Itangazamakuru mu nzira y’igihirahiro

Rwanda kuki itangazamakuru riba inzira y’urukundo?Rwanda kuki itangazamakuru riba inzira y’urwangano?

Rwanda kuki itangazamakuru riba inzira yubakirwaho demokarasi? Rwanda   kuki   itangazamakuru riba inzira isenya demokarasi? Ubwisanzure butuje budahutaje rubanda bunyura mu itamngazamakuru,ubwisanzure buha umuturage umutuzo bukamukangurira iterambere nabwo bunyura mu itangazamakuru, ubwisanzure bwa politiki  nabwo byunyuzwa mu itangazamakuru bwaba bwubaka cyangwa busenya.

Uvuga   ibyubaka   anyuza mu itangazamakuru,usenya nawe ntatangwa mu itangazamakuru. Inkomamashyi nazo zumvikanira mu itangazamakuru,kugirengo bwire neza cyangwa buke kabili.Itangazamakuru  ryo  mu  Rwanda riragana aheza cyangwa riragana ahabi? FPR izemera ko itangazamakuru riteshwa agaciro?FPR izemera ko itangazamakuru riba Umuhirimbili nk’uko iryo zina ryigeze kumvikana kuva 1990 ukwakira kugera 1994 nyakanga? Itangazamakuru rimaze imyaka myinshi mu Rwanda ariko riracyagoswe n’igicu kidatamuruka,bityo rigahora ritwikiriwe   rigahora   ribura umucyo.Bamwe mu bavuga bataziga ngo itangazamakuru niryo  ryibuza  inzira  y’umucyo rikihoza mu nzira ifunganye yuzuyemo igicu gihora kibuditse.

Barore perezida wa RMC[photo archieves]

Turebe amateka y’itangazamakuru mu Rwanda. Ibibi by’itangazamakuru n’ibyiza byaryo. Amateka yerekana ko  ku  ngoma  ya  Cyami Kiliziya Gatulika ariyo yatangije itangazamakuru mu Rwanda ariryo Kinyamateka ikaba ifite imyaka 84,kuko yashinzwe 1933 nyuma bashinze  HOBE  ifite  imyaka 65,kuko yashinzwe 1952.

Repubulika ya mbere yashinze Radio Rwanda 1962 ,inashinga ikinyamakuru icyita Imvaho.Repubulika ya mbere hategekaga Ishyaka MDR Parimehutu hashimzwemo Radio Rwanda,Imvaho n’ibindi bitangazamakuru byan dikaga ariko bigenda bizima

biburirwa irengero.Repubulikaya kabili ishyaka MRND byagaragayeko nta bitangazamakuru byigeze bishingwa. Ibinyamakuru bya Kiliziya Gatulika nibyo bitigeze bigira ikibihungabanya.Intambara y’amasasu hagati ya MRND na FPR humvikanye kuniga Demokarasi ndetse n’itangazamakuru.Dore uko itangazamakuru    riba    inzira ya byose:MRND yanyuzaga ibitekerezo byayo mu itangazamakuru  yerekana  ko yatewe n’inyenzi nyangarwanda z’imihirimbili.FPR ikanyuza   mu   itangazamakuru ko ari abana b’u Rwanda batashye urwababyaye bameneshejwemo.

Icyifuzo cya FPR cyaje kugerwaho ibitangazamakuru biravuka biri  kumwe  n’amashyaka. Aha rero ni hahandi itangazamakuru ribamwo inzira y’urwangano n’iy’urukundo. Itangazamakuru rya MRND ryakanguriraga urwangano abanyarwanda ribumvishako uwabateye afite ibyitso mu Rwanda ko bagomba kubanza kumwikiza.

FPR kuri Radio Muhabura bakanguriraga abanyarwanda kuva mugice cya MRND bakajya mu gice yari yamaze gufata.Repubulika  ya  gatatu  ishyaka  FPR ryafashe ubutegetsi ibitangazamakuru biravuka habanje ibyandika,bigaragara ku isoko birasomwa karahava.

Uko iminsi yagiye iza hagaragaye iterambere mu itangazamakuru   mpuzamahanga ,rigera no mu Rwanda. Amaradiyo yarashinzwe,hakurikiraho TV bidatinze haza imbuga. Ubu  bigaragarira  buri  wese ko   itangazamakuru   rikenerwa n’ubuyobozi ,ariko ryo ritabukenera ngo ribubone.Uko itangazamakuru    ryagendaga ribamo ibitangazamakuru byinshi ni nako hazagamo ibibazo byinshi. Abanyamakuru bamwe bataye umurongo wa kimuntu bahitamo kuba mpemuke ndamuke.Bamwe muribo bagize ikimwaro cyuko igihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu batitabiriye. Aba baga mu Rwanda harimo ibice bibili.

Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’undi ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi cyangwa yarayikoze atarayikurikiranwaho.Aba bose bashaka kuba intore cyane iyo batitabiriye kujya mu nzego z’umutekano intambara ikirangira. Aba ni abari bakuze mugihe 1994. Abari bafite imyaka mikeya nabo bagira ikimwaro cy’imiryango bavukamo. Abavuga ko barutashye bo bagira ikimwaro kirenze kuko ibyo kwiyita abakada kandi batarabaye bo bibatera gushaka guhakishwa raporo zuzuyemo ibinyoma. Abanyamakuru batangiye gufungwa no guhunga.

Bizimuremyi Boneventure nyiri ikinyamakuru Umuco yarahunze, ariko abari mu itangazamakuru bibuka  amagambo  yavuzwe na bagenzi be Willy Rukundo wayoboraga ORINFOR. Ikinyamakuru     Umuseso,Umuvugizi n’Umusingi banyirabyo barahunze.Mu 2010 havuguruwe itegeko rigenga itangazamakuru,ariko polisi igahamagara umunyamakuru kwisobanura ku nkuru yatangaje.Amategeko yaje kuvugururwa hemezwa ko Inama nkuru y’itangazamakuru yamburwa zimwe mu nshingano zikegurirwa RMC.

Amategeko yavugaga ko umunyamakuru natangaza inkuru uyitangajweho ntibimushimishe ko yakwandikira igitangazamakuru      kuyikosora,byananirana hakiyambazwa RMC.

Ibi ntacyo byari bitwaye. RMC igishingwa umuyobozi wayo bamugeze amajanja aba arahunze.RMC nta munyamakuru uragirwa umwere kuko iteka   bamutegeka   gukosora kabone niyo uwatangajweho inkuru yaba yafungiwe byabimenyetso. Umuhesha w’ink- iko Ntagomwa Elie Irakiza yaregeye RMC ko yasebejwe,umunyamakuru akerekana  ko  yamusanze  mu  rukiko.

Irakiza agahakana,ariko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije igifungo cy’imyaka itandatu. Akumiro  ni  umunyamategeko Leta yagiriye icyizere we ntabwo   abikozwa   arashaka ko umunyamakuru afungwa. Imiryango irengera abanyamakuru kuki ivugwamo biguru ntege?kutizera ejo hazaza nibyo biteza ikibazo itangazamakuru kuko wa munyabubasha abashaka gusahura ntawumutunze urutoki,kuva atangira kugeza igihe yamburiwe umwanya n’uwawumuhaye.

Amasosiyasiyo abumbiye abanyambakuru hamwe ni menshi ariko yose usanga imbaraga arinkeya. ARJ ihuza abanyamakuru bose,Abasirwa ni ishyirahamwe ry’abanyamakuru babungabunga ubuzima yo iracyatera akageri.

AJSPOR ibumbiye hamwe abanyamakuru bakora imikino,yo iragerageza kuko n’uwagize ibirori baritabira yewe n’uwagize ibyago bamufata mu mugongo.N’iki cyatumye Minisitiri Uwizeyimana Evode yita abanyamakuru imihirimbili? bizarangira gutyo cyangwa hazaba kirengera?uzatanga     ikirego kizakirwa?gutukana  ntibiri mu ndangagaciro kuko kizira gutukanira mu ruahme.Ushaka ubutegetsi ashyiraho inzego ntiyibagirwa itangazamakuru kuko ariryo riba rikenewe kugirengo rizabashe kumvikanisha imigabo n’imigambi.

Niba mu Rwanda ibinyamakuru byandika byarazimye,amatereviziyo akaza mu gitondo nimugoroba akaburirwa irengero ubwo itangazamakuru ririhe?Abakurikiranira hafi ibikorerwa mu itangazamakuru barasanga hakwiye ingamba nshya zo kugirengo ryubakwemo ubushobozi.

Kimenyi Claude

(Visited 37 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *