Koperative y’Abamotari Comucya iratabaza

Abamotali bo mu karere ka Rulindo baratabaza Umukuru wa Polisi y’igihugu kubera ababigomekaho ntibubahirize gahunda za Leta,niza koperative.

Ibikorwa by’amajyambere bisaba ko habaho guhuriza hamwe.Akarere ka Rulindo kabalizwa mu ntara y’Amajyaruguru hari koperative y’abakora taxis na moto yitwa Comucya,ikaba yarashinzwe 2009.Ubwo twageraga mu karere ka Rulindo twaganiriye na bamwe mubakora akazi ko gutwara abagenzi na moto ,ariko bose bugarijwe n’amaganya n’agahinda kubera ko hari abigometse badashaka iterambere rya koperative yabo.

COMUCYA yiteze igisubizo kuri polisi y'igihugu[photo archieves]
COMUCYA yiteze igisubizo kuri polisi y'igihugu[photo archieves]

Abo twaganiriye bose banze ko amazina yabo yatangazwa kugirango abo bigometse batabirenze,tuganira bagize bati: Koperative yacu Comucya ifite abanyamuryango 218,ariko ikibabaje harimo bamwe batariyumvisha intego zo kwibumbira  hamwe mu iterambere ry’igihugu.Aba bamotari bakomeje bavuga ko kuva bakwishyira hamwe hari icyo bamaze kwigezaho,naho abigomeka bakaba bakiri mugihombo.

Ubu rero ngo abo bigomeka ntibatanga umusanzu wa koperative kongeraho umusoro w’igihugu,umwe yatangarije itangazamakuru ko abo bigize iby’igomeke gusoreshwa bavuga ko ari ukubasahura. Twababajije umusanzu utangwa uko ungana n’igihe bawutangira?basubiza itangazamakuru bagize bati:Umusanzu utangwa buri kwezi ni (2000frw)naho andi mafaranga atangwa cyangwa ajya  kugura ibindi byangombwa byemezwa n’ikigo cya Leta (RURA)Umusanzu wa koperative wo wemezwa n’inteko rusange y’abanyamuryango.Twababajije impamvu bavuga ko hari ababigomekaho?basubiza itangazamakuru bavuze ko abo bigomeka ko batitabira igikorwa na kimwe cya koperative,kandi ko batajya bitabira n’umuganda. Umusaza umwe ukora ubumotali yadutangarije ko ikimotali kizamo ingeli zitandukanye zifite imyitwarire itandukanye n’uburere butandukanye,nyuma aduha urugero:Uwirukanywe mu nzego z’umutekano(igisirikare cyangwa igipolisi akaba afite premis agana ikimotali)aba rero nibo basabwa ibyangombwa  bakabwira abashinzwe umutekano wa koperative ko bamumena umutwe.Ibi rero ngo na Perezida wa koperative arabizi ariko ngo harakingwa ingamba nshya.Ahari abigometse kurenza ahandi Cyamutara hari uwitwa Nteziryayo Fabien,ahandi ni Kajevuba hari uwitwa Mwumvaneza Gracien kuko aba ngo babuza abamotali gusora .

Aba bamotali badutangalije ko Perezida wa koperative yashatse kwegura abanyamuryango bakamubuza,aha rero ngo yabiterwaga nabo bigomeka batubahiriza gahunda ya Leta. Abashinzwe kurengera inyungu z’abanyarwanda nimwe mubwirwa kugirengo umumotali wo mu karere ka Rulindo akore atekanye.

Murenzi Louis

(Visited 65 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *