ADEPR Paruwase Kicukiro korali Abaragwa iratabaza

Ruswa,igitugu ,urwangano n’iterabwoba nibyo byasimbuye gusenga.Harelimana Emmanuel we arasabirwa kwamburwa  inshingano akajyanwa ahandi  kuko atari inyangamugayo.

Imana nibe hafi naho ubundi Paruwase Kicukiro Shell iratutumbamo urwangano,no kwirukana abakirisitu bishamikiye gusenya Korali Abaragwa. Niyihe nzira yatuma muri ADEPR habamo urukundo?Abakurikiranira hafi barasanga Pasiteri Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu natabikemura bizamuzanira ikibazo.

Karuranga Ephrem umuvugizi w' ADEPR ku rwego rw'igihugu[photo archieves]

Imivurungutano ikomeje kugariza itorero rya ADEPR ubu noneho iravugwa muri Paruwase ya Kicukiro kuri Shell.Intambara ikomeje kuvugwa muri iyo Paruwase ibarizwa kuri Shell iratezwa n’umutungo wa korali Abaragwa ukomeje kunyerezwa naba bakurikira: Perezida wa korali witwa Nsengiyumva Francois ubu akaba ngo yararihinduye yiyita ( Nsenga)Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi arashimangira ko umutungo wa korali yawukozemo koperative ayita umuragwa.Amakuru dukesha abalilimbyi ba korali Abaragwa ngo uwungirije Nsenga ariwe Harelimana Emmanuel akaba ari nawe  perezida wayo akagaruka akaba visi perezida wa korali bagiye mu musangiro w’ iyo koperative mu nzu za ADEPR mu Kagarama.

Ubu Nsenga yasabaga abantu ko batangira  kubagana bakabaguriza  ibihumbi Magana inani namirongo itanu(850000 frw)bakishyura miliyoni(1000.000 frw)ibi bikaba byarashyigikiwe na Pasiteri Rubazinda Callixte uyobora Shell ifatwa nk’Umudugudu kandi n’uyobora  Paruwase Shell Kicukiro ariwe Pasiteri Nkurunziza Richard yarahari. Ubwo twageraga kuri Shell twahasanze abakirisitu binubira ikoreshwa nabi ry’umutungo wabo wa korali. Tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo ,ariko bagira bati:Umutungo wa Korali yacu watangiye kuribwa kera dutangira twandika dutabaza ntitwahabwa igisubizo. Twahamagaye uyobora umudugudu wa Shell ariwe  Rubazinda kuri nimero ye igendanwa 0788307451hari tariki 03/gashyantare  sayine na mirongo itanu n’icyenda tumubajije ku kibazo cya korali Abaragwa yanga kugira icyo atubwira.

iyi biro y'ADEPR ku rwego rw'igihugu irasabwa gukemura ikibazo cya korali abagwa ya Shell Kicukiro[photo archieves]

Twakomeje guhamagara buri wese utungwa urutoki mu inyerezwa ry’umutungo w’iyi korali tugera kuri Harelimana Emmanuel  twamuhamagaye  03/ gashyantare  hari satanu n’umunota we unavugwaho guhutaza  abakirisitu n’abalilimbyi  yadutangarije ko ufite ikibazo yazajya mu rukiko kuko itangazamakuru ntacyo rivuze.Aba bakirisitu batweretse kopi z’ibaruwa batangiye bandika basaba kurenganurwa . Iya mbere bayanditse tariki 03/ Mutarama 2013 bandikira  uwayoboraga umudugudu wa Shell Gakuba Aloys ntiyagira icyo abikoraho. Indi baruwa yanditswe 07/ Gicurasi 2014 yandikirwa Pasiteri Butera Celestin nawe yahawe ku cya cumi ararumira.

Indi baruwa yanditswe 13/Kanama 2014  yandikirwa Pasiteri Ruyenzi wayoboraga akarere ka Kicukiro nawe ngo yaba yarahawe ku cya cumi akamira ukuri akimika ikinyoma. Ubwo twaganiraga nabo bakirisitu barengana badutangarije ko Harelimana Emmanuel yitwaza ko ariwe munyamabanga wo kuri uwo mudugudu wa Shell amabaruwa abarega yose arayaca ,urugero nkiyandikiwe Mbyariyehe Francois wayoboraga uwo mudugudu bikaba hari 23/Kamena 2016 nabwo birangiriraho.Ubwo twaganiraga nabo bakirisitu basabaga ko itorero ku rwego rw’igihugu ryabasura rikumva akarengane kabo kagendanye no kwirukanwa nta mpamvu kongeraho umutungo wabo unyerezwa. Abirukanywe ni:Tuyisenge Vedaste,Rudashogosha Aimable, Munyaneza Abdon,Kamana Emmanuel  nabandi benshi birukanywe. Ubu korali Abaragwa yahindutse nshyashya kuko uvuze arirukanwa. Harelimana Emmanuel amaze igihe kinini k’ubuyobozi kandi nta wurenza manda 2 kandi Nsenga nawe amaze izitabarika.

Umwe mu bakirisitu yagize ati:Ubu Abapasiteri bagera kuri uyu mudugudu wa Shell bakahasanga Nsenga wahahinduye akalima ke  yitwaje ko we na nyina kugera k’umugore we ari abadiyakoni bakoze koperative yitwa Isano bityo uhageze bakamwakiriza icyacumi kiba kimeze nka ruswa ntihazagire ubasha kumubaza amakosa  akora.Undi nawe ati: Korali Abaragwa basuye Kibuye babaha ihene barangije Nsenga ayambura Korali ayisangira na Harelimana hamwe na Ndimubanzi ,naho abakirisitu barebeshwa indege.

Icyifuzo cyabo bakirisitu ni uko bakorerwa ubuvugizi kuko bajyaga bakangwa mugihe Abafundi bayoboraga ADEPR none ubwo bavuyeho nibabatabare amazi atararenga inkombe.

KIMENYI Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *