Karekezi Olivier utoza Rayon sports yarekuwe ataburanye nyuma y’iminsi 17 mu gihome

Karekezi Olivier usanzwe ari umutoza mukuru w'ikipe ya Rayon sports yamaze kurekurwa n’inzego z’umutekano hano mu Rwanda nyuma y’ibyumweru 2 akurikiranyweho ibyaha byo gushaka kugambanira ikipe y’igihugu.4

Uyu mugabo wahoze ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu byavuzwe ko ashobora kuba yarashatse kugambanira ikipe y’igihugu ku mukino wahuje u Rwanda na Ethiopia yifuza ko Amavubi yatsindwa.

Atabwa muri yombi na Police y’u Rwanda, ACP Badege yavuze ko uyu mutoza akurikiranyweho ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga.

Olivier Karekezi yafashwe ku munsi w’urupfu rw’inshuti ye magara Ndikumana Hamad Katauti. Mu minsi 17 yari amaze muri gereza ntabwo yigeze agezwa imbere y’Ubutabera ngo habe hamenyekana icyo yaba yarakoze cyatumye uyu mugabo afungwa.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports utifuje ko hatangazwa amazina ye kubera impammvu z'umutekano we yabwiye ikinyamakuru  Ingenzi ko umutoza Olivier Karekezi yarekuwe ariko atamenya niba yabaye umwere burundu.

" Ni byo koko Karekezi yarekuwe ubu ari mu rugo rwe mu Kagarama hamwe n’umuryango we."

" Ni inkuru nziza kugeza kuri ubu kuba yarekuwe, ariko ntabwo ndamenya ko yaba yabaye umwere burundu, gusa ni intambwe ikomeye kuba abaye ari mu rugo."

" Ni umutoza wa Rayon Sports kugeza kuri ubu, ibindi muzabimenya mu gihe kiri imbere."

Bivugwa ko Olivier ashobora kuba yarashatse kuroga Amavubi ngo atsindwe n’ikipe ya Ethiopia, ariko ibi byose nta gihamya yabyo kuko uyu mutoza atigeze agezwa imbere y’Ubutabera ngo bibe byamenyekana.

Karekezi Olivier agikinira Amavubi [photo archieves]
Karekezi Olivier agikinira Amavubi [photo archieves]

Karekezi Olivier ni izina rikomeye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda. Ari mu bakinnyi bajyanye Amavubi mu gikombe cy’Africa rukumbi yitabiriye muri 2004.

Olivier Karekezi yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari nawe mukinnyi watsindiye u Rwanda ibitego byinshi kugeza kuri ubu.

Yakunze kugaragaza mu myaka ya vuba ko adahuza n’umuyobozi wa FEWAFA mu byemezo bimwe na bimwe.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru icyo avuga ku ifungwa rya Karekezi, Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko nta byinshi yabivugaho kuko atajya avuga ku bintu bikiri mu butabera.

Olivier yasinye amasezerano yo gutoza Rayon Sports imyaka 2 muri Nyakanga uyu mwaka, akaba yaraje gutoza iyi kipe avuye muri Sweden ku mugabane w’i Burayi.

KAYIGAMBA Theophane

(Visited 55 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *