Ibikorwa remezo bimwe birabyinishwa muzunga

Imihigo niramuka ikurikijwe hari bamwe bakwisanga mu kibuga cy’ibibazo.Gukingiranira ikibaba nimwe mu nzira iniga ibikorwa remezo.

Musoni Minisitiri w'ibikorwa remezo[photo archieves]

Amafaranga y’umurengera atikirira mu bikorwa bidakorwa neza,yo ko atavugwaho byifashe gute?.Amasitade yatwaye amafaranga menshi yubakwa nabi.Rubavu hari stade umuganda ,Huye hari stade Huye.Minisiteri y’ibikorwa remezo kuki itungwa urutoki mu bikorwa bimwe na bimwe,aho gukosora bikarushaho kuzamba.Ibikorwa byose bikorwa bivuye mu nkunga z’amahanga ibindi bigakorwa bivuye mu misoro .Umutungo w’u Rwanda umwinshi uva mu misoro itangwa n’abaturage.

Ubu biravugwa ko Minisiteri y’ibikorwa remezo  hari ibyananiwe gukosorwa. Imihanda niyo ivugwa kandi nayo itwara amafaranga menshi.Imihanda yangirika cyane nk’ihuza uturere n’utundi.Urugero:Umuhanda uhuza Nyanza na Bugesera warangiritse kugeza naho ikiraro cya  Rwabusoro kibahuza gicika.Umuhanda uva Ruhango ujya Buhanda  Gitwe warangiritse.Umuhanda Gitwe Nyanza  Mpanga. Imihanda yose yo mu cyaro ifite ibibazo bimwe,ubushakashatsi twakoze twasanze umuhanda ukorwa ugashyirwamo itaka ntibatunganye amarigori imvura yagwa igahita icamo imikoke imodoka ntizongere kuhanyura.Imihanda ishyirwamo kabulimbo yo kwikiza. Urugero: Imihanda yo mu mujyi wa Kigali ikorwa ryayo ubona riyete agahinda.Umuhanda Karongi Muhanga nawo ibitaka biwugwamo imvura ikuwuzura.Imodoka za Leta zangirika zitamaze kabili kubera kuzikoresha ibinyuranye nibyo zazaniwe.

Ubu ahenshi ku bigo bya Leta na biro z’uturere.Imodoka za Leta zigurishirizwa amapiyesi mu magaraji zikarinda zirangira.Izi modoka zongera kugaragara ku bitaro bimwe na bimwe.  Uwagera ku bitaro ukahasanga imodoka yahapfiriye nindi bazanye igahita ipfa ukibaza niba zigira gikurikirana bikagushobera. Inzu za Leta zisenyuka zitamaze kabili kandi zaratwaye akayabo. Ibiro by’imirenge byubakwa biraturika ukangirengo byubakishijwe rukarakara nayo itaruma.

Urugero:Umurenge wa Gitega na Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge.Umuntu agasanga aho gushora amafaranga ahomba bari kuyubakishiriza abatagira aho baba n’imiryango yabo.Ibikorwa remezo bitagirira akamaro abaturage nk’icyiswe icumbi rya mwalimu usanga rituzura.Aha rero abo twaganiriye badutangarije ko nta mwalimu wajya muri ziriya nzu kuko zihenze zitanahuye ni umushahara wabo,ahubwo bagasaba ko zakodeshwa abafite ubushobozi bityo ayavamo akongerwa ku gahimbazamusyi. Uturere twabashije kugeramo bafite ikibazo giteye kimwe aricyo iki ngiki: Amazu yubakwa atakorewe inyigo ihamye. Inzu zimwe zubakwa kure y’ibigo byaho bigisha, ikindi ugasanga niziswe ko zubatswe neza  ntizegereye amashuri kuhava ujya kwigisha byagutwara amafaranga menshi cyane,ibi nibyo bikorwa remezo bibyina muzunga. Kubaka amazu ya mwalimu  ahatagera umuriro. Abalimu bati: Twaragowe nta Minisiteri nimwe iduha agahenge kubona niyi y’ibikorwa remezo idutererana kugera naho bavuga ngo mwalimu ntahabwe inzu niba adafite ibisabwa.

Amafaranga y’ingwate. Ibikorwa remezo bibyinishwa  muzunga kuko nk’ubu hari amwe mu mazu yuzuye bananije abakayagiyemo bahitamo ko yaberamaho none yatangiye kwangirika.Uzashaka ibimenyetso azagere Byumba azahabwa amakuru ,Muhondo  kera yari Komine Shyorongi none ubu ni uturere twa Gakenke na Rulindo.

Ibikorwa remezo bikomereza mu itangwa ry’amasoko. Iyubakwa ry’ibigo nderabuzima. Ibigo nderabuzima bivugwa ni Gatenga, Mageragere,Kanyinya na Remera cyo cyatangiye gusaduka. Iyubakwa ry’ibibuga by’umupira w’amaguru nabyo bigaragaza ko bitazamara kabili. Amatara ari ku mihanda imwe nimwe mu mijyi itandukanye ntiyaka. Amashuri yubakwa agasenyuka ataratahwa. Inganda zubakwa ahadafite icyerekezo ngo ziba zatanzweho isoko kuko nta nyigo ifatika iba yizwe. Iyubakwa rya za Ruhurura mu mirenge ya Gitega na Kimisagara zaturutse ruguru muri Rwezamenyo zarashwanyaguritse amabuye yaromaguritse none hari abirirwa bacukuramo umucanga. Gutanga isoko ritizwe neza nko kuba barashyize insinga zitumanaho n’amashanyarazi mu muhanda wa Ville ,Kicukiro na Remera none bakaba barabyangije bakora umuhanda.Ubu rero ibikorwa byangiritse byari byatwaye akayabo k’amafaranga atubutse. Gare ya Huye nayo ivugwaho kubakwa nabi kuko igice kigana hepfo yatangiye gucukurikamo imikoke. Gukuraho ibikorwa bimwe mu buryo bubangamiye abaturage. Stade Gatwaro yo mu ntara y’iburengerazuba yubatswemo ibitaro kandi nta nindi bubatse mu karere ka Karongi none umupira w’amaguru wahise uhacika. Imihanda yubatswemo amabuye none yarangiritse.

Umushinga wa Rukarara nawo ntawuzi irengero ryawo kuko utaratangira gutanga urumuli.Urugomero rw’amashanyarazi ku Kanyaru mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru nawo uko yateganywaga siko yakozwe. Umuhanda wa Cyahafi uvuye mu nsi yahahoze Gereza ya Kigali ukagera kwa Mutwe .  Umuhanda wa Nyakabanda ukamanuka Kimisagara imvura iyo iguye amazi yuzura mu muhanda inzu zimwe zikarengerwa. Ibikeneye gukosorwa nibyo byinshi kurenza kwerekana ibitagira umumaro.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *