Uruntu runtu rukomeje gututumba muri ADEPR

Urukundo rwarayoyotse abashumba bamwe bahindutse ibikange naho abakirisitu babaye nicecekere.

Nyobozi ya ADEPR yo irashaka iyihe shusho y’ubuvugabutumwa?

Uyobora ururembo rw’umujyi Pasiteri Kalisa Emmanuel yavuze ijambo ribi mu nteko y’akarere ka Gasabo mu itorero rya ADEPR.Abo twaganiriye bari muriyo nteko bagize bati:Ubu twugarijwe n’igitugu kubera ko abatuyobora bananiwe ijambo ry’imana bagahinduka abaterabwoba nk’abanyepolitiki bo ha mbere.

ADEPR ikomeje kuba ishiraniro[photo archieves]
ADEPR ikomeje kuba ishiraniro[photo archieves]

Uyu yagize ati: Uyu Kalisa ngo yababwiyeko utazamwubaha azirwanaho kandi akamwirenza. Dore ikirunduye urukundo muri ADEPR ,ugusenga kukaba gusigaye gukemangwa.Gusenga basengana imbereka nk’abagore basangiye umugabo nibyo bikomeje kuba imihigo mu itorero rya ADEPR.Ubu byabuze gica na gicana kubera amakimbirane ashobora kubyara ingengabitekerezo hakurikijwe uko bivugwa. ADEPR Paruwase ya Rusororo haravugwamo imirwano iyobowe na Abatabazi baharekejwe n’umusirikare witwa Ndazivunnye ngo ubu akaba anafunzwe.

Amakuru twahawe  ngo abo biyise abatabazi nka ya Guverinoma ya Sindikubwabo Theodore na Kambanda bagabye igitero muri Paruwase ya Rusororo akarere ka Gasabo bagamije kurwanya umushumba uhayobora witwa Hakizimfura Chadarck.Amakuru twahawe ngo uyobora ADEPR akarere ka Gasabo witwa Pasiteri Ruyenzi Erneste arakemangwa kubera ko ashyigikiye abatabazi.Ibi bijya kuba Ndazivunnye yagiye kuri Aritali aho abashumba bahagarara bigisha ijambo ry’imana ahita yambura micro umushumba uyobora Paruwase ya Rusororo ariwe Pasiteri Hakizimfura Chadarack. Bamwe mu bakirisitu bateranira muri Paruwase ya Rusororo twaganiriye bamwe bemeye ko amazina yabo twayatangaza abandi baranga. Abo twaganiriye aribo :  Claude na Gasana badutangarije ko babazwa naho itorero ryabo rigana naho riganishwa,kubera inzangano na nihorere na munyumvishirize ,bikomeje kuribamo akarande .

Twashatse kumenya uko byifashe maze Claude agira ati: Pasiteri Ruyenzi mu ihererekanya bubasha yakoze amakosa menshi kuko yimye uwo basimburanaga igitabo ,kandi avuga ko amadeni ya Gisozi ataratanzwe abashumba bazayatanga ,kandi Gisozi yaravanyweho. Abashumba batagira ubwoba bamubwiye ko batazayatanga akazakora icyo yifuza.Gasana we tuganira yagize ati: Ruyenzi aje nabi kuko abwiriza ku Kacyiru yatangiye kuzanamo ibya Herodi byuzuyemo inshyuro n’umujinya agamije guhutaza abashumba na bamwe mu bakirisitu,yikanga ko batemeranya nawe ibyo gushyigikira abatabazi. Abasesengura barasanga Hakizimfura agiye kwirukanwa na Ruyenzi kugirango adakomeza kubangamira abatabazi. Ikindi ngo Hakizimfura yaba yarazize gukora raporo inenga ibikorwa bigayitse byabo biyise abatabazi. Biro nyobozi ngo yaba ikomeje kurebera  ibikorwa bya Ruyenzi ,aho kubihagarika.Ikindi gihangayikishije ni iyimurwa rya Hakizimfura Chadarack kubera ko abatabazi bazaba bagabiwe Rusororo.

Nyobozi nitange umuti cyangwa nayo ivuge ko abatabazi bagomba kwigomeka muri ADEPR,bityo hazazemo ingufu zindi batarangije inzibacyuho.

Kimenyi Claude

(Visited 857 times, 4 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *