Imana yumva amasengesho nitabare ADEPR naho ubundi ishyamba siryeru

ADEPR Urwishe ya nka ruracyayirimo,ijuru riracyatwikiriwe n’igicu gikomeje kubudika. Abakiristo bo mu itorero rya ADEPR ngo barasenga kugirengo babone umucyo w’urukundo ariko bagasanga biri kure.

Tom akomeje kuba ikibazo muri ADEPR[photo archieves]
Tom akomeje kuba ikibazo muri ADEPR[photo archieves]

Abasesengura ivugabutumwa ryimbitse rishingiye ku itorero rya ADEPR ngo n’ubu basanga urwikekwe ari rwose kubera ko nyobozi igenda biguruntenge mu miyoborere yo kugarurira abakirisito icyizere cy’urukundo n’ubwiyunge.Ibi ngo ababivuga babishingira ku bivugwa na nyobozi ishinja inama y’ubutegetsi bwa ADEPR(C.A) uru rwikekwe ngo rwaba ruturika mu myanzuro y’umwiherero wabereye i Muhanga.

Nk’uko tubikesha bamwe mubo twaganiriye bari i Muhanga,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,badutangarije ko  ngo iyo myanzuro inengwa ibi bikurikira:Uru rwego rwafashe iyi myanzuro ntaho ruboneka mu nzego zifata imyanzuro nk’iriya yo kweguza abayobozi ba ADEPR(C.A)Abashumba ntibeguzwa kuko badashyarwaho n’amatora kandi ntibakorera kuri mandant,ahubwo bashobora guhindurirwa imirimo binyuze mu nama y’inzego zemewe n’amabwiriza ya ADEPR.[

Mutuyemaliya yiteguye kuvuga akari imurori[photo archieves]
Mutuyemaliya yiteguye kuvuga akari imurori[photo archieves]

Urutonde rwabashyize umukono kuri iyi myanzuro nk’iyi rukwiye kuba rwihariye rutandukanye na( liste de presence)amazina yabitabiriye inama.Kumwanzuro wa mbere ahavugwa ko batagifitiwe icyizere n’abakirisito ni ukurengera cyane kuko abari muri uwo mwiherero nta ntumwa zatumwe n’abakiristo kuzihagararira kuruta abayobozi babo.Icyaha kirebwa n’inama y’ubuyobozi bwa ADEPR (C.A)mu ngingo ya mbere,havugwa ko barebereye,kandi uko  kuri kwarabuze nk’uko umuvugizi wa ADEPR yabivuze i Nyamasheke mu rurembo rw’uburengerazuba igihe nyobozi yabasuraga babajijwe ibibazo bitandukanye, ariko icyakangaranije nyobozi ni uburyo babwiwe gusaba imbabazi abakirisito. Aha yagize ati:Mu kwiye gusaba imbabazi mu izina rya bagenzi banyu bafunzwe nabali mu myanya y’ubuyobozi ku bw’igitugu gikomeye cyakoreshejwe abakiristo bakwa umusanzu wa Gisozi ,kandi n’uburyo wakoreshejwe nabi.

Yakomeje agira ati:Murabivugaho iki? Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John  yamusubije agira ati: Niba tugomba gusaba imbabazi inzego zose uko zikurikirana twazisaba kuva kuri biro nyobozi ya ADEPR ,ururembo,Akarere ,Paruwase, kugera no ku mudugudu kuko twese twayasabye abakiristo buri wese akoresheje uburyo bwe.

Rev Karangwa yakomeje asubiza wa mushumba warumubajije ati: Cyakora abakekwaho kuyarya neza bo abo icyaha kizahama bazagihanirwa ku giti cyabo.Iki gisubizo nicyo kuri kuko iyo system abayobozi b’inzego bayikoreyemo bagiye kwegura bakweguzwa bose,ariko ibyo ntibyakubaka itorero ahubwo byarisenya.sibomana deSibomana yambuye abandi we yambuwe yandika urwandiko ruteye ubwoba[photo archieves]

Ku ngingo ya 10 y’iyo myanzuro,ahavugwa igenzuramutungo risesuye mu nzego za ADEPR,ahavugwa indembo 5bibagiwemo ururembo rwa gatandatu rwari mu gihugu cya Uganda kandi rwaremejwe ni inteko rusange ya ADEPR. Gukwirakwiza imyanzuro nk’iyi mu itangazamakuru birarisenya aho kuryubaka,kandi bitera abakiristo urujijo no kubasuzuguza abayobozi no kugonganisha inzego.

Umwiherero w’abayobozi ugamije kwinenga no kunenga ukwiye guhuza nyobozi ubwayo bagasasa inzobe bagafata imyanzuro bumvikanyeho.

Ibi rero bivugwa ko Tom Rwagasana yaba abiri inyuma kuko yambuwe inshingano. ADEPR Imana  niyitabare naho ubundi uruntu runtu rukomeje gututumba.Nyobozi ya ADEPR yateraniye i Muhanga tariki 2 ugushyingo kugeza 3wateguwe nabi ngo yaba ariyo mpamvu wajemo ibibazo.Imigabo n’imigambi ikubiye muri iyo myanzuro ntaho iganisha itorero. Abandi nabo bakaba bavuga ko batazemera kuzagenzurwa mu inyerezwa ry’uwo mutungo hasigaye ururembo rwa Uganda.

Bamwe mubali mu nama ya Muhanga tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa ku bw’umutekano wabo bagize bati:Umwiherero wateguwe nabi niyo mpamvu nta musaruro wagize,ahubwo wasize igicu kibi kandi kini giherekejwe n’urwangano hamwe n’urwikekwe.

Ubu rero biravugwa ko nibidahinduka Tom Rwagasana n’ikipe ye batazemera kwamburwa imyanya ,kandi mu gihe bo bayamburaga bitwaje ko batumwe na Leta. .Ikindi gikomeje gutera urujijo kikaba gishobora no kuzana intugunda n’iyimurwa ryabayoboraga Indembo kongeraho uturere.Ikindi gihangayikishije abakiristo ni ibaruwa yanditswe na Tom Rwagasana hamwe na Sibomana Jean yuzuyemo iterabwoba,aho bigaragara ko byazaba nk’ay’amashyaka abarwanashyaka barwanira imyanya y’ubutegetsi.  

Aba bafundi banze kuva ku izima barakiyita ba Bishop  kandi iryo zina ritemewe muri nyobozi ya ADEPR. Abatabara nibatabare amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *