China RAOD ihejeje abanyarwanda mu gihirahiro ubutabera burebera ifatanije na Mugiraneza Gustave

Urubanza ruzasomwa tariki 30 ukwakira 2017 Ababurana bose batanze ibimenyetso mu rukiko. Mu nkiko kwivuguruza bitera kwibaza niba abahohoterwa na China Raod bazarenganurwa cyangwa bazahora barenganywa kugeza barenganuwe n’umukuru w’igihugu.

Abanyarwanda renganywa naChina Road bategereje igisubizo kuri perezida wa Repubulika[photo archieves]
Abanyarwanda renganywa naChina Road bategereje igisubizo kuri perezida wa Repubulika[photo archieves]

Ubu biravugwa ko bamwe mu bashinwa bakora imirimo y’ubwubatsi bibumbiye muri China Raod babifashijwemo na Mugiraneza Gustave bakomeje kwambura abanyarwanda batandukanye imitungo yabo byagera mu butabera bakarebeshwa indege.Ubu hari igikomeje kwibazwa na benshi hashingiwe ku karengane kakozwe nabo bashinwa bafashijwe na Mugiraneza Gustave bakoreye Campany Trans GL GRANDS LACS ,aho bigaragara mu nyandiko no mu iburana ,ariko bikarangira umushinwa atsinze abo yahemukiye. Ibi twandika nibyavugiwe mu rukiko rwisumbuye rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rufite icyicaro Nyamirambo.

Mu iburana campany TRANS-GL GRANDS LACS irasaba kurenganurwa hakorwa iperereza ryimbitse ku bibazo iterwa na CHINA ROAD &BRIDE CORPORATION . Ku itariki ya 23/09/2014 company TRANS-GL GRANDS LACS ihagarariwe na Rangira Bernadette yagiranye amsezerano na company y’abashinwa CHINA RAOD & BRIDGE CORPORATION yakoraga umuhanda Cimerwa –Bugarama,mu iburana Rangira yagize ati: twumvikana ko nzajya mbaha mazutu na lisansi mu gihe cy’ikorwa ry’ uwo muhanda Cimerwa-Bugarama.Rangira atanga ibimenyetso yakomeje agira ati: Kumenya ingano za lisansi na mazutu nahaye CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION byakorwaga hifashishijwe inyandiko zategurwaga kandi zikemezwa na CHINA ROAD &BRIDGE CORPORATION nk’uko ingingo ya 3.1 y’amasezerano twagiranye ibiteganya.

Muri ubu buryo rero CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION yateguraga amafishi yagaragazaga ingano ya mazutu na lisansi bafashe, imyimerere y’ayo mafishi ikaba muri CHINA ROAD & BRIDGE CORPORTATION muri TRANS-GL GRANDS LACS hagasigara kopi zayo mafishi zikabikwa n’umukozi witwa Niyonsenga Eugene wakoraga raporo. Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko mvugo za Dushimimana Jean Claude zo ku itariki ya 17/04/2017 no ku itariki ya 29/04/2017 ndetse na raporo za Niyonsenga Eugene zitwa Situation journaliere des ventes zigereranijwe n’amafishi yitwa consumed fuel records,abakozi ba CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION cyane cyane uwitwa Bi Xiang, baje kugambana n’umukozi wa TRANS-GL GRANDS LACS witwa Niyonsenga Eugene, izindi modoka zitari iza CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION zikajya ziza gufata mazutu na lisansi zikayipakira mu ibijerekani no mubidomoro,kugirango zihabwe mazutu na lisansi zigaherekezwa n’abakozi ba CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION barimo uwitwa Bi Xiang, hagakorwa amafishi mu buryo busanzwe,ariko babakozi ba CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION bakabwira umukozi wa TRANS-GL GRANDS LACS witwa Niyonsenga Eugene akarigisa kopi z’amafishi nabo bakarigisa amafishi y’umwimerere bityo mazutu na lisansi bari bye kuko byabaga bitagishoboye kwishyurwa nta mafishi agaragaza mazutu na lisansi byafashwe.

Bamwe mu bacamanza baracyemangwa[photo archieves]
Bamwe mu bacamanza baracyemangwa[photo archieves]

Mu iburana Rangira yeretse urukiko uko yagiye yibwa atanga ingero: Ku itariki ya 10/04/2015 ubwo nari maze gufata umushoferi w’imodoka Toyota Hilux RAA 978 H Dushimimana Jean Claude wari upakiye litiro 310 za mazutu na lisansi zibwe muri ubwo buryo, byatumye ninjira mu biro by’umukozi Niyonsenga Eugene ntunguranye mpasanga kopi z’amafishi afite agaciro ka 117.160.311 Frw TRANS-GL GRANDS LACS itigeze iyishyikirizwa ngo iyishyuze. Kubera izo mpamvu nasabye CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION ko yakwishyura iyi mazutu na lisansi banze nibwo campany mbereye umuyobozi ariyo TRANS-GL GRANDS LACS yatangaga ikirego RCOM 121/15/TC/NYGE mu rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Igihe cy’iburanisha CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION ivuga ko idahakana ko ayo mafishi itayishyuye ariko igatanga ikirego kigamije kwiregura ivuga ko hari amafishi afite agaciro ka 145.421.270 Frw yamaze kwishyura ngo nyamara ayo mafishi ari amahimbano, isaba ko habaho ihuza myenda(compensation) igasubizwa 28.260.959 Frw. Ku itariki ya 28/01/2016 Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwaciye urubanza RCOM 1211/15/TC/NYGE rwemeza ko CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION itsinzwe, mu gika cya 12 cya kopi y’urubanza rutegeka CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION guha TRANS-GL GRANDS LACS agera kuri 150.586.830 Frw. CHINA ROAD & DRIDGE CORPORATION itishimiye imikirize y’urwo rubanza ijuririra mu Rukiko Rukuru, ikirego cy’ubujurire.Aha rero byarakomeje kuko mu Rukiko rukuru gihabwa nomero RCOMA 0074/2016/CHC/HCC Ku itariki ya 31/05/2016 Urukiko rw’uburuzi narwo rwaciye urubanza RCOMA 0074/2016/CHC/HCC mu gika cya 48 cya kopi y’urubanza rwemeza ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza RCOM 1211/15/TC/NYGE, mu gika cya 49 rutegeka CHINA ROAD & CORPORATION kwishyura TRANS-GL GRANDS LACS 1.000.000 Frw y’igihembo cya Avoka ku rwego rw’ubujurire CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION ibonye ikomeza gutsindwa ku kirego cyayo kigamije kwiregura ko hari amafishi afite agaciro ka 145.421.270 Frw yamaze kwishyura ngo nyamara ayo mafishi ari amahimbano, isaba guhabwa ihuza myenda( compensation) igasubizwa 28.260.959 Frw yajuririye iyo mikirize y’urubanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu rubanza RCOMAA 00044/216/CS, ikirego cyayo nticyakirwa ngo gisuzumwe mu mizi ariko hagati aho CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION yigira inama yo gutanga iki kirego ko hari amafishi afite agaciro ka 145.421.270 frw yamaze kwishyurwa ngo nyamara ayo mafishi ari amahimbano, isaba ko habaho ihuza myenda ( compensation) igasubizwa 28.260.959 Frw mu rukiko nshinjabyaha. Muri ubu buryo CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION yagiye muri CID irega jyewe Rangira Bernadette n’umukozi wayo Bi Xiang yamaze guhungisha Hakurikijwe ingingo ya 3.1 y’amasezerano n’imikono iri ku mafishi,uwo mukozi Bi Xiang ni umwe mu bakoze ayo mafishi ndegwa ko nahimbye.

Mugiraneza Gustave arutungwa urutoki mu manza China Road iburana n'abanyarwanda[photo ingenzi]
Mugiraneza Gustave arutungwa urutoki mu manza China Road iburana n'abanyarwanda[photo ingenzi]

CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION ibonye ibyo isabwe byo kuzana Bixiang itabishoboye ishaka umugenzacyaha IP Rwagihuta Egide yishyikiraho imukoraho ngo abe ariwe uyikorera dosiye y’ikirego nshinjabyaha mu buryo yifuza. CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION imaze kumvikana n’umujyenzacyaha IP Rwagihuta Egide, ku itariki ya 27/07/2015 Avoka Me Ngarambe Raphael atanga ikirego muri CID izina ryayo ku rupapuro rwa kabiri kw’iyo baruwa CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION igaragaza ko itazi itariki n’aho icyaha ndegwa cyabereye kuko ivuga ko yamenye ko nakoze icyo cyaha ari uko nje kwishyuza amafishi y’agaciro ka 117.160.311 Frw.Ikirego cyihutirwa(refere) gisaba urukiko guhagarika by’agateganyo irangizwa ry’urubanza RCOMA 00074/2016/CHC/HCC mu gihe urubanza RCOMA 000631/2017/CHC/HCC(principal) rutafatwamo icyemezo ndakuka. Mu gutanga ikirego ,China Road and Bridge Corporation Ltd irashingira ko hari ikibazo cy’ihutirwa cyo kuba urubanza RCOMA 00074/2016/CHC/HCC mu gihe rwaba rurangijwe rwakwangiza kuburyo budasubirwaho amikoro n’ubushobozi bwa China Road ndetse na Bridge Corporation Ltd kuburyo no mu gihe urubanza RCOMA 000631/2017/CHC/HCC rwayirenganura rushobora gusanga amazi yararenze inkombe nyamara bishoboka ko irangizwa ry’urwo rubanza ryahagarara byagateganyo, hagategerezwa icyemezo cyazafatwa mu rubanza RCOMA 000631/2017/CHC/HCC rusubirishamo ingingo nshya urubanza rugiye kurangizwa.

China Road and Bridge Corporation Ltd isanga iby’itangwa ry’iki kirego byubahirije amategeko kuko byubahirije ingingo ya 316 y’itegeko N0 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirije y’imanza z’imboneza mubano, izubucuruzi,iz’umurimo niz’ubutegetsi.rero kuba hari ikirego cy’iremezo(urubanza RCOMA 000631/2016/CHC/HCC) rutegereje kuburanwa, hakaba hari kandi impamvu zihutirwa(irangizwa ry’urubanza RCOMA 00074/2016/CHC/HCC), ndetse icyemezo gisabwa gufatwa ari icy’agateganyo ni impamu yumvikana kandi yubahirije amategeko yatuma urukiko rwemeza ko ikirego gifite ishingiro. Kuwa 29/06/2016, China Road and Bridge Corporation Ltd yajuririye icyo cyemezo mu rukiko rw’ikirenga kuko itari yishimiye imikirize y’urubanza aho yari yategetswe kwishyura TRANS-GL GRANDS LACS amafaranga 150.586.830 Frw hashingiwe kuri factures z’impimbano.

Mu rubanza RCOMAA 00044/2016/CS-RCOMAA 0049/16/CS rwaciwe kuwa 15/9/2017,urukiko rw’ikirenga rwemeje ko ubujurire bwa China Road and Bridge Corporation butari mu bubasha bw’urukiko rw’ikirega.ibyo byatumye kuwa 15/09/2017,urubanza RCOMA 00074/2016/CHC/HCC ruba itegeko kuko iyo urubanza rutaraba itegeko rudashobora gusubirishwamo ingingo nshya (Art 184 CPPSA) ibi byumvikana neza ko ntawashobora kuba yasubirishamo urubanza rutaracibwa burundu kuko gucibwa burundu ari itegeko kugira ngo urubanza rubashe gusubirishwamo.China Raod mu rukiko yari ihagarariwe na Mugiraneza Gustave bababjijwe kucyo bavuga kubyo bagaragarijwe hashingiwe ku masezerano bafitanye na campany ihagarariwe na Rangira ?Mugiraneza yavuzeko bo basubirishijemo ingingo nshya kuko ibyo bishyuzwa batabyemera.

Ikibajijwe mu iburanishwa hamwe nabakurikiranye urubanza bose bantangarijeko urubanza rudasubirwamo rurengeje amezi abiri ,kuko bashingiragaho ko uru rwaciwe tariki 7 nyakanga 2017 rukaza guhabwa itariki 9 ukwakira 2017.Bakomeje bantangariza ko ingingo ya 187 y’itegeko nimero 21 yo 2012 yo ku itariki 14/06/2012 yerekeye izi manza kizira gusubirishamwo urubanza rurengeje ayo mezi abili.Impungenge hashingiwe ko urubanza rutasomwe kuri tariki 27/ukwakira 2017 hakanatekerezwauko Mugiraneza Gustave agenda ahemukira bamwe mu bakorana na China Raod nahano batangiye kugira ubwoba. Dutege amaso ubutabera.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *