Areruya na Mugisha bongereye amasezerano muri Dimension Data

Abakinnyi babiri b’abanyarwanda bagize umwuga gusiganwa ku magare ,Areruya Joseph na Mugisha Samuel babonye amasezerano mashya y’umwaka umwe mu ikipe ya Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo yitoreza mu Butaliyani.6

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 1 Ugushyingo 2017 nibwo impampuro z’amasezerano y’umwaka umwe zoherejwe na Team Dimension Data for Qhubeka zashyizweho umukono na Mugisha Samuel na Areruya Joseph bayikiniye muri uyu mwaka w’imikino bitwara neza, bashimwa n’abatoza b’iyi kipe yabigize umwuga.

Nyuma yo gutwara etape muri Giro d’Italia U23 bakanegukana Tour du Rwanda 2017 bazongera guseruka mu mwenda w’umukara n’icyatsi kibisi mu masiganwa atandukanye bazitabira muri 2018.

ARERUYA Josesp na MUGISHA Samuel[photo archieves]
ARERUYA Josesp na MUGISHA Samuel[photo archieves]

Bivugwa ko Areruya Joseph yemeye kongera amasezerano muri iyi kipe nyamara hari andi  makipe yifuzaga kumusinyisha, arimo Israel Cycling Academy na SkyDive Dubai Pro Cycling Team.

Abakinnyi batanu bahesheje Team Dimension Data for Qhubeka intsinzi muri Tour du Rwanda, umwe gusa niwe utazongera kuyikinira. Umunya-Eritrea Eyob Metkel wabaye uwa kabiri we ntiyongerewe amasezerano nk’abandi, naho abanya-Afurika y’epfo Mein Kent na Stefan DeBod bo bazagumana na ba Mugisha.

 

KAYIGAMBA Theophane

 

(Visited 22 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *