Umurenge wa Gishamvu mu nzira y’amajyambere

Gitifu w’umurenge wa Gishamvu arahamagarira umunyagishamvu wese kuwubaka kuko ariwo maboko yawo

Perezida Kagame ari kumwe na Meya w'akarere ka Huye[photo archieves]

Umurenge wa Gishamvu ugizwe n’utugali :1Ryakibogo,2Nyakibanda,3 Sholi,4 Nyumba, imidugudu 25 .Umurenge wa Gishamvu ukaba utuwe n’abaturage 14.734.Ibikorwa bya buri munsi bitunga abanyagishamvu bigizwe n’ubuhinzi n’ubworozi.inzego zose zirimo abayobozi. Umurenge wa Gishamvu ufite aho uva naho ujya kubera Gitifu Mutsindashyaka Alphonse.

ibikorwa remezo bishingiye kuguha abaturage bo mu kagari ka Shori amashanyarazi

Amateka yerekana ibyiza akanerekana ibibi.Umurenge wa Gishamvu uva ku izina rya Gishamvu ryumvikanye mu myaka amagana namagana kubera igikorwa cyo gucura amasuka.Amateka meza niyo tureba mu mbonerahamwe yo kubaka umurenge wa Gishamvu.Igihe cy’ingoma ya Cyami izina Gishamvu ryarumvikanaga kubera ko hari hamwe mu Rwanda hacurirwaga amasuka. 

Andi mateka yerekana ko haje kubakwa Paruwase ya Nyumba,imyaka yindi hubatswe Seminali Nkuru ya Nyakibanda noneho Gishamvu iba igize ibigwi bikomeye mu Rwanda. Repubulika ije nayo ntabwo Gishamvu yasigaye inyuma kuko yagize ikipe y’umupira w’amaguru yahataniye ibikombe ikanabitwara,ikipe ya Gishamvu FC yaje guhura n’ikibazo ikurwa mu makipe ahatanira shampiyona mu rwego rw’igihugu isigara mu rwego rw’amakomine kugera 1990.Ibihe bibi byaje kwibasira Gishamvu 1994 ibikorwa byinshi birangirika. Gishamvu y’ubu iri mu bikorwa by’iterambere kubera ubuyobozi bwiza.Akagali ka Sholi ni ko kaza ku isonga kuko amashanyarazi yegerejwe abaturage kuko bayahabwa mu nguzanyo.

Akagali ka Nyakibanda gafite ishuri i Rwimbogo.Umuyobozi iyo yegereye abaturage bagera ku iterambere. Abanyagishamvu bakaba basaba ubuyobozi ko ibibazo byari byaraburiwe umuti washakwa ukavugutwa ,bityo hakagaruka ubumwe nk’ubwahahoze kera.

Ubwanditsi

(Visited 121 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *