Mugiraneza Gustave na China Raod ishyamba si ryeru!!!

Ububanyi n’amahanga buhagurukire Mugiraneza Gustave atazasebya u Rwanda.

Bimaze kumenyerwa ko abashaka ubuhungiro bagenda basebya u Rwanda ko batotezwa ,kandi bamwe biterwa n’amakosa baba bakoze bagahunga  ubutabera.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga louise Mushikiwabo [photo archieves]
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga louise Mushikiwabo [photo archieves]

Amakuru akomeje gusakara ko Mugiraneza Gustave ngo yaba yatorotse kubera  China Raod yayishoye mu manza zitandukanye ikaba yarazitsinwe yaranatangiye kuzishyura akayabo ka mamiliyoni. Twanyarukiye ku cyicaro  cyaho Mugiraneza Gustave mu Kiyovu cyitwa icy’abakire ,abazamu banga ko twinjira.

Tukihagera twaberetse amakarita ko turi abanyamakuru batubwira ko ababakoresha bababwiye ko nta munyamakuru wemerewe kuhinjira. Twababajije niba Gustave Mugiraneza ahari?badusubijeko bamaze iminsi ntawe babona.Twahise tujya aho Mugiraneza atuye mu mudugudu wa Kabizoza,akagali ka Agateko mu mu renge wa Jali,twanyuze ku biro by’umudugudu tuhasanga ushinzwe umutekano witwa Maniragaba Pscal. Twamubajije niba azi umuntu utuye mu mudugudu wabo witwa Mugiraneza Gustave? Yadusubije ko amuzi ariko amaze igihe ntawe abona. Twagiye kwa Mugiraneza tuhasanga umuzamu wenyine.

Gustave Mugiraneza munzira zo kwirukanwa
Gustave Mugiraneza ngo yaba yahunze!

Twamubajije niba Mugiraneza ahari? Umuzamu we yatubwiyeko ntawuhari,ko yagiye ku kazi,ariko ko amaze iminsi we n’umugore badahari. Aha rero niho hatangiye kugirirwa amakenga ku bivugwa ku itoroka rya Mugiraneza. Ese koko Mugiraneza imanza yashoyemo abashinwa bakazitsindwa byatumye atoroka?Inzego zibishinzwe zizatubwire niba Mugiraneza ahari?Abo mu nzego zizewe twaganiriye tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa badutangarije ko Mugiraneza ngo yaba yaratangiye gushaka gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’u Bushinwa kugirango ahunge u Rwanda bityo atazabazwa amwe mu makosa yakoreye bamwe mu banyarwanda bakoreraga China Raod bakirukanwa mu buryo butaziguye.

Imanza China Raod ikomeje kuzitsindwa  ubutitsa kandi mu gihe Mugiraneza wazigizemo uruhare atagaragara ngo abisobanure. Nimero ya Mugiraneza 0788304651na Tigo ye 0723674497 twayigerageje yanga gucamo.Uwagira amakuru arenze kuri aya yayaduha.

Ephrem Nsengumuremyi

(Visited 227 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *