Unity SC Gasogi ya KNC ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Abakinnyi 11 ba Unity sc Gasogi babanje mu kibuga

1

Mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wahuje ikipe ya Aspor FC na Unity FC ku Kicukiro, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, Kakooza Nkuriza Charles; nyir’ Unity FC y’i Gasogi akaba n’umuyobozi wa Radio na TV1 ntiyishimira ko hari abafana b’ikipe ye bahejejwe hanze, babuzwa kwinjira ku kibuga cyo ku Kicukiro kiri muri IPRC ya Kigali

Kimwe n’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha, uyu mukino wahuje amakipe yombi wari mu yagombaga gusubikwa kuko Unity yatanze abakinnyi barenze batatu mu Isonga yagiye muri Cote d’Ivoire, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Gasogi buhitamo guha umwanya n’abandi batabanzaga mu kibuga ngo bigaragaze.

Aspor yari yakiriye uyu mukino, niyo yabanje gufungura amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyatsinzwe na Ntakirutimana Jean de Dieu ariko ikipe ya Unity ituruka inyuma yishyura binyuze kuri Ndayambaje Selemani mbere y’uko bajya mu karuhuko banganya igitego 1-1.

2

Mutijima Patrick yaje kongera gushyira imbere ikipe ya Aspor mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, ariko binyuze ku gusatira kwarimo imipira myinshi y’imiterekano cyane kuri Rugangazi Prosper utabashije kubyaza umusaruro ubu buryo burimo imipira yagiye igonga umutambiko w’izamu n’andi mahirwe yabonywe na kapiteni wa Unity FC; Kayitaba Jean Bosco, Unity iza kwishyura mu minota ya 70 kui gitego cyatsinzwe na Niyonkuru Amani ku ishoti rikomeye yatereye ahagana mu nguni y’ibumoso, umunyezamu wa Aspor ntiyabasha kugarura umupira waruhukiye mu nshundura.

3

Kunganya uyu mukino byatumye Unity FC igire amanota umunani mu mikino ine imaze gukina mu gihe Aspor FC yo yuzuzaga amanota ane.

 

KAYIGAMBA Theophane

(Visited 44 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *