave mu gihirahiro?niba bakora bakora iki ko tutarumva babivugaho?

Nzitonda washinje Kaminuza ya STES[photo ingenzi]
Nzitonda washinje Kaminuza ya STES[photo ingenzi]

Dr Baguma Abdallah yabuze igisubizo mu ifungwa rya Kaminuza y’ikoranabuhanga ya STES.

Hec ikomeje kwerekana ko nta reme ry’uburezi riri mu Rwanda.Ese ni ukuvuga ko mu myaka 23  ntabigeze biga?Ubu hongeye kumvikana ifungwa ry’imwe muri za Kaminuza zigenga ariyo STES yigisha ikoranabuhanga.Iyi Kaminuza yigenga STES ibarizwa mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Dr Baguma ushinzwe ireme ry’uburezi muri Hec yasobanuye ko Kaminuza ya STES ifunzwe burundu kubera ko itagira ibisabwa na Minisiteri y’uburezi.

Niba Mu Rwanda bavuga ko abashoramali bagomba gushora imali zabo bakajya no kubibakangurira  bahagera ishoramali ryabo rikabangamirwa bimaze iki?Kaminuza ya STES igira inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde. Ikindi kibazwa kikaba cyaraburiwe umuti,ko Imvaho nshya igitangazamakuru cya Leta cyeguriwe umuhinde,Radio zimwe na zimwe tukumva ngo zashinzwe n’abanyamahanga,ariko byagera mu burezi bikadogera biterwa n’iki?.Dr Baguma Abdallah yasobanuye ko icyatumye bafunga Kaminuza ya STES ngo nta balimu igira bahoraho ,kandi nabo ifite ntibali bahagije. Icyatangaje ngo abalimu ni bake kandi nabwo bava mu gihugu cy’u Buhinde,ikindi ngo abanyeshuri biga Engineering nabo ibikoresho byari bike kandi nabwo amasomo bigishaga ntibari barayaherewe uburenganzira. Nzitonda washinze Kaminuza STES we ngo asanga yarenganijwe kuko ibyo yasabwaga byari byuzuye,ahubwo akibaza ukuntu Minisitiri w’uburezi amuha igihembo bwacya agafungirwa ishuri yashoyemo arenga miliyali ebyeri. Nzitonda we arashinja Hec ko igihe cyose amaze yigisha nta n’umunsi n’umwe babasuye ahubwo batunguwe no kubafungira.Kuba Hec itarigeze isura STES ahubwo hakaza abagenzuzi kandi icyo gihe ntibigeze babanenga ngo babone aho bahera bikosora. Ibi rero Dr Baguma yabiburiye igisubizo.Nzitonda we yabwiye Dr Abdallah Baguma ko amashami babahaye ariyo bafite keretse Engineering niyo yagiye igira udushami kubera ko baguraga ubumenyi.  Umwe mu banyeshuri wigaga muri STES mu ishami rya Civil Engineering ageze mu mwaka wa kane we asanga ngo Hec imwiciye ubuzima,kuko ntaho azerekeza mu bijyanye no kwiga. Abanyeshuri bose babajije Dr Baguma Abdallah ikibazo cyabo kuko kubabwira ngo bazabashakira ahandi bo bumva ari ukubasubiza inyuma. Mu ifungwa rya Kaminuza ya STES haje kuba ikiganiro hagati ya Dr Baguma Abdallah n’itangazamakuru. Umunyamakuru wese yakomozaga ku ifungwa rya za Kaminuza n’itangwa ry’ibyangombwa zihabwa mbere yo gutangira. Aha Dr Baguma nta gisubizo yigeze abona gusa we yavugaga ko Kaminuza zimwe zagiriwe inama yo gukosora. Ikibazo cyaje kubera Dr Baguma ingorabahizi n’ifungw arya STES ishinjwa ko nta balimu igira kandi batagaragaza uburyo itabagira. Nzitonda umuyobozi wa STES we yabajije Dr Baguma impamvu bavugana n’abanyeshuri kandi hari ubuyobozi bw’ikigo?Dr Baguma yabuze igisubizo . Ubu rero abanyarwanda bashoye amafaranga yabo bashinga amashuri ,abandi bakayashora bajya kwiga bakomeje kuba mu gihirahiro . Ubu baribaza uzabarenganura. Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *