ACAM SPRL: Iratabaza Perezida Kagame kubera amasambu yambuwe na Mugisha Juliet na Mugisha Joseph.

Kuki umutungo ukomeje kuba ikiraro cy’ihohoterwa cyangwa nyirawo mu ntege nke akawunyagwa? Ibi bizakemurwa nande?

Perezida Kagame igisubizo cy'abanyarwanda[photo archieves]
Perezida Kagame igisubizo cy'abanyarwanda[photo archieves]

Utabikemura ninde? Ibi bireba nde? Uwo bitareba ninde? Kuki bivugwa ko amasambu ya ACAM SPRL yagabiwe Mugisha Juliet na Mugisha Joseph binyuze kwa Ngarambe Francois, Umunyamabanga wa FPR hamwe na Minisitri Musoni James?

Mu gihe mu Rwanda bakangurira abanyarwanda kwiteza imbere, banasaba abanyamahanga gushinga inganda si ko byagenze kuri ACAM SPRL. Inkuru yacu irava mu ruhurirane rw’ibibazo biba byaraburiwe umuti kubera ko abanyabubasha bavuga ko ngo bigerera muri FPR icyo bafashe ntawe ukibaka. Amakuru yacu ava ahizewe twabanje kuyakura muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ngarambe SG FPR[photo archieves]
Ngarambe SG FPR[photo archieves]

Bamwe bakora muri iyo Minisiteri tuganira banze ko amazina yabo twayatangaza kubera umutekano wabo bagira bati: ACAM SPRL ni isosiyete yatangiye muri  1988 ikora imisumari Kicukiro hafi ya Bralirwa. Aba bizerwa ba Leta bakomeje badutangariza ko ACAM SPRL yaje gushaka kwagura ibikorwa byayo ikaza kugura amasambu n’abaturage mu cyahoze ari Komini Rubungo, Perefegitura ya Kigali, Rusororo. Amasambu yaguzwe yari 9 afite ubuso bugera kuri hectare 7 n’imisago yaje kujya mu maboko ya ACAM SPRL bikorewe imbere ya Noteri wa Repebulika tariki ya 01/03/1994.

Musoni Minisitiri w'ibikorwa remezo[photo archieves]
Musoni Minisitiri w'ibikorwa remezo[photo archieves]

Inzego zindi twabashije kuvugana nazo harimo Urwego rw’Umuvunyi ariko umukozi waho nawe yanze ko amazina ye yatangazwa, agira ati: ACAM SPRL yararenganye kuko Umuvunyi Mukuru yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo amusaba gukemura icyo kibazo kugeza nanubu ntikirakemurwa ahubwo ayo masambu yeguriwe Mugisha Juliet na Mugisha Joseph.1

Andi makuru atugeraho ni uko mu bagaragara bitwa ko baguze na Mugisha Juliet na Mugisha Joseph nta nyiri isambu w’umwimerere urimo. Twagerageje gushaka ACAM SPRL ntitwababona. Ibi rero turacyabikora ho ubushakashatsi kugira ngo tuzamenye koko uko ACAM SPRL yaguze ariya amasambu? Turacyagerageza no gushaka Mugisha kugira ngo nawe twumve uko yabonye ayo masambu.2

Niba ibivugwa ariko bimeze koko ko Mugisha Juliet na Mugisha Joseph baba barahawe na FPR abifashijwemo na Minisitri Musoni James, ubwo ACAM SPRL izahomba ubutaka bungana na H7 n’imisago birangire? Cyangwa se hari undi uzayirenganura? Abashinzwe kurengera rubanda rwagiseseka mwasuzuma iki kibazo. Nimusanga ACAM SPRL yarabonye amasambu mu buryo buribwo iyasubirane. Nimusanga Mugisha Juliet na Mugisha Joseph baraguze nabo  mu buryo bwemewe bayahabwe ariko hatabaye kuvuga ko Mugisha Juliet na Mugisha Joseph babonye ubwo butaka kubera ko bigererayo.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *