FPR mu myaka mirongo itatu ivutse

Umurenge wa Mageragere ugiye kubaka amashuri azuzura atwaye miliyoni mirongo ilindwi z’u Rwanda.Ikitegererezo cy’imiyoborere myiza nicyo shusho y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Perezida wa FPR mu karere ka Nyarugenge Meya Nzaramba hamwe na Visi perezida Kalisa basuhuza abanyamuryango[photo ingenzi]
Perezida wa FPR mu karere ka Nyarugenge Meya Nzaramba hamwe na Visi perezida Kalisa basuhuza abanyamuryango[photo ingenzi]

Umuyobozi n’uwegera abo ayobora,umuturage mwiza n’uwubahiriza gahunda za Leta.Izi nizimwe mu nshingano za FPR mu karere ka Nyarugenge.Akarere ka Nyarugenge mu myiteguro yo kwizihiza y’imyaka mirongo itatu FPR imaze ivutse,hakomeje gusabana hagati mu banyamueyango.Ibikorwa bitandukanye byabereye mu mirenge itandukanye ariko umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Meya Nzaramba Kasime yitabiriye ibikorwa by’umuganda mu murenge wa Mageragere.

Ibikorwa bya FPR birakomeje mu karere ka Nyarugenge[photo ingenzi]
Ibikorwa bya FPR birakomeje mu karere ka Nyarugenge[photo ingenzi]

Icyo gikorwa kigiye kubakwa mu murenge wa Mageragere mu kagali ka Mubura,kiravugwaho ko kizahindura byinshi ku mibereho y’abaturage bo muri utwo duce tuhegereye. Ibyuma bine by’amashuri y’incuke(gikuriro)ibyuma bine by’amashuri abanza.Gitifu w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe yabwiye abanyamuryango ba FPR inkotanyi ko  bagomba kongera imbaraga zo kwiteza imbere. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Mageragere bishimiyeko kuva batangira gukorera ku mihigo aribwo bwa mbere babaye aba kabili.  Abanyamuryango ba FPR bishimira ibyiza   bagezeho banakomoje ku mazi meza bahawe muri buri mudugudu aho bafite amavomo abahagije.

Gitifu w'umurenge wa Mageragere mugikorwa cy'umuganda bubaka ibyumba by'amashuri bayobowe ma Meya Nzaramba[photo ingenzi]
Gitifu w'umurenge wa Mageragere mugikorwa cy'umuganda bubaka ibyumba by'amashuri bayobowe ma Meya Nzaramba[photo ingenzi]
IMG-20171121-WA0035 IMG-20171121-WA0034 IMG-20171121-WA0033 IMG-20171121-WA0031 IMG-20171121-WA0030 IMG-20171121-WA0028

Urwego rw’Akarere ka Nyarugenge barangajwe imbere na Perezida wa FPR akaba na meya  wako Nzaramba Kasime  ntibatandukanye nabo mu murenge wa Mageragere bahurije ku ntego imwe yo gukorera hamwe,kandi bakiteza imbere. Akarere ka Nyarugenge kaje mu myanya itanu ya mbere bitarabagaho. Umuyobozi wa FPR mu karere ka Nyarugenge nawe yashimiye abanyamuryango bose ku bwitabire bagaragaje kandi anakomeza kubakangurira kwiyubakira igihugu. Meya Nzaramba yabwiye abanyamuryango  ba FPR ko nibakomeza kumufasha,bagakorera hamwe akarere gashobora kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka utaha. FPR mu murenge wa Mageragere iravugwa imyato kuko abanyamuryango bayo bayishimira ibyiza yabagejejeho.

Akarere ka Nyarugenge kazakomeza kwereka abanyamuryango ba FPR ibikorwa binyuranye bibateganyirizwa kuko aribo babigizemo urughare.

Ubwanditsi

(Visited 109 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *