Ubwuzu bw’umubyeyi uburere bw’umwana bw’ejo hazaza

Mumico y’imijyenzereze n’imyemerere bizwi ko isi yose hatarebwe idini ko hubahirizwa isozwa ry’umwaka n’itangira ryawo.

ugusangira kw'abana n'ababyeyi [photo ingenzi]
ugusangira kw'abana n'ababyeyi [photo ingenzi]

Ni muri urwo rwego mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo habaye gusangira hagati y’abana n’ababyeyi batuye mu kagali ka Rugando.

Ibi byakozwe hagirango hagaragarizwe abo bana urukundo rwa kibyeyi rubereka ko batari bonyine.

Ubusanzwe henshi mu gihugu byagiye bigaragara ko abana cyane abaturuka mu miryango ikennye batagira amahirwe yo kwishimana cyane mu minsi mikuru nka Noheli n’Ubunani bitewe ahanini n’amikoro y’imiryango baturukamo iba isanzwe ibarirwa munsi y’umurongo w’ubukene,ibi bigatuma abana barushaho kurangwa no kwiheba,kwigunga,n’ibindi aho usanga amaherezo bamwe muribo bayoboka iyo mumuhanda.

Tuyishimire Assumpta uhagarariye inama y’abagore mu murenge wa Kimihurura akaba ari mubateguye igikorwa cyo gusangira n’abana ubunani yatangarije Ingenzi nyayo.com, ko  bagize igitekerezo hagamijwe kwereka abana ko gusangira nabo ubunani ari igikorwa cyo kubaba hafi bityo bikabakura mu bwigunge.

Yakomeje avuga ko  “Igikorwa nkiki  cyo gusangira n’abana twagitekereje hagamijwe kubereka urukundo kandi bikaba biri no mumuco wacu nk’abayeyi,ikindi kiyongeraho n’uko abana ari umugisha,bityo iyo beretswe urukundo babasha gukura neza”.

ababyeyi berekanye urukundo[[hoto ingenzi]
ababyeyi berekanye urukundo[[hoto ingenzi]

Bamwe mu bana basangiye ubunani n’ababyeyi tuganira badutangarije byabatunguye bikanabashimisha cyane kubona ugirirwa impuhwe nuwo mutagirana isano.

Undi mwana yagize ati “ndishimye cyane kubona hari ababyeyi bifashije batecyereza ku mwana w’umucyene nkange ndetse nabagenzi bange.

Ese ababyeyi bo muyindi mirenge mwebwe ntacyo mwakwigira kuri iki gikorwa?

Ijambo fata umwana wese nkuwawe ryubahirijwe ntawasubira mu muhanda.

NTIHABOSE Dieudonnee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *