The Blu Winners Fun Clab ije kusa ikivi

Imbaraga z’abareyo niwo musanzu wo kuyubaka. Igihe niki ngo buri mureyo wese atange umusanzu wo kubaka ikipe ye .ubuyobozi bwiza buba igisubizo cy’abayoborwa.

Consolee umuyobozi wa The Blue Winners Fun clab ya Rayon Sport Fc
Consolee umuyobozi wa The Blue Winners Fun clab ya Rayon Sport Fc

Rayon sport fc ikomeje kwiyubaka bikozwe n’abanyamuryango

Intego ya The blue winners fun clab niyo  gutanga umusanzu wo kubaka Rayon sport fc

Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda yirekana byinshi ariko ntiyerekana ikiwudindiza.

Ikipe ya Rayon sport n’imwe mu makipe akunzwe mu Rwanda kuko ariyo igira abakunzi benshi.

Imyaka yashize hakunze kugaragara ibibazo byaburirwaga umuti kuko buri mukunzi wa rayon sport cyangwa umufana wayo baburaga uko bahuza imbaraga ngo batange umusanzu wo kuyubaka.ubuyobozi bwa rayon sport fc bwasabye Fun clab zose ko  zahuriza hamwe imbaraga kugirango ikipe ikomere.

Iyi ntego yo guhuriza hamwe umusanzu nibyo byatangijwe na the Blu winners fun clab yiyemeza kugera ikirenge mukizindi funs clabs, uyu musanzu uzajya utangwa buri kwezi uzafasha ikipe mubikorwa bya buri munsi .

Rayon Sport mu bihe byuje ibyishimo byo kwishimra igikombe[photo arachieves]
Rayon Sport mu bihe byuje ibyishimo byo kwishimra igikombe[photo arachieves]

Umuyobozi wa The Blu winners Mbabazi Consolee  yishimiye ko ikipe ya rayon sport fc igiye gukomera kandi bikozwe n’abanyamuryango bayo.

Iki gitecyerezo cyo guhuriza hamwe imbaraga zubaka rayon sport nicyo cyari cyarabuze mu myaka yashize.

Ubuyobozi bwa rayon sport fc bukomeje gukangurira buri munyamuryango wayo wese kugira fun clab abarizwamo .

Izi mapamvu zose zo guhuriza hamwe imbaraga nizo zigiye kuba igisubizo cyubaka rayon sport

Nsabimana francois

(Visited 99 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *