Umuhanzi w’umunyarwanda Samputu akomeje kwigisha amahoro mu isi

Igihangano cyiza kiba intandaro yo kwigisha amahoro.Ibi nibyo umuhanzi w’umunyarwanda Samputu yatangiye afatanije nabandi bo mu bihugu bigera kuri mirongo itanu mu isi kugera bageza mu gihugu cya Korea.

Umuhanzi Samputu akomeje guhesha ishema u Rwanda[photo archieves]

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu yatumiwe mu bitaramo bikomeye muri Korea, azahurirayo n’abahanzi bo mu bihugu 50 byo ku migabane itandukanye,ariko agatumirwa nk’impuzamahanga.Umuhanzi Samputu usigaye akorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi ni umwe mu mpuguke 500 zatumiwe muri iki gikorwa cy’umuco Cyamaze iminsi itatu kibera ahitwa Cheongju mu Ntara ya North Chungcheong kikaba cyarabaye mu kwezi k’ugushyingo  2017.

Iri serukiramuco ngarukamwaka ryari  rifite insanganyamatsiko yumvikanisha ko abahanzi n’abahanga mu byerekeye umuco w’ibihugu batumiwe mu rwego rwo guhuriza hamwe ibitekerezo mu gusakaza umuco w’amahoro ku Isi.

Hari hatumiwe abahanzi bo ku Migabane itandukanye baturuka mu bihugu 50. Nk’uko The Korea Times ibitangaza, ku mugabane wa Afurika hatumiwe Samputu wo mu Rwanda; hari n’abandi bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yemen, u Buyapani, u Bufaransa n’ahandi.

Iri serukiramuco ryari  ryateguwe ku bufatanye bw’Umuryango World Culture Open (WCO) ubitewemo inkunga na Minisiteri y’Umuco, Siporo n’Ubukerarugendo muri Korea. Kuva mu mwaka wa 1991, WCO yakoze ibikorwa bitandukanye hagamijwe gusakaza amahoro ku Isi.Muri iri serukiramuco hari abashyitsi baturutse mu mahanga ngo bateguriwe icyiciro cyo gusogongera ku muco wa Korea binyuze mu mafunguro n’ibyo kunywa bitegurwa mu buryo bwa gakondo y’iwabo by’umwihariko ibyo mu gace ka Cheongju.Mu bahanzi batanze ibiganiro muri iri serukiramuco harimo Jean Paul Samputu watanze inyigisho zikubiye mu nyandiko yise "I see myself in the person I cannot forgive."

Uretse izi nyigisho zatanzwe ku ngingo zarimo ubwiyunge, kubabarira n’amahoro, hanateganyijwe umwanya w’imurikagurisha, ingendoshuri ndetse n’ibitaramo.Samputu asanzwe ari umuhanzi ubifatanya no kuba Ambasaderi w’amahoro. Ni n’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazwi ku rwego mpuzamahanaga, mu minsi yashize yanditsweho igitabo « Rwanda’s Voice: An Ethnomusicological Biography of Samputu Jean Paul » cyanditswe n’Umunyamerika Swanson Brent wo muri Kaminuza ya Miami, wakoze ubushakashatsi kuri muzika y’u Rwanda.Samputu umaze kuba icyamamare mu muziki yatangiriye kuri korali ya Kiliziya Gatulika,akomereza muri Orchestre Nyampinga bidatinze ashinga Orchestre Ingeli atewe inkunga na Kajeguhakwa Valens. Umuhanzi Samputu yagannye iy’urugamba rwo kubohoza igihugu aho yakoze indlimbo zakunzwe na n’ubu.

Kimenyi Claude

(Visited 66 times, 2 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *