Akagambane karavuza ubuhuha: Uko Rwema John Petter yagambaniwe

Mu Rwanda higishwa ubumwe n’ubwiyunge hafatiwe ku bwoko hadafatiwe ku kagambane kugarije sosiyete nyarwanda. Ubu biravugwa ko mu nzego za Leta bigenda biguru ntege kubera urwikekwe rushingiye ku rwangano.

Hussein umushoferi wa Rwema[photo archieves]
Hussein umushoferi wa Rwema[photo archieves]

Akagambane gashobora kwica ubumwe n’ubwiyunge. Gushaka ubutunzi cyane no gushaka gukoloniza u Rwanda nibyo byatumye abazungu b’Abadage bafatanya na bamwe mu banyarwanda bakirenza Rwema.Rwema afunzwe kubera ko yasambanije Niyitegeka cyangwa ni ukugirango yamburwe umwanya?

Mu Rwanda ishusho y’ikibazo ishakirwa mu bwoko kandi uwo ari umurongo abanyarwanda basimbutse. Inkuru yacu iri ku ifungwa rya Rwema John Petter uyobora AMIR, ikigo gishinzwe gukurikirana no guteza imbere ibigo by’imari iciriritse. Inkuru igisakara ko Rwema yafashwe akekwaho gufata ku ngufu umukobwa witwa Niyitegeka Esperance, twatangiye gushakisha amakuru mu nzego zitandukanye.

Niyitegeka n'abadage[photo archieves]
Niyitegeka n'abadage[photo archieves]

Abo mu nzego zizewe za leta twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko Rwema yagambaniwe na mugenzi we bakorana witwa Uwizeye Jean Pierre kugirango inyungu z’abaterankunga zigerweho nawe abone ubuyobozi bwo kuyobora  AMIR. Dore uko byagenze: Uwizeye Jean Pierre ukora nka Senior Program Manager muri AMIR, yabikoze agamije kumukuza k’ubuyobozi ngo akamusimbura. Amakuru akomeza kugera ku kinyamakuru Ingenzinyayo.com ahamya ko ukekwaho icyaha ariwe Rwema John Petter atigeze yishimirwa n’abazungu kandi aribo baterankunga kuko bizwi ko ONG yabo yitwa SBFIC East Africa (Savings Banks Foundation for International Cooperation) ikomoka mu gihugu cy’Ubudage ishinzwe gufasha mu bijyanye guteza imbere ibigo by’imari iciriritse.

Uwizeye Jean pierre [photo archieves]
Uwizeye Jean pierre [photo archieves]

Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo Uwizeye Jean Pierre uwo mugambi yacuze afatanyije nabo bazungu b’Abadage, arinabo bahaye ubutumwa (mission) umukobwa uvugwa ko yahohotewe witwa Niyitegeka Esperance wari umusitajeri akorana nabo bazungu, akaza guhuzwa na  Uwizeye Jean Pierre kugirango bashyire uwo mugambi mubikorwa, kuko bari bijeje uyu mukobwa ko nyuma y’uwo mugambi (mission) bazamujyana mu Budage bityo ntacyo bizaba bivuze ku gisebo cye kuko kizibagirana we yibereye i Burayi. Nkuko amakuru akomeza atugeraho ngo  Uwizeye Jean Pierre  yijejwe ko nyuma yo gufatisha Rwemandetse yavuyeho bashyiraho amategeko yo kumwirukana,  akaba ariwe ugirwa umuyobozi mukuru wa AMIR. 

Niyitegeka Esperance ngo akimara guhabwa iyo mission yasanze atayikora wenyine dore ko atari aziranye na Rwema John Petter, nta nubwo bari mu rwego rumwe, ahubwo yashatse uko yamenyana na Rwema John Petter yifashisha umushoferi we witwa Sayizonga Kayonga Hussein. Bamaze kujya inama bashatse undi mugabo wari inshuti ya Niyitegeka witwa Ngirimana Nelson uvuka i Karongi ariko wahimutse akajya kuba Rubavu ariko akaba yari yaje Karongi azanywe n’uwo mugambi yarafatanyije n’inshuti ye Niyitegeka Esperance.

Amakuru akomeza atugeraho ngo nyuma yo kunoza umugambi, igihe cyarageze itariki yo kuza Karongi iba irageze ariyo  16 /10 /2017. Nkuko dukomeza tubitangarizwa ngo ubwo baraje baza basanga inshuti ya Niyitegeka Esperance ariyo Ngirimana Nelson yahageze ndetse yafashe chambre ebyiri zikurikiranye, iye n’iya Niyitegeka  imwe ari nomero 157 indi ari 158. Ibi tubikesha umwe mu bakozi ba Hotel Golf utarashatse ko amazina ye yatangazwa kubw’umutekano we, kandi gisanzwe kizira ngo kuvuga abaraye mu ma chambre. Amakuru dukura muri bamwe mu bakozi ba AMIR batashatse ko amazina yabo yatangazwa bagize bati: Ku cyumweru tariki 15 /10/2017, nibwo Ikipe  yose ya AMIR yasesekaye Karongi ndetse baza bahasanga Ngirimana Nelson, ubwo uko abandi bahageze bakubana bica akanyota, Uwizeye Jean Pierre, Sayizoga Kayonga Hussein (umushoferi wa Rwema), Ngirimana Nelson na Niyitegeka Esperance, bahuriye mu kanama gato ko kunoza uwo mugambi.

Niyitegeka ateruye umwana [photo archieves]
Niyitegeka ateruye umwana [photo archieves]

Ngirimana Nelson yanabajije ibyerekeranye n’ibihembo bye nyuma ya kurangiza uwo mugambi , ibi bihamywa n’umwe mu bakozi ba Hotel Golf twaganiriye akanga ko yatangazwa amazina ku mpamvu z’umutekano we, yadutangarije ko we yiyumviye bacura uwo mugambi,Ngirimana Nelson yishyuza amafaranga, agasubizwa na Uwizeye Jean Pirre ko ibyo bazabireba nyuma ya gahunda. Uwo mukozi yakomeje adutangariza ko ngo iyo nama ntiyatinze ahubwo baje basanga Rwema aho ayri yicaye yica akanyota kuli comptoir baramwegera barasangira , ariko Ngirimana we yicaye hafi aho akurikirana ibikorwa.

Twabajije umukozi wa Hotel Golf impamvu yagendaga abyumva ntabibwire ubuyobozi bumukuriye? Uyu mukozi yadushubije ko we yaje kubisobanukirwa yumvise bavuga ko bafunze Rwema kuko yari asanzwe ahamumenyereye nk’umukiriya wabo.

Umwe mu bakozi ba AMIR twaganiriye wari kumwe nabo i Karongi uyu yakomeje adutangariza ko Niyitegeka Esperance yaje asanga Rwema aho yari kuri comptoir barasangira, ndetse baza kwimuka bajya kwicara muntebe barakomeza bica akanyota. Kuko  bari bafite umugambi w’akazi mu gitondo, ntabwo batinz’aho bagiye kuryama nka saa 21h30.

Uruhare rwa buli muntu muli uwo mugambi.

SBFIC East Africa: Aba bazungu b’Abadage ntabwo bifuzaga kubona Rwema John Petter, kuko batari bamwishimiye nagato kubera uruhare yagiraga mu kubabangamira kugirango badashyira mubikorwa gahunda yabo yuko imfashanyo bazanye muri Africa hafi yose igomba gusubirayo ndetse n’ikoreshejwe ntigire icyo imarira abanyarwanda, ndetse haricyo bapfuye gikomeye ubwo bamusabaga ko bajya gukorera inama i Burundi akabyanga akavuga ko we afite ikibazo cy’umutekano we, ahubwo bakazana uw’iBurundi ushinzwe ibigo by’imari iciriritse witwaga Ndayishimiye Cyprien. Uyu Ndayishimiye, inama irangiye yasubiye iwabo i Burundi agezeyo arasanwa n’umuryango we wose.Bamwe mu bakozi ba AMIR badutangarije ngo Rwema yabwiye abaterankunga ko bagize uruhare ruziguye m’urupfu rw’uwo muvandimwe  w’umurundi.

Uwizeye Jean Pierre, avugwaho ko ngo niwe wateguye umugambi afatanije nabo bazungu bagombaga kwirenza Rwema noneho akamusimbura. Abakozi ba AMIR badutangarije ko uwo mugambi abadage bawushyizemo imbaraga kuburyo bavugaga ko Rwema natavaho bazahagarika inkunga.

Niyitegeka Esperance, umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko avuga ko yahohotewe agamije kwerekana ko ibyo yakorewe bikomeye, nyamara amakuru y’abamuzi neza bavugaga ko afite inshuti akundana nayo ariyo Ngirimana Nelson ufite umugore n’abana i Rubavu aho yimukiye avuye ku ivuko iwabo Karongi.

Andi makuru atugeraho dukomora muri AMIR avuga ko ngo Niyitegeka yemereye bariya bazungu kubakorera uriya mugambi ariko ababwira ko bitamworohera gushuka Rwema keretse yifashishije  Sayinzoga Kayonga Hussein umushoferi we kuko bamaranye imyaka 8 amutwara. Bamwemereye ko icyo asaba cyose bakimwemerera.

Ngirimana Nelson, uyu yahamagawe n’inshuti ye Niyitegeka Esperance bahurira i Karongi, amuhuza na Uwizeye Jean Pierre bamuha uwo mugambi. Uyu Ngirimana avuka muri Karongi mu murenge wa  Bwishyura ariho yabanje gukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi, akaza kuhimuka . Uyu yabeshye ari muri Golf hotel muri iryo joro ko ngo yabaye umusirikare ndetse ngo akavamo ari Capt, Ayo  yari amayeri yo gukanga abari aho ngo akunde agere kumugambi wabo wari wabazinduye. Bavuga ko nta kintu yavuze cyamugenzaga.

Sayizoga Kayonga Hussein, uyu mugabo we ifungurwa nubu bamwe mu bakozi ba AMIR twaganiriye ntibaryiyumvisha.

Abo dukesha amakuru kandi bakaba inshuti za Sayinzoga za hafi ngo agifunganwa na Rwema yitwazaga ko ari databuja akumva ko duhuje ikibazo, ariko ngo Sayinzoga yakomeje atangariza izo nshuti dukesha ayo makuru ko ngo yabatangarije ko Rwema agomba kwirwariza. Byamenyekanye aho yageze hanze abwira izo nshuti ze dukesha aya makuru ati: “umugambi twawugezeho”Ibi bikorwa byakozwe birasabwa gushishozwa kugirengo hamenyekane ukuri.

Niyitega Esperance uvuga ko yafashwe kungufu na Rwema[photo archieves]
Niyitega Esperance uvuga ko yafashwe kungufu na Rwema[photo archieves]

Niba Rwema bikekwako yakorewe akagambane hakorwa iki kugirengo ukuri gutsinde ikinyoma. Ubu rero biravugwa ko ngo muri AMIR abagabo batangiye kwikanga abagore bakorana kubera icyo gikorwa cyabaye kuri Rwema.Isesengura rizakorwa n’ubutabera  rizarebe uko buri wese yagiye atanga ubuhamya.Abashinzwe uburenganzira bwa muntu nimwe muhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

(Visited 855 times, 25 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *