Ferwafa:Ibyufuzo bya De Gaule byagiye nka nyomberi

Uwamahoro yanze ikinyoma cya De Gaule kimwirukana muri Ferwafa amusubiza ibaruwa nk’uko nawe yamwandikiye amwirukana.

Latifah niyirukanwa muri FERWAFA abagore bazaba bimwe ijambo mu mupira w'amaguru[photo archieves]

Inkubili yo muri Ferwafa yo kwikanyiza no kubaka akazu byayobowe na De Gaule byakubiswe inshuro.Hatarebwe umuntu ku giti cye,hatarebwe ikipe ku giti cyayo hakarebwa umuntu ku ruhande rumwe usanga De Gaule yarahemukiye imbaga.

Byaravuzwe biracecekwa Augustin Munyandatsa niwe wafunguye umuryango wo kwamagana De Gaule n’amakosa ye,bidateye kabili mu mbaraga zitagira uko zingana zishyigikiye  De Gaule umugabo usenya ruhago nyarwanda ntacyo byatanze yarakomeje kugeza wa munsi washimishije abatari bake.Gisanura Raul nawe ntiyigeze yihanganira kuba humiriza nkuyobore yamaganye De Gaule.

De Gaule asize ashenye ruhago Nyarwanda[photo archieves]

Aba bose De Gaule yabahagaritse muri Ferwafa.Ahaje kubera kwibaza ni ifungwa rya Mulindahabi no gufatanya icyaha na De Gaule ariko birangira babaye abere,abandi bati “imbaraga za De Gaule ntawamufunga.Uwamahoro yaje muri Ferwafa nk’umudamu ufite gahunda yubaka ruhago nyarwanda,ariko ahura n’imbogamizi zikomeye ziyobowe na De Gaule kugeza naho yashatse kumuhindura umutima akamutera utwatsi.

Icyo gihe ntaho bitageze kuko nta rwego na rumwe rutabibonye.Inzahura mupira w’amaguru cyangwa inzahura Ferwafa yaraje igongwa n’igikuta cyari gishyigikiye De Gaule ntiyagira icyo igeraho. Visi Perezida Ferwafa Kayiranga nawe yamaganye ibikorwa bya De Gaule we anandikira Ferwafa.Igihe cyo gutora kibura iminsi De Gaule yandikiye umunyamabanga wa Ferwafa Uwamahoro amuha konji ,ariko kwari ukugirengo amatora azabe adahari. Mu matora havumbuwe Ruswa y’igikatu maze De gaule asabwa gukuramo utwe twangushye,ariko ahabwa igihe cyo kuyobora inzibacyuho.

Nyakibi ntirara bushyitsi De Gaule n’umujinya yahise yadukira Uwamahoro amwandikira ibaruwa imwirukana muri Ferwafa.

Gusa icyagragaye ni uko Uwamahoro nawe yamweretse icyo itegeko rivuga. Inzego zirengera uburenganzira bw’abagore nizirengere Uwamahoro kuko amerewe nabi muri Ferwafa azira kwanga gukora ibinyuranije n’umutima  nama we.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *