Kuki amwe mu madini ari ikibazo mu mibanire y’abanyarwanda?

Icyacumi cyasimbuye ukuli kwa Bibiliya ,amwe mu madini atahwa n’ubwizerane buke. Bamwe mu bayoboye amadini iyo batashywe ni urwangano bisakara no mu nshuti zabo zitabarizwa mu nsengero zabo.

Abayobozi basimbura abafunzwe muri ADEPR basengerwa na bamwe mubayobozi[photo archieves]
Abayobozi basimbura abafunzwe muri ADEPR basengerwa na bamwe mubayobozi[photo archieves]

Shuguri yanze yabaye igishyitsi ,gusenga byabaye umuhango naho umunyedini we arabara icya cumu kurenza gusenga.Ijambo idini ryaje rishimangira misiyoni cyangwa abamisiyoneri. Ibi byari mubihe byo hambere.

Imyaka isaga 60 nibwo abanyarwanda batangiye guta icyizere cy’amadini kubera ko ariyo yarabundikiye urwangano rwa politiki.

Amadini aravuka uko bwije ni uko bukeye. Ese amadini agira iterambere?ese mu madini bigisha urukundo?ese mu madini bigisha urwangano?ese mu madini bigisha ijambo ry’Imana? Duhere ku mwaduko w’amadini mu Rwanda. Amadini yaje avuga ko yigisha ijambo ry’imana.

Muri ibyo bihe yaduka yose yarwaniraga kugira abayoboke benshi. Amwe ntibyayahiriye kuko yaje arwanya inzoga kandi umunyarwanda nta kindi yari kuyisimbuza.Amadini yose kuva yagera mu Rwanda yigishaga urukundo akarwanya urwangano,ariko ikibazo ni uko byaje kurangira ariyo avumbutsemo urwangano rwagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Amadini agira iterambere kuko amashuri 99,2% ,nibo bayashinze uhereye mu mujyi wa Kigali yose yashinzwe nayo madini. Ivuka ry’amadini ryo rihagaze gute mu Rwanda?Birababaje biteye agahinda kubona amadini avuka kurenza utubali ,mugihe amwe yugarijwe n’ibibazo by’ingutu.Ibintu bimwe na bimwe bimaze kugaragara mu madini ,kandi bihangayikishije bishingira ku mutungo.Ibi by’iyi mitungo bikaba bikomeje kwagura urwangano hagati mu madini. RGB hamwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu  ntibirerekana ishusho yejo hazaza kuri amwe mu madini.

Kiliziya Gatulika niyo itaravugwamo bomboli bomboli kuko  yubakitse nk’igikuta gikomeye. Amadini yitwa ko ashingiye ku kirokore yo yagaragaye nkatagira aho ava naho ajya. Nirihe somo abashinga amadini bakura kuyo bavuyemo? Abasesengura basanga nta somo bakuramo kuko abenshi bibereye mpemuke ndamuke.

Ikindi gihangayikishije ni ubuhanuzi bwadutse. Umuntu arabyuka ngo ni Bishop cyangwa Apotre bikaba inzira yo guhanura no gutwara amaturo yose. Ibi iyo birangiye nibwo haduka imirwano kuzimuranya ,gushinjanya kwanga igihugu n’ibindi. Abashinzwe amadini bakumire gutanga ibyangombwa byazajya asengera mu tubali.Gusenga no kuyobora urusengero no gutwara icyacumi nibidakumirwa amakofe azakomeza kuvugira mu nsengero. Igikomeje gutera impungenge abanyarwanda ni ubwumvikane buke bukomeje kugariza amwe mu madini ,aho gu- cika bigakaza umurego.

Iyo urebye idini nka ADEPR ukumva ibibera kwa Gitwaza ukagaruka iyo hose wumva ijambo ry’imana baritesha agaciro . Ikinyoma nigikomeza kwarika mu nsengero zimwe na zimwe hazacura iki?Uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde? Abo bireba ba koze iki ngo ayo makimbirane acike?nihafatwe ingamba kuri amwe mu madini atuzuza inshingano.

NYIRANSABIMANA Editha

(Visited 151 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *