Ishuli Utunyenyeli rishobora gufunga imiryango niba Sayinzoga Louise adasobanuye ifungwa rya Ntakirutimana Vincent uriyobora.

Ukuri n’ikinyoma bikomeje kurwanira mu ishuri Utunyenyeri kubera ifungwa ry’umuyobozi waryo Ntakirutimana Vincent. centre

Ese koko Ntakirutimana yakoze ku mabere ya Ishimwe Umutoni Dianah?n’iki kihishe inyuma yiri fungwa rya Ntakirutimana?Guhohotera umwana ntawabyemera nta nuwabishyigikira,ariko nanone kubigira ikibuga cy’urwangano nabyo ntabwo byubaka sosiyete nyarwanda.

Sayinzoga Louise umuyobozi w'ishuri utunyenyeri[photo archieves]
Sayinzoga Louise umuyobozi w'ishuri utunyenyeri[photo archieves]

Uretse ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga umutekano w’abana. Ibi byagiye biterwa n’abantu bakuru basambanyaga abana.Ubu rero bimwe mubigaragara hari ababigira ikiraro cyo guhohotera abandi binyuze mu isambanywa ry’abana.Uwayoboraga ishuli Utunyenyeli Ntakirutimama Vincent yaragambaniwe?Ntakirutimana ibye nibihishuka Sayinzoga louise azamuhembera kumuhagarikira umushahara kuko yishe itegeko.

Vincent Ntakirutimana arasaba kureganurwa[photo archieves]
Vincent Ntakirutimana arasaba kureganurwa[photo archieves]

Ubu biravugwa ko ishuri ryitwa Utunyenyeli ribarizwa mu kagali ka Kigarama umurenge wa Kigarama Akarere ka Kicukiro harimo umwaka utari mwiza nyuma yaho uwari umuyobozi waryo Ntakirutimana Vincent afungiwe avugwaho gukora ku mabere y’umwana w’umukobwa uhiga bavuga ko yamukozeho,kugeza naho mu ibazwa muri polisi bongeyeho no ku gitsina.Bamwe mu balimu b’igitsina gabo bigisha ku ishurli Utunyenyeli baravuga ko Ntakirutimana Vincent wari umuyobozi wabo wafunzwe agambaniwe ko yashatse gufata umwana w’umunyeshuri witwa  Umutoni  Ishimwe Dianah ku ngufu.

Bamwe mu balimu bigisha ku ishuli Utunyenyeli tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,ariko bagira bati: Twebwe turasezera akazi kuko turabona bikomeye kuko umwana w’umukobwa yajya aza akavuga ko wamukozeho bakagufunga icyiza twareka akazi.Inkuru ikimara gusakara ko Ntakirutimana Vincent wari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri Utunyenyeri rya sayinzoga Louise twanyarukiye aho yigishaga.

Tukihagera twahasanze umwe mu batangabuhamya ariwe Murekatete Jaqueline tumubwira ko turi abanyamakuru abanza kwanga kutuvugisha ariko nyuma yaje kwemera aduha ikiganiro.Murekatete yatangiye yanga ko tuvugana akatubwirako tumusanze mu kazi,ariko buhoro buhoro yemeye ko tuvugana atangira aduha amakuru.Murekatete yatangiye abaza abanyamakuru uwabamweretse.Abanyamakuru nabo batangiye bamusaba kubibwira atangira yanga ,ariko nyuma yemera gukora ikiganiro .Itangazamakuru ryatangiye ribaza Murekatete ku kibazo kivugwa cy’umwana wahohotewe  niba byarabaye cyangwa bitarabaye? Murekatete ati’’uburyo muri kubimbazamo siko nabibonye.one

Itangazamakuru ryabajije Murekatete uko yabibonye?Murekatete yasubije agira ati’’Jyewe uko nabibonye umwalimu yaje nka sacyenda na makumyabili. Itangazamakuru ryabajije Murekatete  uko uwo mwalimu yaje yitwa?Murekatete yasubije ko yitwa Vincent,akaba ari n’umuyobozi w’iki kigo ,hanyuma rero akiva mu modoka yinjiye ahanga ha uko bisanzwe afata itaburiya arambara ajya mu ishuli,ageze mu ishuli mbona umwana arasohotse yinjiye mu biro.Itangazamakuru ryabajije Murekatete uko uwo mwana yitwa? Murekatete ’’umwana yitwa Dianh yinjiye mu biro nta n’iminota ibili yashize kuko na Directeur nawe yahise aza amukurikiye binjirana mu biro,nyuma y’iminota ibili mbona umwana arasohotse mbona yinjiye mu ishuli nanone mbona arasohotse aza yiruka aza ansanga aho nari nicaye muri iriya kontineli noneho rero ubwo umwana ajya kungera imbere hari akantu ka kamoteli gahali yahise amanukira aho ngaho ishati y’ishuri ayijugunya aho ngaho agenda yambaye isengeli,noneho akigera inyuma y’ikigo urabona kaliya karyango niko yasohokeyemo ageze inyuma y’ikigo nibwo yatangiye kurira nanjye ubwo nk’uwarumubonye kandi nkabona bidasanzwe nahise nsohoka ntora ishati ngenda mukurikiye ndamukurkira ngera hepfiriya niho nabaye nkumufata ndamubaza mu gihe ataransubiza aba abonye umuyobozi w’ishuli arongera arirukanka hamwe n’undi muzamu dukorana hano yirutse umuyobozi(Directeur)arambwira ati mbabalira umwirukankeho ntaze kugucika hanyuma dushake uko twahamagara ababyeyi babo,ariko ubwo ntabwo basubiye inyuma barakomeje baza badukurikiye tugeze ku ka boutique hariya nsaba nyiri ka boutique hariya mbabalira tujye mu gikali udufungurire umuryango w’igikali kugirengo ihungabana rigabanuke noneho mbone najya kumubaza ikibazo agize.three two

Namubaza akalira noneho ndamubwira nti nta kibazo ceceka tujyane murugo iwanyu Diricteur aba araje hamwe n’uwo muzamu baje arampamagara ,ampamagaye ndamusanga arambwira ati”umwana umukomeze ntiyongere kugucika ngiye gusubirayo ndebe nimero neza sinali nakazirebye kuko yarambwiye ngo arashaka amazi yo ku nywa hanyuma baze bamutware nibwo yagarutse ubwo umuzamu naramubwiye ngo subirayo umuzanire ishati,umwana ndamuhendahenda nk’uko bisanzwe hanyuma rero amaze gutuza ndamuherekeza mugeza iwabo.

Itangazamakuru ryabajije Murekatete riti”yakubwiye ko yabaye iki?Murekatete yakomeje adutangariza muri aya magambo  kuberako yari yamaze gutuza ntise Dianah utampishe ikibazo wagize ni ikihe?arambwira ati rero Tantine burya muri ariya masaha  nkimara kwinjira mu ishuri mu nda handiye kuko akunda kurwara mu nda,noneho rero mbibwira Directeur noneho Directeur  ngiye mu biro turebe nimero tukimara kugera mu biro aransoma ndamubwira nti noneho rero tuza mu rugo iwanyu ntibaraza nibaza uze kubibabwira,ubwo nibo bari bushake umwanzuro wikiri bukorwe umwana musezeraho ngaruka mu kazi mu kigo,ku mugoroba kuberako nangaga ko abana bajya kumureba bitewe ni uko nabonaga atameze neza navugaga nti ataza gukomeza kugira ihungabana no kubivuga cyane mfata marete ye ndayimushyira,maze kuyimushyira ndamubaza kubera ko nasanze yatuje ari mu rugo nta kibazo afite. four

Ndamubaza nti bimeze bite?hari umubyeyi wawe waje kuko  yambwiye ko bataba bahari ngo nyina akorera Nyagatare Papa we ntiyambwiye aho akorera,ngo niwe baba bari kumwe kenshi noneho arambwira, noneho ndamubaza nti wabimubwiye?aransubiza ngo yabimubwiye. Naramubajije ngo yabyakiriye ate?arambwira ngo nabonye arakara ahita asohoka aragenda mpita ntaha.Itangazamakuru ryabajije MUrekatete niba waramurebye neza ni ki cyatumye avanamo ishati akagenda yiruka?Murekatete ati”yaje mbona nta kibazo afite mbona ari ibisanzwe kubera ko hariya niho banywera amazi niho haba hari ibikombe mbese mu buzima busanzwe nijyewe mbitaho nkamenya n’ibibazo,iyo umwana agize ikibazo yavuganaga na Directeur nawe akampamagara ati kurikirana ikibazo  cy’umwana,nanjye namara kumenya ikibazo cye cy’ukuri ngahita ngaruka nkabwira Diricteur yaba ari utaha bagashaka bagashaka uburyo ataha bagahamagaza moto.Itangazamakuru ryabajije Murekatete igihe amaze ku kigo kongeraho n’umwana akuramo ishati uko yabibonye?Murekatete ati ubwo yangeraga imbere yakuyemo ishati mbona ararakaye ayijygunya aho ngaho arasohoka.Ishati niwe wayikuriyemo arayijugunya?Murekatete ati niwe ubwe wayiyambuye ayikuramo arayijugunya.

Itangazamakuru ryabajije Murekatete kuva aho uhagereye iyo myitwarire yo gukinisha igitsina gore uretse n’abana bato arayigira?Murekatete mu minsi mpamaze nta kibazo nigeze ngirana nawe.Itangazamakuru hari amakuru avugwa ko wowe waba waragiranye ibibazo na Diricrteur kubera ko  warufite isoko rigurisha imyenda nyuma ugahomba ibihumbi Magana na mirongo itatu bimeze gute?Murekatete ntabwo ibyo bihumbi Magana abili na mirongo itatu ntabwo nigeze mbihomba.

kuki babigushinja?Murekatete ntabwo nzi aho babikura,iniforume z’abana nijewe nzicuruza.Uzicuruza haje kuzamo igihombo?Murekatete oya iby’igihombo ntabyo nzi.Nonese iyusesenguye ubona iki cyaha uyu muyobozi w’ishuri yaragikoze?ubona kimuhama cyangwa ubona kitamuhama?Murekatete ibyerekeranye n’urubanza rwe sinigeze ndujyamo,ariko mwinyurabwenge ryanjye rwose nabonaga  urubanza rutakagombye kubaho. Harya watubwiye ko witwa nde?Murekatete Jaqueline.

Nyuma y’uyu mukozi ukora isuku mu ishuri Utunyenyeli unashyirwa mu majwi mu ifungwa rya Ntakirutimana Vincent ,twahamagaye Umwagwaneza  Josiane kuri telephone ye igendanwa 0788492147 dutangiye kumubaza ku kibazo cy’umwana we aratubwira ngo tumwihanganire araduhamagara ,nyuma twongeye ntibyakunda. Twaje no guhamagara nyiri ishuli Utunyenyeli ariwe Sayinzoga Louise yanga kuduha amakuru akatubwira ko atatanga amakuru ko atigeze ajya no gushinja Ntakirutimana Vincent ko ibye ntabyo azi. Sayinzoga yaje kuduha gahunda yo gutanga amakuru nyuma akoresha  telephone ye igendanwa anyoherereza ubutumwa bugira buti:Mwiriwe?ejo sinzaboneka kandi amakuru mushaka muzayabaze police kuko icyo kibazo kiri mu rukiko natangaza. Directrice w’Utunyenyeli.

Iri fungwa rya Ntakirutimana riravugwamo byinshi cyane unagendeye ku ibazwa rya buri mu ntu. Isesengura ry’urubanza rizasesengure uko Murekatete yabajijwe anabazwe ubuhamya yatanze bazasanga harimo ikinyoma kuko yagiye yivuguruza. Akarengane gatera amakimbirane.

Ephrem Nsengumuremyi

(Visited 405 times, 21 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *