Rugenge ya Kigali ngo ntibiyumvisha uko Nzarasanaho Anastase yabaye umwere?

Dr Gafaranga Theoneste yishwe muri jenoside yari umwe mu bashinze ishyaka P.S.D,kuva intambara ikirangira bakunze gukeka ko ngo yaba yaragambaniwe na Nzarasanaho Anastase bari baturanye.kuki bivugwa?kuki bikibazwa na benshi?kuki Nzarasanaho yaketsweho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Gafaranga mu iburana akaba umwere?

Nzarasanaho Anastase akomeje kwizirikwaho nabo muri Rugenge[photo archieves]
Nzarasanaho Anastase akomeje kwizirikwaho nabo muri Rugenge[photo archieves]

Barasaba ko urubanza rwa Nzarasanaho Anastase rwasubirwamo ngo kuko hari ingingo zirengagijwe.Bamwe baribaza icyatumye Nzarasanaho aba umwere?abandi bati:inyungu za politiki zirakomera?abandi bati:habuze ibimenyetso bimushinja?ukuri ni ukwande?ikinyoma nicyande?Nzarasanaho kuki agikekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Gafaranga?

Ubutabera niyo nkingi ikomeye mu mibanire y’abanyagihugu mu isi hose.Uwareze iyo atsinze arishima,uwarezwe iyo atsinzwe avuga ko yaguzwe. Uwarezwe iyo atsinze uwamureze avuga ko yaguzwe.Ubuse hagati ya Nzarasanaho Anastase wavugwagaho urupfu rwa Dr Gafaranga we bihagaze gute?Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 batuye muri Rugenge yo mu murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali ngo ntibariyumvisha uko Nzarasanaho Anastase yabaye umwere?Kwijujuta gukomeje kuba kwinshi kubera ko Nzarasanaho wari ukurikiranyweho urupfu rwa Dr Gafaranga yabaye umwere,aha rero ngo mu rukiko ntiyasobanuye uko yishwe n’uwamwishe.

Abo baturage batandukanye ,baba abarojotse jenoside yakorewe abatutsi,nabatararokotse bose tuganira banze ko amazina yabo yashyirwa ahagaragara ariko bakifuza ko urubanza rwa Nzarasanaho rwasubirwamo,kandi rukaburanishirizwa aho atuye ,naho bivugwa ko Dr Gafaranga yaratuye.

Bose bahuriza ku ijambo rimwe rigira riti:Nzarasanaho kuki yavuzweho amaraso ya Dr Gafaranga kuva intambara ikirangira kugeza ubu?FPR yahagaritse jenoside buri munyarwanda wese ava mu bwihisho,agarura agatima impembero,nibwo hatangiye kuvugwa uko buri wese yitwaye. Nzarasanaho rero ngo basanga akwiye kongera kuburana kugirango ikibazo gikemuke abahohotewe babone ubutabera .

Kalisa Jean de Dieu

(Visited 260 times, 2 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *