Ishuri ecole technique de Murundo iriba rivomwamo ubumenyi

Isesengura ry’umurimo ryerekana ko rigomba kuva mu mashuri y’imyuga kuko ariho honyine hari ubwo buhanga.

Pasiteri Nsengiyumva Enos uwashinze ishuri Ecole Technique Murundo

Amashuri yageze mu rwada mu myaka yo hambere mu gihe cy’ingoma ya Cyami na Gikoroni,icyo gihe abantu bigaga ubumenyi rusange uko imyaka yagiye iza bamwe mu babyeyi basanze bagomba gushyiraho amashiri y iminyuga. Ni muri urwo rwego ababyeyi bashinze ecole technique de Murundo hagamijwe guha abanyeshuri barigana ubumenyi ngiro kandi buzafasha kuba indashyikirwa kw’isoko ry’umurimo.

Iki kigo giherereye Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze  kiboneka hafi y’umuhanda  Musanze -Cyanika  mu rugabano rwa Gacaca na Gahunga.

umuyubozi w'ishuri rya Murundo

Iri shuri riri kwiyubaka ku buryo bwihuse  kandi bugaragara kuko  n’abanyeshuri  basoza ibizamini bya leta mu mashami y’ubwubatsi , comptabilité n’ubukerarugendo  batsinda ku kigero cya 90%.iki kigo kandi cyemewe na WDA, kikaba gifite ibikoresho bihagije birimo za mudasobwa, isomero ririmo ibitabo bifasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi, harimo kandi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ishami ry’ubwubatsi.

Ecole Technique Murundo  ifite icyerezo kimwe na Guverinoma y’u Rwanda kuko yashyize  ingufu nyinshi mw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigishirize,kuko abaryigamo usanga bafite ubumenyi kuri mudasobwa ndete n’ibindi bikoresho by’ikorana buhanga.

Kuba riri mu nsi y’ibirunga , abahiga ibijyanye n’ubukerarugendo bafite amahirwe menshi yo kumenya neza ubukeragendo icyo buvuze kuko baranabukora nkuko ari ishuri rya tekinike, ikindi ni uko kwiga muri kino kigo ubukerarugendo  harimo amahirwe menshi yo gukora mu mahoteri ari mu Karere ka Musanze na Burera, ndetse abandi bagafasha  kuyobora ba mukerarugendo mu kujya gusura ingagi.

Bwana Pasiteri Enos, Represantant legal w’ikigo  ati “ Iri shuru , Ecole Technique de Murundo  riri ahantu heza  imyigishirize  yacu ijyanye  n’ikoranabuhanga cyane ko  dufite  mudasobwa nyinshi. Urugero nk’imikoro abanyeshuri baba bakoze cyangwa raporo z’ibyo bakora byose bifashisha  mudasobwa”.

Akomeza avuga ko ikoranabuhanga ryoroshya imirimo rikanabarinda umurundo w’impapuro kandi ko ari byo igihugu cyifuza .

Bamwe mu baturiye iryo shuri badutangarije ko, ishuri ry’imyuga rya Murundo rije gukemura ibibazo bijyanye n’ibura ry’akazi muri kariya karere.Uretse n’ibyo akaba ,  ari ingenzi kuko rifitiye akamaro igihugu.

Umwe mu babyeyi barera mu kigo cya Murundo aganira n'ikinyamakuru ingenzinyayo.com yagize ati “Nashimishijwe  cyane n’uko Ecole Technique de Murundo  yashyize ingufu mu kwigisha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, harimo ubukerarugendo, ndetse n'ibindi byiza byafasha umuntu kwihangira umurimo."

Iri rishuri rivomwamo ubumenyi ngiro amarembo yaryo aruguruye kuri buri wese wifuza kubagana kuko intego yaryo ari ugutanga ubumenyi kubanyeshuri bubafasha kugeza u Rwanda muri visiyo twifuza irangwa ni ikoranabuhanga rirambye.

NSABIMANA Francois

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *