CLADHO mu nzira yo kwigisha abaturage uruhare bakwiye kugira mubibakorerwa

Binyujijwe mu mushinga ‘Citizen Voice Rwanda’[ijwi ry’umuturage] Abanyarwanda bagiye kwegerwa batinyurwe kugira uruhare ndetse n'ibitekerezo mu bikorerwa bibakorerwa, igikorwa cyitezweho kuzagira umusaruro wo guteza igihugu imbere no kurinda ibyagezweho hagendewe kubufatanye bw'abaturage na Leta.

Cladho mugutangiza umushinga ijwi ry'umuturage

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere 6 tw’igihugu, muri dutatu twa mbere, ni ukuvuga Musanze Gisagara na Ngororero ugenzurwa  na Cladho, mu gihe mu twa Nyagatare, Gatsibo na Rulindo uzagenzurwa na Ajiprodho Jijukirwa.

Mu gikorwa cyo gutangiza  uyu mushinga ku wa Gatatu tariki ya  31 Mutarama 2018, Umuvugizi wa sosiyete sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko hari igihe abaturage bashobora kugira uburangare mu kurinda ibyakozwe, babyita ibya leta cyangwa mbese bakamera nkaho ari nta ruhare babifiteho, ariko ngo biciye muri uyu mushinga abaturage bazakangurirwa  kubirinda, no kubikomeraho kuko bazaba biyumvisha uruhare rwabo mukugirango bigerweho.

Kazayire Judith waruhagarariye Leta

Ati “Ni umushinga mwiza ku muturage, kuko kumukorera ibyo yumva ko atagizemo uruhare usanga bimugoye kubibungabunga, kuko usanga abyita iby’abaterankunga cyangwa ibya leta, akibagirwa ko ari we bifitiye akamaro. Ni muri urwo rwego twabonye ko tugomba kuganira n’abaturage bakabona ko ibikorwa babikorewe babigizemo uruhare."

Akomeza avuga ko uyu mushinga uzahuza ibyiciro byihariye by’abaturage birimo abahagarariye urubyiruko, abafite ubumuga, abagize njyanama, za koperative, amadini, imiryango ikorana n’abaturage, abahinzi borozi, inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima , abikorera n’inzego z’ibanze n’abahagarariye inama z’ababyeyi mu mashuri bagahabwa umwanya bakagira ijwi, bagatanga ibitekerezo byabo mu bibakorerwa; ibyo bumva bakorerwa bakabigiramo uruhare.

Sekanyange Jean Leaonard umuvugizi wa sosiyete civile

Murwanashyaka Evariste Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by’imishinga inyuranye muri Cladho avuga ko abaturage bazagira igeno mu bibakorerwa. Akaba ari umushinga ugizwe n’ibice bitatu icya mbere kikazashyirwa mu bikorwa hifashishijwe amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 38, ni ukuvuga hafi miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gice kizaba kigizwe no kumva no gukusanya ibitekerezo by’abaturage kuri gahunda zitandukanye za leta; ibibakorerwa n’uruhare babigiramo kizamara amezi 6. Kizakurikirwa n’ubushakashatsi bwimbitse, nyuma yabwo habeho igice cy’ubuvugizi ku bizaba byagaragaye.

abari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga Ijwi ry'umuturage

Akomeza avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kuzamura urwego rw’umuturage, akagira ubumenyi mubimukorerwa ndetse na serivisi ahabwa bityo bizatinyura umuturage no kuvuga ibitagenda nuburyo byakosorwa, abaturage kandi bakazagaragaza ubuvugizi bifuza ku byifuzo n’ibibazo bafite. Ku bijyanye n’uturere uyu mushinga uzakorerwamo ngo ni udusanzwe dukorana na Cladho twagaragaje inyota yo kugira icyo dutangaza mubijyanye nibyo bakwiye gukorerwa .

Umuyobozi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ushinzwe  ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, ni imiyoborere myiza n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), Kaziye Judith asanga uyu mushinga ujyanye n’icyerekezo cya leta,  aho ubuyobozi bw’igihugu buhigira ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa atanga ibitekerezo mbere yuko bikorwa.

Ati “Turumva ari ingirakamaro kuko uzarushaho kwimakaza ijwi ry’abaturage mu bibakorerwa. Kuri RGB, imiryango ya sosiyete sivile ni abafatanyabikorwa bakomeye, ndetse hari aho tujya guhuza inshingano, nubwo mubamuharanira kwimakaza ijwi ry’umuturage natwe iyo nshingano turayifite, yo kureba ko ijwi ry’umuturage rihabwa umwanya, duhurira mu nzego za JADF, ubufantanye bwacu ni ingirakamaro ni indashyikirwa, ikidushishikaje ni uko tubwongeramo imbaraga.”

asoza yasabye abagize Cladho na Ajiprodho Jijukirwa kuzashyira imbaraga nyinshi muri uyu mushinga ugatanga umusaruro witezweho, kandi inkunga yawushyizwemo nayo ikazakoreshwa neza.

NSABIMANA FRANCOIS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *