Ndikumana Katauti na Gangi bagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru bitabye Imana

Mwijoro rishyira kuri uyu wa gatatu nibwo humvikanye inkuru ya kababaro  ivuga kubagabo babiri , Ndikumana Hamad Katauti wari usanzwe ari n’umutoza wungirije wa Rayon Sport ndetse na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’,  ko bombi bitabye Imana.

Ndikumana ndetse Bonavanture 'Gangi' bitabye Imana [photo archieves]
Ndikumana ndetse Bonavanture 'Gangi' bitabye Imana [photo archieves]

Inkuru yabaye iy’inshamugongo kuri benshi cyane kuko  kuko urupfu rwa Katauti rwatunguranye, kuri uyu wa Kabiri yakoresheje imyitozo ya Rayon Sports FC bigaragara ko nta kibazo ndetse afite imbaraga ari gutoza akinnyi nk’ibindi bihe bisanzwe, bitandukanye na Gangi wari umaze igihe arwariye mu bitaro.

Amakuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye ahagana saa munani z’ijoro, gusa kugeza ubu icyatumye apfa ntikiramenyekana.

Ejo kuwa Kabiri yakoresheje imyitozo abakinnyi bigabanyijemo amakipe abiri nawe akayakinamo. Imyitozo irangiye ngo yagiye mu rugo iwe i Nyamirambo, bigeze mu ma saa yine z’ijoro agira ikibazo ajya kugura imiti muri Pharmacie nyuma yaho atangira no kuruka, hashize umwanya muto yitaba Imana.

Umuganga wa Rayon Sports, yatangaje ko umusore wabanaga na Katauti ariwe wamutabaje yagize ati “ uwo musore yampagaye ambwira ko amurembanye, maze nihuta njya kureba uko ameze gusa mpageze nsanga Ndikumana aryamye kugitanda amaze gushiramo umwuka.” Ndikumana Katauti yakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu kuva mu 1998 ndetse ajyana n’Amavubi mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Tunisia mu 2004.

Ndikumana katawuti yari umwe muri ba myugariro bakomeye u Rwanda rwagize[photo archieves]
Ndikumana katawuti yari umwe muri ba myugariro bakomeye u Rwanda rwagize[photo archieves]

 

Ndikumana witabye Imana ku myaka 39, yakiniye Amavubi imikino 51 anayabera kapiteni igihe kinini. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo ayo muri Chypre no mu Bubiligi.

Kuri ‘Gangi’yari amaze igihe kinini arwariye mu bitaro

Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ wakiniye amakipe hafi ya yose akomeye yo mu Rwanda n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi kuko yari amaze igihe mu bitaro.

Yabanje kurwarira mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Ruhengeri, ibya Gisenyi, aza kujyanwa no mu bitaro bya Kabutare biherereye mu karere ka Huye, ari naho yaguye.

bonavanture gangi[photo archieves]
bonavanture gangi[photo archieves]

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Gangi yatangaje ko ahagaritse umupira w’amaguru kubera uburwayi bwamufashe mu mpera za 2016 bugatangira ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi bakakibaga.

 

Gangi apfuye ari umwe mu bakinnyi bakinira amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Uretse ayo yatangiriyemo atarabigira umwuga, yakiniye amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, Atraco, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir, Marines, Etincelles, AS Muhanga FC na Musanze FC ari nayo yasorejemo.

(Visited 89 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *