Ak’imuhana mu marembo ya rubanda gakomeje kuburirwa umuti.

Bikomeje kwibazwaho mu mpande zitandukanye z’isi uko ubuzima bw’umucyene buzagenerwa imibereho irambye.

Ibihugu byo muri Afrika cyane cyane biri munsi y’ubutayu bwa Sahara ho bivugwako inzara inuma.

Afrika y’agace u Rwanda ruherereyemo ho biragaragara ko abacyene baho kurya bisigaye bigoranye.

Depite Nyirarukundo Ignatienne ushinjwe ubuhinzi n'ibidukikije[photo archieves]
Depite Nyirarukundo Ignatienne ushinjwe ubuhinzi n'ibidukikije[photo archieves]

Imiryango  mpuzamahanga irengera ubrenganzira bwa kiremwamuntu cyane ushinzwe ibiribwa ariwo FAO ugaragaza ko hatagize igikorwa vuba, ngo ubuhinzi buhindurirwe ingamba ko abaturage bagera kuri 5% mu kagari bajya bicwa n’inzara mu myaka ibiri iri imbere. Icyerekana ko icyegeranyo cya FAO gifite agaciro ni Inama ihuje abadepite bo muri Afrika y’iburasirazuba bateraniye iKigali mu Rwanda biga ku kibazo cyo gukumira inzara yazibasira bimwe muri ibi bihugu mu myaka iri imbere. img_20171121_233851 

Umuyobozi ushinzwe imirire muri FAO ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba, Dr Dia Sanou, yavuze ko ahanini byagiye biterwa n’umutekano muke n’izuba ryinshi. ibi kandi bikaba byaragiye binaterwa no gukumira inkunga z’amahanga nizije zikigira mu mifuka y’abanyabubasha.

Dr. Sanou yagize ati “Byagaragaye ko akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ari kamwe mu turimo ibibazo by’ibiribwa no kugwingira kw’abana, ariko usanga biterwa n’umutekano muke, amapfa, ikindi gikomeye cyane ni nkongwa imaze iminsi yarayogoje aka karere.” Leta y’u Rwanda yo yateye imboni igwingira ry’abana ba bacyene kuko bashyizeho gahunda yitwa ‘GIKURIRO’, ibi bikanashimangirwa na bamwe mubakoze ubushashatsi mu turere dutandukanye twagaragayemo igwingira ry’abana. Urugero: akarere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba ho hakaba harabaye akarusho kuko abaturage bagize amapfa bagasuhukira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.

Raporo ya FAO yagaragaje ko kugeza ubu muri ako karere kugwingira byafashe intera ndende aho biri kukigero kirenze icyo bateganyaga mbere yuko bakora ubushashatsi. FAO ikaba ariyo mpamvu iri  kugerageza guhuza Inteko zishinga Amategeko z’ibyo bihugu kugira ngo bagire umusanzu batanga ku gukemura icyo kibazo.img_20171121_233906

Depite Nyirarukundo Ignatienne, Perezida wa Komisiyo y’ubuhinzi n’ibudukikije mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, avuga ko hakwiye gushyirwa ingufu mu kongera umusaruro, abafite ubushobozi bagahabwa ubutaka bugari ku masezerano runaka y’igihe kirekire bagakoresha imashini hakaboneka umusaruro uhagije, akomoza kandi no ku bishanga biri hirya no hino mu gihugu usanga bitabyazwa umusaruro nyamara byagafashije mu kuwuzamura.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa, yavuze ko nk’Inteko bagiye kurushaho gushishikariza abaturage kugira ngo ikibazo kiranduke.

 

Iyi nama yitabiriwe n’abadepite baturutse mu bihugu 8 birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Djibouti, Uganda, South Sudan, Ethiopia na Haiti.

Icyegeranyo cyerekana ko Afurika y’Uburasirazuba iza imbere muri Afurika mu kugira ikibazo cy’imirire mibi kuri 33.9%, Afurika y’Amajyaruguru, 8.3%, Afurika yo hagati, 25.8%, Afurika y’Amajyepfo 8.0%, naho Afurika y’Uburengerazuba ikaba iri kuri 11.5%. ibi bihugu nubwo bivugwamo ko byabayemo intambara hari aho imaze imyaka myinshi yararangiye, bityo abana bari munsi y’imyaka 15 batakabaye bagwingira. Mu Rwanda bashyizeho umugoraba w’ababyeyi kugira ngo haganirwe inzira zose zacyemura igwingira ry’abana.

Ikindi cyagaragaye n’uburyo Jeannette Kagame yatangije Inkongoro y’abana kugirango buri mubyeyi wese yiyumvishe uko umwana yagira imibereho myiza.

FAO nikomeza izi ngamba ngo inzara ishobora kugabanukaho 6% hafatiwe ku cyegeranyo yakoze

Nsengumuremyi ephrem

(Visited 218 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *