Ferwafa ikomeje kurangwa n’akajagali mu misifurire Ikindi kitarasobanuka ni magie zifungishije umutoza Karekezi Olivier .

Umupira w’amaguru ukomeje kurangwamo amakosa y’umurengera ku ngoma iyobowe na Nzamwita Vincent Alias De Gaule.Umupira w’amaguru kuva Ferwafa ishinzwe kugeza ubu nibwo bivugwako aribwo iyobowe nabi kurenza imyaka yose.

De-Gaule perezida wa Ferwafa[photo archieves]
De-Gaule perezida wa Ferwafa[photo archieves]

Reka tureke iyi myaka De Gaule ayoboye turebe amakosa akozwe kuva shampiyona 2017 /2018 itangiye amakosa amaze gukorwa.Umukino wahuje As Kigali na APR FC kuri stade Regional ya Kigali umusifuzi yarahanwe.

Karekezi Olivier agikinira amavubi[photo archieves]
Karekezi Olivier agikinira amavubi[photo archieves]
Umukino wabaye rurangiza nuwaraye uhuje ikipe ya Mukura VS n’ikipe Miroplast fc,aho habaye imirwano kugeza ,aho imirwano yadutse ku kibuga.

Miroplast Fc
Miroplast Fc
Ubu se iri niryo terambere ry’umupira w’amaguru?ikindi kitaravumbuka ni ikigendanye na magie mu mupira w’amaguru kuko gitangira kwaduka nabwo cyavuye hagati y’umukino wahuje Mukura na Rayon sport kuri stade Huye. umukino wahuje ikipe ya Musanze n'ikipe ya Mukura nabwo bari bagiye kurwana. umukino wahuje Sunrise na AS kigali nabwo hagaragayemo imisifurire mibi. aya namwe mu makosa aranga Ferwafa ya De Gaule. niba inzego zirwanya ruswa nizehere mu mupira w'amaguru.

Aha nabwo byagaragaye mu mashusho umukinnyi wa rayon sport witwa Camala yinjira mu izamu ry’ikipe ya Mukura agakuramo igitambaro cyashyizwemo n’umuzamu akamwirukankana mu kibuga.Ubu rero biravugwako noneho hari izindi magie zikigizwe ibanga hagati ya De Gaule n’umutoza w’ikipe ya Rayon sport Karekezi Olivier.

Mukura VS[photo archieves]
Mukura VS[photo archieves]
Amakuru ava ahizewe akavugako ngo Karekezi yaba yarashakaga ko ikipe y’igihugu itsindwa,ariko bikanga igatsinda,ikindi kibazwa ni ikigendanye n’uburyo Perezida wa Ferwafa yabonye sms zivuye kuwo muntu ukora magie. Abantu batandukanye baragira bati:Uwo mu magie w’umurundi kuki atabikorera ikipe yabo ngo itware igikombe?niba koko ibivugwa ariko biri byaba biteye agahinda.

Minisitri Uwizeyimana Evode yabwiye Abadepite ko ubwo bu magie butemewe. Abasesengura abarasanga hakwiye kumenyekana ukuri kwifungwa ry’umutoza w’ikipe ya Rayon sport kuko byahungabanije shampiyona.Abahaye De Gaule Ferwafa niba babona awuteza imbere bamureke niba abona awusenya bamusezerere.

Kimenyi Claude

(Visited 603 times, 4 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *